Hi, How Can We Help You?

Blog

June 16, 2023

Gatsibo: Caritas Rwanda, Plan Rwanda n’Akarere ka Gatsibo basuye ingo mbonezamikurire zifashwa n’umushinga wa ECD

Mu rwego rwo kugenzura uko ingo mbonezamikuririre zifashwa n’umushinga wa ECD zikora, Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda ndetse n’Akarere ka Gatsibo basuye ingo mbonezamikurire zinyuranye zibarizwa mu mirenge ya Kabarore, Rwimbogo, Kiziguro na Murambi. Iki gikorwa cyabaye ku wa 12 ba 13 Kamena 2023.

Uru rugendo rwa ri rufite intego 3 zikurikira:

(i) Kureba uko ingo mbonezamikurire zirimo gufasha abana bazigamo ndetse n’abarezi, bigatanga amakuru ku mushinga wa ECD niba urimo gushyirwa mu bikorwa neza;

(ii) Kureba imbogamizi izi ngo mbonezamikurire yahuye nazo hagashakishwa igisubizo hamwe;

(iii) Kurushaho kunoza imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abakozi b’umushinga wa ECD.

Muri rusange, ingo mbonezamikurire zasuwe zirimo gukora neza ariko zose ntiziri ku kigero kimwe. Hari izo abana biga rimwe mu cyumweru, izi zikaba zagiriwe inama yo gushakisha uburyo abana bajya biga 3 mu cyumweru, ababyeyi bakishakamo ubushobozi na Caritas Rwanda ikagira inkunga ibagenera. Aha havuzwe ku gikoma n’ibindi biribwa kuko abana baba bakeneye kwitabwaho bari ku ishuri. Mu biganiro abayobozi b’izi ngo mbonezamikurire n’abashyitsi bagiranye bakaba bumvikanye ko ababyeyi bazajya begeranya ifu y’igikoma ku mwero w’imyaka, umushinga wa ECD ukabunganira.

Urugo mbonezamikurire rwitwa Tumurere rwo mu murenge wa Rwimbogo rurimo abana 30 rwashimiwe kuba ababyeyi bashyize hamwe bagafatanya kwita ku bana, bakaba barakoze itsinda ryo kubitsa no kugurizanya bakiteza imbere ndetse n’abana bakaba baterana 3 mu cyumweru. Nyuma y’ibiganiro n’abashyitsi, ababyeyi barerera muri uru rugo biyemeje kuba baguze impuzankano mu gihe kitarenze amezi 2 no kuba bigishije abana kurisha ibiyiko cyangwa amakanya kuko kugeza ubu abana barishaga intoki.

Izi ngo mbonezamikurire zagiye zikora imirima ndumburabutaka ikoresheje ifumbire ya kamere (bio intensive agriculture technics – BIAT mu rurimi rw’Icyongereza) bahingamo imboga ku buryo abana babona indyo yuzuye.

Umwe mu bafite urugo mbonezamikurire asobanura uko bahinga imboga mu karima gatumburutse.

Urugo rwashimwe cyane ni urwo mu murenge wa Murambi rwitwa Agaciro. Uru rugo rurererwamo abana 33 biga ku va ku wa mbere kugera ku wa 5 mu cyumweru. Abana bo muri uru rugo bagaburirwa ku wa 1, ku wa 3 no ku wa 5, ku wa 2 no ku wa 4 bahagabwa igikoma. Bahabwa indyo yuzuye irimo imboga nyinshi ndetse n’ibyoba umuryango rurimo wahinze.

Abana barererwa mu rugo mbonezamikurire rwitwa Agaciro bahabwa ifunguro 3 mu cyumweru, indi minsi 2 bagafata igikoma.

Nyuma yo kubona umurima w’ibihumyo uru rugo rwatunganije rubifashijemo n’umuryango Imbaraga uterwa inkunga na Plan International Rwanda, abashyitsi basabye Kayijuka Jean Pierre na Uwiringiyimana Epiphanie bafite uru rugo mbonezamikurire kwigisha ababyeyi barereramo abana uburyo nabo bahinga ibihumyo mu ngo zabo, ku buryo byafasha kubona indyo yuzuye mu miryango.

Uwiringiyimana Epiphanie, asobanurira abashyitsi uko ahinga ibyoba, akanabigaburira abana bari mu irerero rye.

Mu marerero 4 yasuwe, 3 muri yo ababyeyi bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya abafasha kwiteza imbere.

Early Childhood Development Project ni umushinga wa Caritas Rwanda, ukora ibikorwa byibanda ku kwita ku mwana kuva agisamwa, kugeza ku myaka 6, hagamijwe gukangura ubwonko bwe no kumutegura kwiga, kumuha uburere buboneye, kumurinda indwara n’imirire mibi, ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.