Hi, How Can We Help You?

Blog

September 25, 2023

Guteza imbere ubukungu bw’abagenerwabikorwa ba GKB binyuze mu kongerera ubushobozi abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya

Abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 74 bo mu turere twa Burera, Rulindo na Nyabihu batoranijwe bakanahugurwa na Gahunda ya Gikuriro Kuri Bose, iterwa inkunga na USAID igashyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda, bahawe impamyabumenyi z’abikorera ku giti cyabo (Private Service Providers) kuva ku itariki 12 kugeza kuri 14 Nzeri 2023. Ubumenyi bahawe buzabafasha kwagura serivisi ziteza imbere ubukungu, batangiza bakanakurikirana amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu baturage.

Amatsinda yo kuzigama no kuguriza imbere (azwi ku mpine y’icyongereza ya SILC) yashyizweho kugira ngo ashimangire guteza imbere imibereho myiza y’abayagize. Hagamijwe kuyafasha kwiteza imbere, gahunda ya Gikuriro kuri Bose yatoranije kandi ihugura abakozi bafite inshingano zo kwita ku bikorwa byayo, gutoza abanyamuryango bayo, kuyagenzura no gutegura raporo zerekana imikorere y’itsinda mu gihe runaka, muri rusange kingana n’umwaka, ari cyo gihe cyo kuzigama amatsinda akarasa ku ntego.

Ikizamiini cyo kubazwa basubiza bavuga, cyahawe abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, ku itaiki 19 Nyakanga mu Karere ka Burera.

Mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, gahunda ya GKB itegura inama y’isuzuma iba buri kwezi. Muri iyi nama, basangizanya amakuru y’ingenzi ku byerekeye amahirwe arebana n’iby’ubukungu, n’ubufasha bushobora kuboneka mu baturage kugira ngo ibibazo bihari bikemuke. Nyuma y’umwaka umwe batangiye gukora, abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bakorerwa isuzumwa binyuze mu kizami (babazwa binyuze mu kiganiro) n’abakozi ba gahunda ya GKB. Hiyongeraho isuzuma rikorwa n’abagize itsinda ryo kuzigama no kugurizanya batojwe gukora rw’ibiganiro biyobowe mu matsinda.

Gushyikiriza impamyabumenyi abakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bazikorera ku giti cyabo mu Karere ka Burera, ku itariki 12 Nzeli 2023.

Iyi nzira ifasha abakangurambaga kuba abakangurambaga bikorera ku giti cyabo (Private Service Providers – PSP) bafite ubushobozi bwo gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ubwabo, kandi aya matsinda akaba asabwa kubishyura serivisi bayahaye.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bakangurambaga b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bikorera 74 mu turere dutatu twavuzwe hejuru, witabiriwe n’abakozi ba Gahunda ya GKB n’abayobozi bayo, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.