Hi, How Can We Help You?

Blog

April 25, 2023

Ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi wa Caritas Rwanda ucyuye igihe n’Umuyobozi wayo mushya

Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2023, kuri Hotel Sainte Famille i Kigali habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi wa Caritas Rwanda ucyuye igihe ari we Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney wa Diyoseze Gatorika ya Kibungo, na Padiri Kagimbura Oscar, Umuyobozi mushya wa Caritas Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney yashimiye inama y’Abepiskopi ku cyizere bamugiriye akayobora Caritas Rwanda. Yagize ati: “Ndizera ko muri iyi myaka irindwi ishize, nakoze ibyari bikenewe gukorwa muri Caritas Rwanda nk’uko bikwiriye, kugaragaza isura nziza yayo muri sosiyete ndetse no mu bafatanyabikorwa bacu banyuranye”.

Musenyeri Jean Marie Vianney kandi yashimiye Myr Anaclet Mwumvaneza kuba yaramubaye hafi akamuha inama yari akeneye zamuyoboye mu kazi yari ashinzwe. Yashimiye kandi abakozi bose ba Caritas Rwanda umwete ku bwo gukorana umwete kugira ngo intego yayo igerweho kandi yifuriza ishya n’ihirwe Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ari we Padiri Kagimbura Oscar, anamwizeza ko azamuba hafi amuha inama yazakenera kugira ngo abashe kuzuza inshingano nshya yatangiye.

Myr Twagirayezu Jean Marie Vianney mu muhango w’ihererekanyabubasha.

Padiri Kagimbura Oscar nawe yashimiye icyizere yahawe cyo kuba Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, ati: “Ndabizi ko urukundo n’ubugira neza ari umutima w’iyogezabutumwa rya Kiliziya. Kugira ngo izi nshingano tuzuzuze, uruhare rwa buri wese rurakenewe. Ndabahamagarira gukomeza gushyigikira ibikorwa bya Caritas Rwanda, nkanabizeza ubufatanye no gukomeza umubano mwiza n’abafatanyabikorwa bacu bose, baba aba hano mu gihugu ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga”.

Padiri Kagimbura Oscar, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Imurikabikorwa bya Gahunda ya USAID Gimbuka yakoze mu myaka 10

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wahuriranye no kwerekana ibikorwa byo kwishimira Gahunda ya USAID Gimbuka yagezeho mu gihe cy’imyaka 10 yamaze (2012-2022). Muri ibi bikorwa harimo kuba abana 96.687 baritaweho mu kurwanya imirire mibi, ababyeyi 47.575 bigishwa gutegura indyo yuzuye, barimo 7.200 bari batwite n’abonsa. Hari kandi abana b’imfubyi n’abandi bugarijwe n’ibibazo (Orphans and Vulnerable Children – OVC) 52.935, bafashijwe kwiga no guhabwa ibikoresho by’ishuri.

Na none, mu gihe iyi gahunda yamaze, yoroje abagore batwite n’abonsa 15.422 amatungo, arimo ihene 8.675, inkwavu 2.273, inkoko 2.104, ingurube 1.827 n’intama 543.

Abagenerwabikorwa baje kwerekana imirimo ibyara inyungu bakomora kuri Gahunda ya USAID-Gimbuka barimo abakora imigati n’amandazi bikoze mu bijumba, abakora imitobe ya beterave na karoti, abakora tofu (ikiribwa gikoze muri soya) abadozi ndetse n’ababaji.

Abashyitsi basuye imurikabikorwa rya bamwe mu bagenerwabikorwa bakomora ba USAID-Gimbuka.

Nyuma y’umuhango wo gusura ibi bikorwa binyuranye, ukuriye USAID mu Rwanda Jonathan Kamin yashimye ibikorwa Caritas Rwanda yagezeho muri Gahunda ya USAID-Gimbuka, yizeza gukomeza ubufatanye. Naho Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dusengiyumva Samuel, yavuze ko igihugu gikeneye abafatanyabikorwa nk’aba bakenewe bakora ibikorwa biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Yagize ati : “Ni urugero rw’ibifatika, mu gihe tubona abana benshi barangiza amashuri ntibabone ibyo gukora, tukabona abana bari ku muhanda, ariko dufatanyije n’abafatanyabikorwa nka Kiliziya Gatolika, dushobora guteza imbere imibereho y’abaturage”.

Dusengiyumva Samuel, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yari yitabiriye uyu muhango.

Mu kiganiro Myr Mwumvaneza Anaclet yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko n’ubwo abakene bose batagerwaho, Caritas Rwanda yishimira ibyagezweho muri iyi gahunda ya USAID-Gimbuka.

Myr Mwumvaneza Anaclet, perezida wa Caritas Rwanda.

Iyi gahunda ya USAID-Gimbuka, yatewe inkunga na “Feed the Future” ari yo Gahunda ya Guverinoma ya Amerika igamije kurwanya inzara no kongera ibiribwa ku isi ndetse na Gahunda ya Perezida w’Amerika “PEPFAR” igamije kurwanya icyorezo cya SIDA ibinyujije mu kigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere USAID. USAID-Gimbuka yakoreye mu turere 17 mu gihe cy’imyaka 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.