Hi, How Can We Help You?

Blog

October 10, 2022

Gikuriro Kuri Bose: Umushinga ushyirwa mu bikorwa Caritas Rwanda wita ku mirire myiza kuri bose ndetse no ku mikurire myiza y’abana bo mu turere twa Nyabihu, Rulindo na Burera.

Gikuriro Kuri Bose: Umushinga ushyirwa mu bikorwa Caritas Rwanda wita ku mirire myiza kuri bose ndetse no ku mikurire myiza y’abana bo mu turere twa Nyabihu, Rulindo na Burera.

 Mu kwezi k’ Ugushyingo 2021, Caritas Rwanda yagiranye amasezerano Catholic Relief Services kugira ngo ishyire mu bikorwa umushinga uterwa inkunga na USAID ariwo Gikuriro Kuri Bose. Uyu mushinga ukaba ufite inshingano zo kwita ku mirire myiza kuri bose ndetse no ku mikurire myiza y’abana bo mu turere twa Nyabihu, Rulindo na Burera.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa binyuze mu ihuriro riyobowe na CRS hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo (Humanity and Inclusion, UMUHUZA, University of Global Health Equity ndetse na Three Stones International). Umushinga Gikuriro Kuri Bose uteza imbere uburyo bwo kwita no kwita ku buzima, imirire myiza ndetse n’imikurire y’abana n’imibereho myiza y’ababyeyi (ECD).

Gikuriro Kuri Bose igamije guteza imbere ubuzima n’imirire myiza mu bagore bageze mu myaka yo kwororoka ndetse n’ingimbi. Umushinga kandi wita  no kubijyanye no kunoza uburyo bwo kugaburira abana bato ndetse n’abatangiye gukura. Umushinga Gikuriro kuri Bose ugamije kandi gukemura icyuho gikunze kugaragara mu iterambere ry’abana, cyane cyane mu mikurire myiza y’umubiri, ikoranabuhanga (assistive technology / rehab / AT), hamwe n’imibereho myiza ku bana bato.

Uyu mushinga kandi wibanda ku gutanga serivisi ishingiye ku muturage, ikamuhuza n’ibigo nderabuzima, ndetse no kwongera ubushobozi binyuze ku rwego rw’akarere. Gikuriro Kuri Bose kandi ikemura ibibazo by’ubusumbane ndetse no kugira uruhare mu mibereho myiza y’umuturage, harimo kwegerezwa  gahunda na serivisi ku bana ndetse n’abantu bakuru bafite ubumuga, bijyanye na gahunda ya guverinoma y’u Rwanda.

Bwana Yves Ntimugura, Umuhuzabikorwa w’umushinga Gikuriro Kuri Bose muri Caritas Rwanda yizera ko iyi gahunda izagira uruhare mu guhagarika igwingira ry’abana, guteza imbere gahunda yo kugeza imirire myiza kuri bose, kongera serivisi za Rehab na AT ndetse no kuzamura umusaruro w’iterambere ry’abana mu turere twa Nyabihu, Burera na Rulindo.

Umushinga Gikuriro Kuri Bose watangijwe nyuma y’isozwa ry’umushinga w’imyaka itanu ‘’Gikuriro’’ mu mwaka w’2022. Uyu mushinga waterwaga inkunga na USAID kubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, CRS, SNV n’abandi bafatanyabikorwa batandatu barimo imiryango itegamiye kuri Leta. Umushinga Gikuriro  bukaba warakoreraga mu turere 8 two mu Rwanda aho waharaniraga kwita ku mirire y’abagore bageze mu gihe cyo kwororoka ndetse n’abana bari munsi y’imyaka itanu binyuze muri gahunda yo kwita ku mirire ndetse na WASH. Caritas Rwanda yashyize mu bikorwa uyu mushinga wa Gikuriro mu turere twa Nyabihu na Ruhango.

Mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa by’umushinga Gikuriro Kuri Bose i Nyabihu, Burera na Rulindo muri Kamena 2022, Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu, umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda yashimye imirimo ikorwa mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza n’ubuzima ndetse no kwita ku bana mu turere twa Nyabihu, Burera na Rulindo. Yaboneyeho kandi no gushimira ubufatanye burambye bw’inzego z’ibanze ndetse n’abakozi b’ibigo nderabuzima kugira ngo intego y’umushinga Gikuriro Kuri Bose igerweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.