Hi, How Can We Help You?

Blog

February 13, 2023

Caritas Rwanda yifatanije n’ibitaro bya Ruli mu kwizihiza umunsi w’abarwayi

Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, Caritas Rwanda yifatanije n’ibitaro bya Ruli (biri mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’amajyaruguru) kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi.

Ibi birori byatangijwe n’igitambo cya Misa cyasomwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda. Mu nyigisho yatanze, yagarutse ku butumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yatanze kuri uyu munsi bugira buti “Umwiteho”, dusanga mu ivanjiri ya Luka 10,35 aho umunyasamariya yarushije impuhwe umuherezabitambo n’umulevi, akita ku wari wambuwe n’abambuzi bakanamukomeretsa.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda kandi yahamagariye abantu kwita ku barwayi bihereye mu miryango, ikabereka urukundo. Mu ijambo yagejeje ku barwayi n’abarwarije ku bitaro Ruli, Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda yagize ati: “Ku munsi nk’uyu, muzirikane ko Imana ibakunda, kandi ko natwe tubakunda tukanabasengera”.

Mu gusoza igitambo cya Misa, abakristu bazanye impano zitandukanye zigenewe abarwayi, harimo ibyo kurya (imbuto, imboga, amagi n’ibindi bitekwa), amafranga, ibikoresho by’isuku binyuranye, n’ibindi bikenerwa n’abarwayi n’abarwaza mu gihe bari kwa muganga. Kuri ibi bitaro kandi, abarwayi bahawe ibyo gufungura.

Abakiristu bazanye impano zinyuranye zigenewe abarwayi.

Uwari uhagarariye abarwayi n’abarwaza Nyiransabimana Placidie (arwaje umwana mu bitaro bya Ruli), yashimiye abaganga uburyo babitaho, ariko avuga ko umuhanda ubageza ku bitaro ari mubi, asaba ubuyobozi ko byatekerezwaho bakazawubakorera. Yavuze kandi ko imbangukiragutabara zikiri nke. Yanakomoje no ku kibazo cy’imiti ihenze itishyurwa na mituwele.

Kuri ibi bibazo, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Madame Nyirarugero Dancille yavuze ko umuhanda uzakorwa umwaka utaha wa 2024, yizeza ko nihaboneka imbangukiragutabara zone y’ibitaro bya Ruli izitabwaho. Ikindi, yibukije ko hari imiti yatangiye kwishyurwa na mutuwele kandi itajyaga yishyurwa na yo. Ati: “Ni urugendo n’indi hari igihe byazoroshwa ikajya yishyurwa muri mutuwele”.

Madame Nyirarugero Dancille, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru.

Uyu muyobozi yihanganishije imiryango ifite abarwayi bari mu bitaro cyangwa mu rugo, ariko abibutsa ko bakwiriye kwiringira Imana ishoboye gukiza indwara zose. Ati: “Dufite igihugu gikunda abaturage bacyo, hari ibitaro n’abaganga biteguye kubitaho buri munsi”. N’ubwo hari indwara zizana, yashishikarije buri wese kwirinda indwara aho bishoboka bagira isuku hagamijwe kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, kutararana n’amatungo, kwirinda kunywa ibisindisha bidafite ubuziranenge n’ibindi. Ikindi yasabye buri wese kujya kwivuza kwa muganga atararemba. Hari kandi gutangira mituweri ku gihe, abagira inama yo gutangira kuzigama iy’umwaka ugiye kuza.

Mu gitambo cya misa kandi Nyir’icyubahiro Cardinal Antoine Kambanda  yatangije ku mugaragaro iyogezabutumwa rizajya rikorerwa mu miryango, hasurwa urugo ku rundi, bakaganira ku ijambo ry’Imana.

Uyu munsi washyizweho ku ya 13 Gicurasi 1992 na Papa Yohani Pawulo wa II, ukaba wizihizwa ku itariki ya 11 Gashyantare, nk’urwibutso rwa Bikira Mariya w’i Lourdes. Muri uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 31.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.