Hi, How Can We Help You?

Blog

February 27, 2023

Inama isuzuma aho gahunda y’imyaka 5 yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere igeze

Ku wa mbere tariki 27 Gashyantare 2023, Caritas Rwanda (ibinyujije mu ishami ry’ubuzima) na Komisiyo y’umuryango mu ishami ry’Ubusugire bw’ingo (SNAF) bakoze inama yo gusuzuma aho gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (2019-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa. Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda.

Nk’uko byavuzwe muri iyi nama, serivisi zo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere zisanzwe zizwi ku izina rya PFN, zagejejwe muri paruwasi 161 kuri 216 zo mu gihugu hose. Ibi byagezweho ku bufatanye hagati ya Caritas Rwanda na SNAF (Secrétariat National d’Action Familiale) binyuze muri gahunda y’abafasha b’ingo ndetse na Komisiyo y’umuryango ku rwego rwa diyosezi na paruwasi.

Nk’ingorabahizi, abashakanye benshi batinya guhitamo uburyo bwa kamere bagahitamo ubundi buryo butangwa na leta kuko batekereza ko uburyo bwa kamere butemewe na Leta. Ikindi ni ukuba hari umubare muto w’abakozi mu bigo nderabuzima na paruwasi bakira abashaka gukoresha uburyo bwa kamere.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yashimye ubufatanye hagati ya Caritas Rwanda na SNAF, asaba ko hakorwa ikusanyamakuru ry’ubuhamya bw’imiryango yakemuye amakimbirane yabo binyuze mu gukoresha uburyo bwo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, kugira ngo ubukangurambaga ku gukoresha ubu buryo buzabyare umusaruro.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yongeyeho ko usibye gufasha abashakanye mu kuboneza urubyaro, uburyo bwa kamere ari umuyoboro Kiliziya inyuzamo inyigisho mbonezamubano zihabwa abashakanye, ikaba yarabuhisemo ngo bufashe abagize umuryango kugira ubuzima bwiza, kubana neza, gutera imbere no kuzuza inshingano za kibyeyi uko bikwiriye.

Iyi nama yabereye muri Hotel Saint Paul.

Kuva muri Nzeri 2019, Caritas Rwanda (ibinyujije mu ishami ry’ubuzima) na Komisiyo y’umuryango mu ishami ry’Ubusugire bw’ingo (SNAF), ku nkunga y’abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’inkunga y’amafaranga, bashyizeho gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere (2019-2024) hagamijwe kugira igishushanyo mbonera cyihuta cyo gushyira ingufu mu bikorwa byo kuboneza urubyaro. Iyi gahunda iteganya kugera byibuze ku bashakanye 741.600 bazaba bakoresha byibuze uburyo bumwe bwa kamere bwo kuboneza urubyaro bitarenze Kanama 2024.

Intego ni ukwihutisha inzibacyuho mu bijyanye no kwiyongera kw’abaturage; kuzamura ubuzima bw’imiryango, cyane cyane ubuzima bw’ababyeyi n’abana, no kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu gihugu muri rusange.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.