Caritas Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore 2022
Caritas Rwanda Yifatanije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore 2022. Uyu munsi witabiriwe n’abakozi bose ukaba warabaye ku itariki ya 8 Werurwe 2022 ku cyicaro gikuru cya Caritas Rwanda, mu Kiyovu. Kwizihiza uyu munsi hari hagamijwe gushima uruhare rw’abagore bakora muri Caritas Rwanda ndetse no kumenya uruhare runini badahwema kugira mu gusohozwa kw’inshingano zayo.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore muri Caritas watangijwe no gusangira ifunguro rya mu gitondo, aho abakozi b’abagabo bateguye ifunguro rihabwa bashiki babo, ndetse riza gukurikirwa n’ifoto y’urwibutso.
Igihe cya saa sita nicyo cyaranze itangira ry’ ibirori nyirizina. Ubwo abagore bo muri Caritas Rwanda bateraniraga muri nzu mberabyombi,basaza babo barabatunguye binjira buri wese yitwaje iroza, maze buri wese arishyikiriza abari n’abategarugori ba Caritas Rwanda.
Mu ijambo rye, Madamu Therese Nduwamungu, wari uhagarariye Abagore bakora muri Caritas Rwanda yishimiye imbaraga n’umurava wagaragaye mi itegurwa ry’uyu munsi, bigizwemo uruhare n’abagabo bakorana. Yagize ati: “Mwakoze ibishoboka byose kugirango mudushimishe uyu munsi. Turabashimira cyane. Nimucyo twese tugumane uyu muco mwiza w’urukundo n’ubuvandimwe dutozwa na Caritas ”.
Soeur Gaudiose Nyiraneza, wizihizaga umunsi mukuru wa bazina we kuri uwo munsi, ari mu bafatanyije n’abagabo bakora muri Caritas mu gutegura uyu munsi. Mu ijambo rye, yashimye urukundo nishyaka abateguye ibirori bagaragaje.
Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi, Bellancille MUKAMUSIGALI, yashimiye abateguye ibi birori kandi akomeza ashishikariza ubumwe n’urukundo bwo gukorera hamwe mu bakozi bose ba Caritas Rwanda. Yagize ati: ” Urukundo n’ubumwe byahoze ari zimwe mu nkingi za Caritas Rwanda. Kuva mu buyobozi kugeza ku bakozi basigaye, tuzwiho kuba ikipe yunze ubumwe’’.
Ibirori byakurikiwe no gusangira ifunguro rya saa sita, aho abakozi b’abagabo ba Caritas Rwanda, bongeye kwakira bashiki babo.
Mu gusoza ibirori, Bwana Prosper Sebagenzi, ukuriye porogaramu muri Caritas Rwanda, akaba ari nawe wari uhagarariye ubuyobozi yashimangiye ko abagore bafatiye runini Caritas Rwanda, cyane cyane mu iterambere ryayo. Ati: “Dufite amahirwe menshi cyane kuba tubafite mu muryango mugari wa Caritas Rwanda’’. Turashimira urukundo n’ishyaka mugaragaza, kuva mu miryango yanyu kugera ku kazi, bikaba ndetse binahuye n’indangagaciro za Caritas arizo urukundo no gushyira hamwe ”
Papa Fransisiko yagize ati: “Abagore bahindura isi nziza, barayirinda kandi bakayifasha gutuma ikomeza kubaho.” Caritas Rwanda iha agaciro gakomeye abagore ndetse ikemeranya na Kiliziya ko abagore ari inkingi z’umuryango, ndetse ko bagomba gukundwa, kurindwa no gushyigikirwa.