Hi, How Can We Help You?

Blog

June 16, 2023

Caritas Rwanda yisunze abandi bafatanyabikorwa bakorera mu nkambi ya Nyabiheke bakora imurikabikorwa

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’impunzi uzaba ku itariki 20 Kamena uyu mwaka, Caritas Rwanda ibinyujije mu mishinga yayo ya Graduation na PAC yifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bakorera mu nkambi z’impunzi za Kiziba na Nyabiheke mu imurikabikorwa na servisi batanga yabaye kuri 14 na 15 Kamena 2023 mu nkambi ya Kiziba (Karongi), ndetse no kuri 15 Kamena 2023 mu nkambi ya Nyabiheke (Gatsibo).

Muri iri murikabikorwa, abagenerwabikorwa batandukanye baje kwerekana ibyo bagezeho babikesha imishinga ikorera mu nkambi zombi. Bamwe muri bo bari bazanye ibicuruzwa bagura bakaranguza, iby’ubukorikori bakoze, ibikoresho byo mu gikoni, iby’ubuhinzi n’ibindi. Hari kandi n’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Uretse abagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa bakorera mu nkambi y’impunzi nabo bamuritse imishinga yabo itangukanye ndetse n’ibyo bagiye bageraho.

Mu mahema ya Caritas Rwanda abagenerwabikorwa b’imishinga ya PAC (ukorera mu nkambi ya Kiziba n’iya Nyabiheke) ndetse na Graduation (ukorera mu nkambi ya Nyabiheke n’iya Mahama) bamuritse ibikapu badoze mu bitenge, abakora serivisi z’Irembo bazana mudasobwa n’imashini zisohora impapuro, izifunika ibyangombwa n’ibindi. Hari harimo kandi abacuruza ibintu binyuranye birimo ibyo umuntu yasanga mu maduka, ibitenge, abacuruza imyenda baranguye (itari caguwa), abatwara moto baguriwe n’iyi mishinga baza kuzimurika n’ibindi.

Ihema rya Caritas Rwanda mu imurikabikorwa rya Kiziba.

Ni ibirori byari bishyushye byitabiriwe n’abatuye mu nkambi ndetse no mu nkengero zaho aho baboneyeho umwanya wo guhaha ibyo bakeneye. Abari mu mahemba baje kumurika ibyo bakora (n’abagenerwabikorwa b’imishinga yabo) bavugiraga mu ndangururamajwi bahamagarira abantu kuza gusura ibikorwa byabo. Hari kandi n’ababyinaga batandukanye kugira ngo bakurure abasuraga iri murikabikorwa.

Ihema rya Caritas Rwanda mu imurikabikorwa rya Nyabiheke.

 

Umunsi mpuzamahanga w’impunzi

Nk’uko byagaragaye mu buhamya bwagiye butangwa, abagenerwabikorwa b’imishinga ikorera mu nkambi barimo impunzi ndetse n’abaturiye inkambi. Ibi byabafashije kunga ubumwe ndetse no kwigiranaho bamwe ku bandi.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’impunzi uyu mwaka iragira iti: “Icyizere cy’ejo hazaza: Kure y’imuhira, Isi idaheza impunzi”.

Ifoto y’urwibutso y’abahagarariye imiryango ikorera mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke.

Nyuma yo gusura imurikabikorwa ryabereye ku isoko rya Mugera mu Karere ka Gatsibo (15 Kamena), Evans Omari, umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo hanze y’ibiro muri HCR-ishami rya Kabarore, yashimye abafatanyabikorwa kubera iki gikorwa yise indashyikirwa. Yashimiye kandi igihugu cy’u Rwanda ku bikorwa byose gikora biteza imbere impunzi, aho usanga imishinga igira abagenerwabikorwa barimo impunzi ndetse n’abenegihugu baturiye inkambi, kandi bakabihuriramo. Yagize ati: “Ibi birerekana uburyo u Rwanda rwakira neza abarugana rudaheza”.

Umunsi mpuzamahanga w’impunzi utegurwa n’Umuryango w’Abibumbye, ukaba warizihijwe bwa mbere ku itariki 20 Kamena 2001, ni ukuvuga ko ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 23 muri uyu mwaka. Ku nshuro ya mbere wizihijwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’Amasezerano mpuzamahanga arebana n’impunzi yo mu 1951.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.