Imiryango 42 itishoboye yo mu murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, yahinduriwe ubuzima binyuze mu mushinga w’ubufatanye hagati ya Caritas Cyangugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), n’Akarere ka Nyamasheke. Uyu mushinga ujyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo gusaranganya inyungu zituruka ku bukerarugendo n’abaturage batuye hafi y’ibice bikurura ba mukerarugendo, harimo ishyamba rya Nyungwe.
Mukarurangwa Marianne, umwe mu bahawe inzu, agaragaza uko yakiriye ibyishimo by’iyi nkunga yagize ati: “Twari tumaze igihe kinini turara mu mbeho no mu mvura. icyo gihe twaryamye mu buryo budasanzwe, nk’abapfuye kubera ibyishimo.”
Buri nzu ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, igikoni, ubwiherero n’ubwogero biri hanze, ndetse n’ibigega by’amazi bifite ubushobozi bwa litilo 5,000 (inzu 2 zifatanije) cyangwa 3,000 (harimo inzu 2 zifite iki kigega buri imwe). Nk’uko bigaragara, izi nzu si icumbi gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’icyizere n’agaciro byagaruriwe imiryango yari ituye mu mazu yangiritse cyangwa yari hafi yo gusenyuka.
Padiri Hyacinthe Irakoze, Umuyobozi wa Caritas Cyangugu, yasobanuye ko uyu mushinga watewe inkunga na RDB binyuze ku mafaranga aturuka ku nyungu z’ubukerarugendo ahabwa uturere, Caritas ikaba yarafatanyije n’Akarere kubaka izi nzu. Yagize ati: “Nyuma yo kuzubaka, dushyiramo ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa kugira ngo utujwe abone uko abaho. Caritas ishakisha ubundi bufasha butuma inzu ziba nziza kurushaho”.
Kugeza ubu, imiryango 26 imaze gutuzwa, naho indi 16 izimurwa vuba kuko inzu zabo zigeze kure. Bamwe muri aba bafite amazu nka Bavugamenshi Théobald na Musabyimana Marthe bashimira uburyo babayeho neza, bavuga ko aho batujwe ari umudugudu w’icyitegererezo.
Bagamije kurushaho gutura heza, abatujwe muri aya mazu bari gukusanya amafaranga yo kuzana amashanyarazi. Buri muryango wiyemeje gutanga amafaranga Frw 10.000. Kugira ngo bazabashe kubigeraho, Caritas yemeye kuzabakorera ubuvugizi ku Karere ka Nyamasheke, nako kagakorana n’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi (REG), kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Nsengamungu Denis, mutwarasibo w’aha hubatse amacumbi, yagize ati: “Tumaze gukusanya ibihumbi 120 Frw. Kandi turacyarimo kwakira ubwitange. Turabasaba kutuvuganira kugira ngo tubone umuterankunga wadufasha amashanyarazi akatugeraho”.
Imiryango yatujwe muri izi nzu irimo kubakirwa irerero rizaba rifite ibyumba bibiri, igikoni, ububiko, imisarani, n’ikibuga abana bazajya bakiniramo. Ibi ni ukugira ngo abana b’inshuke barererwe hafi y’ababyeyi, mu gihe bari mu mirimo yungura urugo.
Kureba ubuhamya bw’abatujwe muri izi nzu, kanda kuri video ikurikira: