Hi, How Can We Help You?

Blog

March 3, 2023

Ibimina bifashwa n’umushinga wa PAC byo mu nkambi ya Nyabiheke no mu nkengero zayo byagabanye ubwizigame bw’umwaka

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Werurwe, mu nkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo ho mu Ntara y’Iburasirazuba habaye umuhango wo kugabana ubwizigame bw’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, afashwa n’umushinga PAC wa Caritas Rwanda, uterwa inkunga n’Ibiro by’Abanyamerika bishinzwe abaturage, impunzi n’abimukira (Bureau of Population, Refugee and Migration / BPRM) binyuze muri World Vision.

Ubwizigame aya matsinda 27 yagabanye bungana na Frw 54.019.000, akaba yarizigamwe n’aya matsinda kuva mu kwa 3 k’umwaka ushize wa 2022. Itsinda ryizigamye amafaranga menshi rifite Frw 3.722.000 Frw naho iryizigamye amacye rifite 1.025.000 Frw. Aya matsinda agizwe n’abanyamuryango 760, hakaba bari mu matsinda19 yo mu nkambi ya Nyabiheke, na 8 yo mu nkengero zayo.

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, MINEMA na HCR mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ni bwo aba bagenerwabikorwa 800 batoranijwe harimo 550 b’impunzi na 250 baturuka mu nkengero z’iyi nkambi. Kuri ubu ariko basigaye ari 760, kuko hari abagiye bajyanwa gutuzwa mu bihugu byo hanze n’imiryango yabo.

Nyuma yo gutoranywa, bahawe amahugurwa atandukanye ari yo:

  • Hinduka wigire,
  • Uburyo bwo gukora no gucunga ibimina bivuguruye,
  • Gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu,
  • Uburinganire n’ubwuzuzanye,
  • Amahugurwa ku buhinzi no Kuzuza ibitabo by’imari.

Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, mu kwezi kwa 3 kwa 2022 aba bagenerwabikorwa batangiye kwibumbira mu bimina, batangira kwizigama. Abibumbiye mu bimina batangiye bizigama kuva ku Frw 500 buri cyumweru, bidatinze baza gushyira ku Frw 1000, ariko harimo n’abizigama Frw 5000 buri cyumweru bitewe n’ayo babonye.

Mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa gatatu, abari mu bimina bavuze ukuntu byahinduye ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo, binyuze mu kwizigama no gusaba inguzanyo bakabasha gukora no kwagura imishinga ibabyarira inyungu. Jean de Dieu Habarukize uri mu baturiye inkambi, yavuze ko yagujije mu kimina agatangira guhinga amashu, yayasarura agatangira guhinga urusenda rwamubyariye inyungu akubaka inzu. Mbere urugo rwe rwarangwagamo amakimbirane bitewe n’ubukene, ariko ubu abanye neza n’umugore we.

Rukundo Fabrice umwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Nyabiheke, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere abikesheje amafaranga yagujije mu itsinda agacuruza amata.

Rukundo Fabrice umwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Nyabiheke, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yatangiye aguza amafaranga macye, agafungura ahantu acururiza amata n’ibyo kuyafatisha. Ibi byatumye abasha kwizigama menshi mu itsinda cyangwa se akabitsa ku giti cye.

Umushinga wa PAC (Poverty Alleviating Coalition) ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na World Vision Rwanda (WVR) mu nkambi ya Nyabiheke na Kiziba guhera muri Kanama 2021. Nk’uko izina ryawo ryitwa, intego yawo ni ukugabanya ubukene bw’abagize ingo z’abagenerwabikorwa kugira ngo byibura mu mpera z’umwaka wa 2024 bazagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.