Ku itariki 26/07/2024, umushinga wa PRM/PAC wari umaze imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa mu nkambi ya Kiziba wasojwe ku mugaragaro, nyuma yo gufasha abafatanyabikorwa 580 gukora imishinga ibabyarira inyungu kugira ngo bave mu bukene biteze imbere.
Uyu mushinga PAC watangiye gukorera mu nkambi ya Kiziba ku itariki ya 1 Kanama 2021, ibikorwa byawo bikaba byarasojwe kuri 31 Nyakanga 2024.
Ibikorwa by’umushinga byari biteganijwe kugera ku bafatanyabikorwa 700 harimo 500 b’impunzi na 200 b’Abanyarwanda baturiye inkambi. Bitewe na gahunda yo kwimurira impunzi mu gihugu cya 3, abagezweho n’ibikorwa ni 580 kuko harimo abagiye hanze.
Nyuma yo gutoranywa, abafatanyabikorwa bahawe amahugurwa atandukanye, bahabwa inkunga ya Frw 800.000 buri wese kugira ngo bakore imishinga mito ibabyarira inyungu, kandi bakangurirwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo barusheho kwiteza imbere. Amatsinda agera kuri 24 (17 yo mu nkambi ya Kiziba na 7 yo hanze y’ inkambi) ni yo yashinzwe, agizwe n’abanyamuryango 580. Kugeza uyu munsi amafaranga angana na 113.661.003 Frw yanyuze mu ntoki z’aya matsinda.
Imishinga yashyizwe mu bikorwa n’abafatanyabikorwa b’umushinga irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi 259, iy’ubucuruzi 329, ijyanye n’ubumenyingiro 35, ijyanye no gutwara abantu kuri moto 15, na 20 ijyanye no gutanga serivisi zinyuranye (mobile money, serivisi z’ irembo).
Mu kwiteza imbere abafatanyabikorwa b’umushinga wa PRM/PAC baguze amatungo arimo inka 130, ingurube 235, ihene 273, inkoko 256, abandi 57 biyubakira amazu mu rwego rwo kwibonera aho kuba hababereye.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’umushinga PRM/PAC mu nkambi ya Kiziba, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko yakoze ibishoboka byose impunzi zikabona umutekano, zikabasha no gukora ibiziteza imbere, anashima ubufatanye bw’inzego zose mu gufasha impunzi.
Umushinga PRM/PAC washyizwe mu bikorwa na Caritas Rwanda mu nkambi za Kiziba na Nyabiheke, ku bufatanye na World Vision Rwanda, ku nkunga y’ ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe guteza imbere impunzi n’abimukira (BPRM). Intego y’uyu mushinga yari iyo gufasha impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kwivana mu bukene bukabije.