Hi, How Can We Help You?

Blog

November 10, 2023

Gicumbi: Umushinga wa Youth for Youth ugamije guteza imbere urubyiruko watangijwe ku mugaragaro

Kuri uyu gatatu tariki ya 08/11/2023, mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo gutangiza umushinga wa Youth for Youth ugamije guteza imbere ibikorwa by’urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga. Uterwa inkunga na Catholic Relief Service (CRS), ugashyirwa mu bikorwa na Caritas za Diyoseze zifatanyije na Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu na Diyosezi. Ibikorwa bya Youth for Youth bizagenzurwa na Caritas Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu nzu y’urubyiruko rwasohotse muri gereza (Bureau Social Urbain Incubation Center), kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Madame Uwera Parfaite, umushumba wa Diyoseze ya Byumba Myr Papias Musengamana, Padiri Martin Nizigiyimana umunyamabanga w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPJ), Umuyobozi wa Caritas Byumba n’abapadiri bashinzwe urubyiruko mu maparuwasi. Hari kandi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uyu mushinga uzakoreramo, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibigo by’imari n’urubyiruko.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Mgr Papias Musengamana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba afatanije n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Madamu Uwera Parfaite.

Musenyeri Papias Musengamana wa Diyosezi ya Byumba na Meya w’agateganyo Parfaite Uwera batangije ku mugaragaro umushinga wa Youth for Youth mu Karere ka Gicumbi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Mgr Papias yasabye abitabiriye bose kuzagira ubufatanye kuva umushinga utangiye kugeza igihe uzatanga umusaruro. Yongeyeho ko uyu mushinga ari amahirwe urubyiruko ruhawe, arusaba kuzayabyaza umusaruro ndetse ahamagarira abafite imishinga itandukanye kugana Youth for Youth, bagafashwa kunoza imishinga yabo neza.

Musenyeri Papias Musengamana wo muri Diyosezi ya Byumba yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe babonye y’umushinga wa Youth for Youth.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, Madamu Uwera Parfaite, yashimiye abaterankunga b’uyu mushinga kuko bagiye guteza imbere urubyiruko rwa Gicumbi, yizeza ubufatanye kugira ngo intego yawo izagerweho ku kigero gishimishije.

Umuyobozi w’agateganyo Parfaite Uwera yizeje ubufatanye, kugira ngo intego z’umushinga zigerweho.

Umushinga wa Youth for Youth uzamara imyaka ibiri, ukaba ari umwe mu ruhererekane rw’imishinga igamije guteza imbere urubyiruko. Uje gusimbura uwa “Gera Ku Ntego” wari ugamije gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kwizigamira.

Ku itariki ya 01/11/2023, igikorwa nk’iki cyo gutangiza umushinga wa Youth for Youth cyabereye mu Karere ka Rusizi. Biteganijwe ko kizakomeza gukorwa no mu zindi Diyoseze Gatolika mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.