Hi, How Can We Help You?

Blog

May 15, 2023

Inama isuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Igire-Gimbuka

Kuva tariki 10 kugeza kuri 13 Gicurasi 2023, Gahunda ya Igire-Gimbuka yakoze inama yo gusumira hamwe uko iyi gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa, ikaba yarabereye kuri Centre d’Accueil Mère du Verbe-Huye. Usibye ishyirwa mu bikorwa, iyi nama yari igamije kureba icyuho cyaba kiri mu mikorere n’imbogamizi, abayirimo bagashakira ibisubizo hamwe, ndetse no gukora igenamigambi ry’ibikorwa by’amezi 6 ari imbere.

Iyi nama yasuzumiye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yo ku itariki ya 3-7 Ukwakira 2022. Nyuma yo gusuzuma buri mwanzuro, abari mu nama basanze ishyirwa mu bikorwa ryaragenze neza, hakaba hasigaye ibintu bicye cyane.

Mu myanzuro mishya yafashwe, harimo kwita ku bijyanye no gusangizanya amakuru muri iyi Program, kugira ngo akazi kagende neza. Mu ijambo yavuze mu gusoza iyi nama, umuyobozi wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura, yagarutse kuri uyu mwanzuro, abasaba kugirana imikonire myiza n’izindi nzego za Kiliziya aho bakorera, abasaba gusangiza amakuru ku gihe inzego za Kiliziya, ku buryo abapadiri muri Diyoseze na paruwasi baba bazi ibikorwa Igire-Gimbuka irimo gukora. Ati: “Mujye mubatumira mubaganirize kuri gahunda zose kugira ngo bazimenye, kandi nibabimenya bazabafasha namwe akazi kaborohere”.

Padiri Oscar Kagimbura kandi yibukije abakozi bakora muri Porogaramu ya Igire-Gimbuka kugaragaza ishusho ya Caritas Rwanda neza bakora akazi bashinzwe uko bikwiriye, bagira imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa cyane cyane abaterankunga, kuko kuba babasha gukora bituruka ku nkunga batanze. Mu gihe bakoze akazi neza, umuterankunga nawe abona ko icyo yatanze cyagize akamaro, ubutaha haboneka amahirwe akongera gutera inkunga imishinga ya Caritas Rwanda. Yabibukije kandi ko Caritas bivuga urukundo, bakaba bakwiye kurangwa n’urukundo mu byo bakora byose.

Mu rwego rw’imikoranire myiza, ku munsi wa 2 w’iyi nama (11 Gicurasi 2023), abakozi ba Caritas Rwanda bakinnye umupira w’amaguru n’abakozi ba Caritas ya Diyoseze ya Butare, umukino urangira Caritas Rwanda itsinze ibitego 5 kuri kimwe cya Caritas ya Diyoseze ya Butare.

Ikipe ya Caritas Rwanda (yambaye ubururu) n’ikipe ya Butare Diyosezi ya Caritas (umuhondo).

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.