Ku itariki ya 30 Gicurasi 2022, umushinga Caritas Graduation wateguye inama ngarukamwaka ihuza abakozi bose b’umushinga buri gihembwe muri Ntende Hotel iherereye mu karere ka Gatsibo. Iyi name yitabiriwe n’abakozi bose b’uyu mushinga guhera ku bakorera mu nkambi z’impunzi zinyuranye kugeza ku bakorera ku cyicaro gikuru.
Intego nyamukuru y’inama yari iyo kuganira cyane cyane byagezweho, imbogamizi, ibisubizo byatanzwe no gutegura gahunda y’ibikorwa biri imbere.
Umushinga Caritas Graduation watangijwe nyuma y’umushinga Graduation Pilot 2021 wari ufite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abagenerwabikorwa 505 batuye mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gatsibo; Inkambi ya Kiziba iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Karongi ndetse n’umujyi wa Kigali binyuze mu gutanga serivisi zihuriweho kandi zigiye zitandukanye harimo icungamari, ubuhinzi n’ubumenyi bujyanye n’ubworozi, gushaka amasoko ndetse ubwunganizi.
Byongeye kandi, uyu mushinga wari ugamije gukurikirana ubucuruzi bw’abagenerwabikorwa 835 batewe inkunga mu mwaka wa 2020. Uyu mushinga kandi wari ugamije kubongerera icyizere ndetse no kubigisha gukora badategereje inkunga z’imiryango mpuzamahanga.
Umushinga Caritas Graduation ubu ufite ibyicaro bine aribyo: Kigali, Inkambi y’impunzi ya Kiziba, Inkambi y’impunzi ya Mahama, Inkambi y’impunzi ya Nyabiheke.
Inama ngarumwaka zitegurwa n’umushinga Caritas Graduation buri gihembwe ziba zigamije gusangira amakuru y’aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa. Muri iyi nama, buri muyobozi w’umushinga mu nkambi ndetse no mu mujyi wa Kigali ahabwa umwanya wo kwerekana ibimaze kugerwaho aho akorera mu kugera ku ntego z’umushinga. Ibyatangajwe n’abayobozi b’umushinga mu nkambi ndetse no mu mujyi wa Kigali ni ibi bikurikira:
Mu nkambi ya Kiziba, umuyobozi yamenyesheje abakozi b’uyu mushinga ko hagaragaye abagenerwabikorwa bashya 235 bashya barimo Abanyarwanda 70 n’impunzi 165. Abagenerwabikorwa 205 biteganijwe ko bazakora ibikorwa bitandukanye byinjiza amafaranga (IGAs) naho abagenerwabikorwa 30 bakazajyanwa mumashuri ya TVET.
Umuyobozi w’umushinga mu nkambi ya Kiziba kandi yamenyesheje abari aho ko amahugurwa kuri SILC, IGA, kwihangira imirimo no business plan development ku bagenerwabikorwa nayo yakozwe neza nkuko byari byateganijwe. Mu bagenerwabikorwa 205 bahuguwe, 68 muri bo barimo abanyarwanda 44 bo muri HC na 24 b’Abanyekongo. Bose bakaba barahuguwe ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’umushinga mu inkambi ya Mahama yamenyesheje abakozi b’umushinga ko gushaka abakorerabushake 14 (Project Community Mobilizers) byarangiye neza. Aba bakorerabushake barahuguwe ku buryo bwa SILC, IGA, kwihangira imirimo na business plan development ndetse na community mobilization and protection mainstreaming. Uyu muyobozi yavuze ko abagenerwabikorwa bashya 235 batoranyijwe, muri bo 132 bakaba ari abagore. Abagenerwabikorwa batoranyijwe barimo impunzi 164 zo mu nkambi ya Mahama n’Abanyarwanda 71 bo mu miryango ituriye inkambi (Utugari twa Munini, Mwoga na Kamombo).
Umuyobozi w’umushinga kandi yamenyesheje abari bitabiriye inama ko abagenerwabikorwa 35 bajyanywe mu mashuri ya TVET ku mashuri ya BUTAMWA na GACURIRO TVET naho abagenerwabikorwa 200 bazakora ibikorwa bitandukanye byinjiza amafaranga (IGAs).
Mu nkambi ya Nyabiheke, umuyobozi w’umushinga mu nkambi ya Nyabiheke yamenyesheje abari aho ko gukurikirana amatsinda ya SILC byarangiye neza kandi ko amatsinda yose ya SILC yagabanye inyungu yayo ku ya 31 Gicurasi 2022. Umuyobozi w’umushinga mu nkambi yamenyesheje kandi abakozi b’umushinga ko hari imurikabikorwa ryateguriwe abagenerwabikorwa mu nkambi ya Nyabiheke mu rwego rwo kwishimira ibyo abagenerwabikorwa bo muri iyi nkambi bagezeho. Iri murikabikorwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti ”Izigamire none uteganyiriza ejo hazaza ” ryabereye kuri sitade ya Basketball y’inkambi ya Nyabiheke.
Umuyobozi w’ishami ry’umushinga Caritas Graduation mu mujyi wa Kigai (Kigali Urban) yamenyesheje abari bitabiriye inama ko gukurikirana amatsinda ya SILC 16 harimo 6 yashinzwe muri 2020 n’andi 10 muri 2021 byarangiye neza kandi ko kuri ubu yose agikora. Uyu muyobozi yavuze kandi ko amatsinda 10 ya SILC (2021) aherutse kugabana inyungu igera ku mafaranga 16,718,050 FRW.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ihuza abakozi bose b’umushinga Caritas Graduation harimo: Gufasha abagenerwabikorwa kubona serivisi zimari mu buryo bworoshye; kubona uburyo bwo kwihangira imirimo, gufashwa gutangira ubucuruzi muburyo bworoshye; no gufashwa kubona umusaruro w’ubuhinzi / ubworozi muburyo bworoshye.
Mu gusoza iyi nama, Umuhuzabikorwa w’umushinga Caritas Graduation, Bwana Jean D’Amour Nsabiyaremye yashimiye abakozi b’uyu mushinga ku bw’imbaraga n’umurava bagaragaza umunsi ku munsi kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho kandi abizeza ko Caritas Rwanda izakomeza kubatera ingabo mu bitugu ndetse no kubafasha gushakira umuti ibibazo byose bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, mu rwego rwo kugera ku ntego z’umushinga Caritas Graduation.