Hi, How Can We Help You?

Blog

December 8, 2023

Caritas Rwanda yifatanije n’Akarere ka Rubavu na MIGEPROF mu gikorwa cyo kwita ku bangavu batewe inda

Binyujijwe muri Gahunda ya Igire-Gimbuka, Caritas Rwanda yifatanije na MIGEPROF, Akarere ka Rubavu n’abandi bafatanyabikorwa, yifatanije mu gikorwa gisanzwe kizwi ku izina rya GBV Clinic, aho abangavu 120 batewe inda bari kumwe n’ababyeyi babo bahurijwe hamwe, bagahabwa serivisi zitandukanye zirimo isanamitima n’iz’ubuzima. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu ku itariki 5,6 na 8 Ukuboza 2023, bikaba byarakozwe mu rwego rw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aba bangavu baturuka mu mirenge ine y’Akarere ka Rubavu ari yo Rugerero, Rubavu, Kanama na Nyamyumba. Serivisi bahawe ni ibiganiro bibafasha gukira ihungabana, kwipimisha ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera Sida, kwipimisha indwara zitandura, kwandikisha abana babo, gupima ibiro n’imikurire y’umwana no kubafasha gutanga ikirego ku babishaka.

Umukozi wa RIB, afasha umwe mu bana bahohotewe gutanga ikirego.

Ku munsi wa 1, abangavu bitabiriye bari kumwe n’abana babo bakaba bahawe ibiganiro bitandukanye byibanze ku burere buboneye, uburenganzira bw’umwana, gukomeza amashuri yabo, uburenganzira ku buzima no kwita ku mirire myiza.

Aba bangavu kandi bagize umwanya wo kubaza ibibazo byibanze ku buzima, irangamimerere no gukomeza amashuri. Babajije igihe ntarengwa umwana wasambanyijwe yajyanirwa kwa muganga gufata imiti ituma atandura virusi itera sida. Aha basubijwe ko ari iminsi 3 agizwe n’amasaha 48.

Ibindi bibazo birebana na serivisi z’irangamimerere aho hari ababyaye nabo batanditse, abandi bakaba ari imfubyi kandi batanditse hakaba n’abandikishije amazina bagasanga haranditswe atari yo. Abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge babijeje ko bazabafasha kubikemura.

Nyuma y’ikiganiro kirebana no gusubukura amashuri, abangavu bavuze ko bafite ubushake bwo gusubukura amashuri, ariko bagaragaza impungenge z’abazabasigaranira abana ndetse n’aho bazakura ibikoresho n’ibindi bizakenerwa mu myigire. Babwiwe ko muri iki gikorwa harimo abafatanyabikorwa biteguye kubafasha gusubira mu ishuri, bashimira cyane Caritas Rwanda ibifite muri gahunda binyuze mu mushinga wayo wa Igire-Gimbuka. Babwiwe kandi ko no ku mirenge hari ubufasha bubateganirijwe. Ikindi, havuzwe kuganiriza ababyeyi bakazagira uruhare mu gusigarana abana mu gihe aba bangavu basubiye ku ishuri, ndetse no kuba abana bigiye hejuru bajya bajyanwa mu marerero kugira ngo bitabangamira ababyeyi b’abangavu mu gihe bagiye mu mirimo.

Mu ijambo rifungura iki gikorwa ku mugaragaro, Madame Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko kuba umwana yatewe inda bitavuga ko atagifite akamaro cyangwa ngo inzozi ze zirangirire aho. Yabwiye aba bangavu ko ibibazo byose bigira igisubizo, kandi ko uruhare rwabo rukenewe cyane kugira ngo ibibazo bafite birangire.

Madame Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabwiye aba bangavu ko ibibazo byose bigira igisubizo, kandi ko uruhare rwabo rukenewe cyane kugira ngo ibibazo bafite bikemuke.

Ku munsi wa kabiri, ababyeyi baherekeje abana babo. Habayeho ibiganiro bisana imitima y’ababyeyi bababajwe n’uko abana babo babyaye bakiri bato, bakangurirwa gufasha abana gukomeza inzozi bari bafite batarabyara.

Habayeho kandi umwanya wo kuganira hagati y’ababyeyi n’abangavu babyaye, bisozwa no kuganira muri buri muryango. Muri ibi biganiro bya buri muryango, abana bavuze inzozi z’icyo bifuza gukora, haba gukomeza amashuri yisumbuye cyangwa kwiga imyuga. Hari n’abavuze ko bifuza igishoro bagatangira gukora ubucuruzi buciriritse.

Ibiganiro byakozwe muri buri muryango witabiriye.

Ku munsi wa nyuma aba bangavu baherekejwe n’ababyeyi babo bahujwe n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze z’aho batuye, kugira ngo izi nzego zizakomeze gukurikirana ibibazo byabo.

Imibare yatanzwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, nk’uko byagaragaye mu Ibarura rusange ry’abaturage ku birebana n’ubuzima mu Rwanda 2019-2020[1] ryasohotse muri Werurwe 2022, inda zitifuzwa mu bagore n’abana bafite hagati y’imyaka  15 na 19 ni 5.1% mu gihugu hose na 4.1% mu ntara y’iburengerazuba (Rubavu : 5.5%, Karongi: 0.5%, Rutsiro: 2,1% na Nyamasheke: 2,2%). Uku gutwita ku bangavu gutuma bahura n’ibibazo bitandukanye birimo guta ishuri, gutotezwa n’imiryango yabo, kubura ibyo abana babo kubera ubukene, n’amakimbirane yo mu miryango.

[1] https://www.statistics.gov.rw/publication/1779

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.