Imurikabikorwa ryo kwishimira ibikorwa byagezweho n’ abagenerwabikorwa b’umushinga Caritas Graduation mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke
Ku ya 31 Gicurasi 2022, Umushinga ‘Caritas Graduation Project’ uterwa inkunga n’umuryango w’abibumbye ushizwe gufasha impunzi UNHCR wateguye imurikabikorwa ry’umunsi umwe mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke rigamije kumurikira abafatanyabikorwa ibyagezweho n’abagenerwabikorwa b’uwo mushinga. Iiri murikabikorwa ryabereye kuri stade ya basketball ya Nyabiheke, ryahuje abantu barenga 150 barimo abayobozi b’akarere ka Gatsibo, abahagarariye UNHCR, imiryango inyuranye y’abafatanyabikorwa, abakozi ba Caritas Rwanda ndetse n’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga.
Mu rwego rwo gukurikirana iterambere ry’umushinga Caritas Graduation kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2022, abitabiriye ibirori biboneye umusaruro wavuye mu bikorwa by’umushinga, binyuze mu buhamya bw’abagenerwabikorwa biteje imbere, ndetse n’amafoto anyuranye yamanitswe ahabereye iri murikabikorwa.
Iri murikabikorwa kandi ryabaye umwanya wo kugabana kw’amatsinda 8 yo kuzigama no kurizanya (SILC) mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke ndetse no mu miryango y’abaturage batuye hafi y’inkambi. Iki gikorwa cyo kugabana kw’aya matsinda cyari kigamije kwishimira umusaruro ndetse n’inyungu byabonetse, ari nako hitegurwa intangiriro y’icyiciro cya kabiri cyo kuzigama kizamara amezi 12.
Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Bwana David Abimana, Umuyobozi w’umushinga mu nkambi ya Nyabiheke yerekanye intego zinyuranye z’iri murikabikorwa anashimira abagenerwabikorwa b’uyu mushinga uruhare bagize mu kuzamura imibereho mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke.
Mu buhamya bwe, Tuyiringire Innocent, umugenerwabikorwa b’uyu mushinga wa Graduation yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gutoranyirizwa kuba muri uyu mushinga. Yagize ati: ” Igihe natoranijwe kwinjira muri uyu mushinga, nahawe amahugurwa akomeye, yakajije ubumenyi bwanjye cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi. Nahise mbona inkunga y’amafaranga, inyemerera kugura imashini idoda no gutangira ubucuruzi”:
Ku nkunga ya UNHCR, Umushinga wa Graduation urimo gushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke ndetse no mu nkengero zayo (Akagari ka Mugera, Akagari ka Nyabicwamba n’Akagari ka Gatsibo). Binyuze mu ntego y’umushinga Caritas Graduation ariyo: Kongera imibereho myiza y’impunzi ndetse no kuzahura ubukungu, Caritas yatangije gahunda yo guhugura abagenerwabikorwa mu bujyanye no guhindura imyumvire, kugira ngo habeho ishyirwa mu bikorwa ryiza ry’ibikorwa byinjiriza impunzi inyungu, ndetse no kuzigama binyuze mu matsinda ya SILC.
Mungwakunzwe Richard, wari uhagarariye UNHCR, ishami rya Kabarore, akaba anashinzwe imibereho myiza mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke yashimye igitekerezo n’imbaraga zashowe mu gutegura iri murikabikorwa kandi ashimangira uburyo ibikorwa by’imibereho byagize ingaruka nziza ku bagenerwabikorwa ndetse n’imibereho yabo kugeza aho impunzi zigeze ku rwego rwo gukora no kuzigama, nkuko byagaragaye muri iri murikabikorwa. Aganira n’abagenerwabikorwa b’umushinga, Mungwakunzwe yatanze inama agira ati: ”Ibi ntibigomba gufasha gusa abari hano, bizanafasha imiryango yanyu kandi bizashishikariza izindi mpunzi gukora cyane no kuzigama ejo hazaza heza ”. Yakomeje ashima ibikorwa byiza bya Caritas Rwanda anashimangira uburambe bw’uyu mushinga mu gukurikirana mu gufasha impunzi kwiteza imbere. Mungwakunzwe yaboneyeho kwizeza Caritas Rwanda ko UNHCR izaomeza gushyigikira ibikorwa by’umushinga Caritas Graduation.
Aganira n’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, Umuyobozi wungirije w’inkambi ya Nyabiheke, Bwana Mbabazi Emmanuel yashimangiye ko inkunga yakiriwe binyuze muri uyu mushinga igomba gushorwa mu bwenge, kugira ngo yunguke byinshi. Yagize ati: “Izi nkunga mwahawe ni nk’imbuto umuhinzi abiba mu butaka, nyuma y’igihe runaka no kwitabwaho neza, ikazatanga umusaruro mwiza. ”
Guverinoma y’u Rwanda imaze imyaka isaga makumyabiri yakira impunzi binyuze muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MINEMA) ari nayo ihuza ibikorwa by’impunzi ku nkunga yatanzwe n’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR), ndetse no gutanga ubutaka bwo kwakira inkambi z’impunzi ndetse no gucunga imiyoborere n’umutekano.
Uwimana Henriette, umugenerwabikorwa w’umushinga yahamije ati: “Nishimiye cyane kuba mu bagenerwabikorwa ba Caritas Rwanda. Uretse guhabwa amahugurwa muri uyu mushinga, nanawungukiyemo inkunga y’amafaranga twahawe, inyemerera kugera ku nzozi zanjye zo kugurisha imyenda y’ibitenge. Binyuze mu itsinda ryanjye rya SILC, uyu munsi ndagabana amafaranga arenga 300.000 y’amafaranga y’u Rwanda, ayo nzayakoresha mu gushora imari mu ndoto z’umukobwa wanjye zo gushora mu bucuruzi, akimara kurangiza amashuri yisumbuye ”. Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya (SILC) yatangijwe mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke muri Kamena 2021.
Amafaranga yose yazigamiwe n’abanyamuryango ba SILC muri cohort ya 2 ni RWF 23.871.900 FRW, mugihe amafaranga yose yagabannywe n’abanyamuryango 148 ari 31,344,900 FRW, umugabane munini wari 647.100 FRW naho uwari muto wari 121.300 FRW.
Amafaranga agabanwa n’abagenerwabikorwa nyuma y’igihe cyo kuzigama abafasha kugirango bongere igishoro mu bikorwa byabo bibyara inyungu, kugirango bateze imbere ubucuruzi bwabo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’umushinga wa Caritas Graduation, Jean D’Amour Nsabiyaremye yashimiye abashyitsi bose, cyane cyane UNHCR kuba yaragiriye ikizere Caritas Rwanda ndetse ikayitera inkunga y’amafaranga yifashishwa mu bikorwa by’ umushinga wa Caritas Graduation mu nkambi zitandukanye uyu mushinga ukoreramo. Nsabiyaremye yashimiye kandi MINEMA n’abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo idahwema n’ubufatanye bwiza butuma Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa neza uyu mushinga kandi ikawufasha kugera ku ntego yawo yo gufasha ku mpunzi kwiteza imbere. Yakomeje yizeza abagenerwabikorwa inkunga ya Caritas Rwanda binyuze mu bujyanama no kubatoza imirimo yo kwiteza imbere.
Mu ijambo rye risoza, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, Madamu DUSENGE Yvette yagaragaje ko biteganijwe ko inkunga z’amahanga zisabwa kugira ngo impunzi zibungabungwe ku isi ziteganijwe kugabanuka ahanini bitewe n’ibibazo by’ubukungu byugarije isi muri iki gihe. Yibukije abagenerwabikorwa ko bakwiye gushora imari ndetse no kuzigama neza. Dusenge yagize ati: “Uyu mushinga ni amahirwe meza cyane cyane ku mpunzi zo gukora no kuzamura imibereho yabo bitabaye ngombwa ko zitegereza inkunga z’amahanga. ”
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na UNHCR irimo gushyira mu bikorwa ingamba zo gufasha abagenerwabikorwa kwishyira hamwe, nyamara, kugeza ubu, abagenerwabikorwa (cyane cyane impunzi) baracyashingira cyane kuri UNHCR, WFP n’indi miryango itera inkunga impunzi. Ni muri urwo rwego UNHCR yatangije Umushinga Caritas Graduation, nk’inzira yo gufasha impunzi kuzahura ubukungu ndetse no kwigira, bigizwemo uruhare n’mpunzi ubwazo ndetse n’abaturage babakira mu Rwanda.
Imurikabikorwa ryasojwe n’ubusabane aho abashyitsi, abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa basangiye ndetse baranasabana.