Hi, How Can We Help You?

Blog

December 13, 2024

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda

Ku wa 27 Ugushyingo 2024, muri Hoteli Sainte Famille i Kigali, Caritas Rwanda yahuje abafatanyabikorwa bayo mu birebana n’imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’iterambere, igamije kubamurikira ibyagezweho muri gahunda y’ibikorwa byayo bya 2020-2024 n’icyerekezo cya gahunda nshya ya 2025-2030.

Iri huriro ry’abafatanyabikorwa kandi ryabaye umwanya wo gushimira ubufatanye bw’abafatanyabikorwa basanzweho ndetse n’abo mu gihe kizaza.

Muri ibi birori, abafatanyabikorwa bagize umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa kamara mu mishinga na gahunda bya Caritas Rwanda aho bamuritse imishinga ibabyarira inyungu bagezeho babikesha ubufasha bahawe na Caritas Rwanda.

Abatumirwa baganiriye n’abafatanyabikorwa kamara b’imishinga ya Caritas Rwanda, bamuritse ibyo bakora.

Umwe muri aba bafatanyabikorwa kamara, Kwibuka Sostène wo mu Karere ka Nyamasheke, yasangije abitabiriye ubuhamya bw’uko Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire Gimbuka yamushyigikiye kugira ngo yige umwuga wo kubaza inanamuha ibikoresho byo gutangiza. Akoresheje amafaranga macye yakuye mu kazi yabanje gukora aho yahembwaga Frw 30.000 n’ibikoresho yari yahwe, Sosthène yafunguye ibarizo rye. Kuri ubu yinjiza amafaranga atari munsi ya Frw 70.000, akaba yarabashije kwigurira ubutaka ku Frw 500.000 anatangiza ubworozi bw’ingurube.

Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), mu ijambo rye, yashimye Caritas uruhare yagize mu gushyigikira guverinoma kurwanya ubukene, anasaba uyu muryango kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ibanze ku nzego zose.

Madamu Claudine Nyinawagaga, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), yashimiye Caritas kuko ishigikira Leta mu kurwanya ubukene.

Kugira ngo iki cyemezo gikemuke, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko Caritas isanzwe ikorana n’ubuyobozi b’inzego z’ibanze, atanga urugero ko bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa kamara, cyane cyane kureba abatarahawe ubundi bufasha. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko Caritas Rwanda izakomeza gufasha abatishoboye no muri gahunda iri imbere: “Tuzakomeza gushakisha uburyo bushya bwo kugera ku bantu bugarijwe n’ibibazo”.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugira uruhare mu gutoranya abafatanyabikorwa.

Perezida wa Caritas Africa, Musenyeri Pierre Cibambo Ntakobajira wari witabiriye iri huriro, yashimye Caritas Rwanda ku byakozwe mu myaka itanu ishize, avuga ko Caritas Rwanda ari urugero rwiza mu gusohoza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo gufasha abatishoboye. Musenyeri Cibamba yongeyeho ko akazi muri Caritas ari ubutuma agira ati: “Igikorwa cya Caritas ntabwo ari akazi ahubwo ni ubutumwa bwo kugarura ibyiringiro ku batishoboye”.

Myr Mgr Pierre Cibambo Ntakobajira, umuyobozi wa Caritas Africa yari yitabiriye ibi birori.

Muri iri huriro ry’abafatanyabikorwa, Philippe Habinshuti, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda. Bwana Philippe yakomeje agira ati: “Ubwitange bwanyu budacogora mu kwita ku mibereho y’abatishoboye, baba abaturage cyangwa impunzi, ubufasha bwawe bwanyu ku bantu bahuye n’ihungabana ry’imibereho n’ubukungu ndetse n’ibiza ni ibintu bigaragarira buri wese. Turashima uruhare rwa Caritas kuva ku rwego rwa Diyosezi na Paruwasi ariko tukanashimira umusanzu ukomeye w’abakristu igihe cyose abaturanyi babo bakeneye ubufasha”.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Philippe Habinshuti, yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Caritas yabaye inkingi ikomeye yo kugarurira icyizere abantu batabarika mu Rwanda.

Abitabiriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda rya 2024 barimo abayobozi ba Kiliziya Gatolika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi muri guverinoma n’inzego z’ibanze, abagize umuryango wa Caritas, abikorera, za kaminuza n’amashuri makuru, abafatanyabikorwa kamara b’imishinga na gahunda za Caritas Rwanda n’abakorerabushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.