Hi, How Can We Help You?

Blog

May 26, 2023

Caritas Rwanda yifatanije n’akarere ka bugesera kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato

Ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan International, Caritas Rwanda yifatanije n’Akarere ka Bugesera kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato kuri uyu wa 3 tariki 24 Gicurasi 2023. Uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe iyi gahunda, aho abayobozi basuye ingo mbonezamikurire zinyuranye bakanakangurira ababyeyi kwita ku mirire y’abana bato, ubuzima bwabo, isuku n’isukura, uburere buboneye n’ibindi.

Uyu munsi mu Karere ka Bugesera wizihirijwe ku biro by’Umurenge wa Ngeruka, biri mu Kagali ka Nyakayenzi mu mudugudu wa Kibungo. Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: “Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana”.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura, yashimye iyi gahunda ya Leta yo kwita ku bana. Ati: “Iyi gahunda ya ECD ni igisubizo kirambye cyo kurinda no kurengera umwana, hirindwa ihohoterwa rikorerwa abana kuko umwana aba afite abamukurikirana umunsi ku munsi”. Yongeyeho ko kandi iyi gahunda ifasha kurwanya ihezwa n’akato bishobora gukorerwa abana mu rugo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel, yashimye iki gikorwa yise indashyikirwa, ariko asaba abitabiriye uyu munsi kugira ingamba nshya batahana. Ati: “Ingamba ni izihe, ibipimo bishya mwifuza kugeraho ni ibihe, imibare ifatika itujyana aheza ni iyihe, tugamije ko hakwiye kuvamo iki? Babyeyi amasomo muvanye aha ni ayahe ashobora kugirira akamaro abataje uyu munsi?”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana ni we wari umushitsi mukuru muri uyu munsi.

Mu gusoza uyu munsi mukuru, abashyiti bari bitabiriye uyu munsi bahawe abana amafunguro. Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri CG Emmanuel Gasana ndetse n’umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura.

Ibyakozwe mu cyumweru cyahariwe ECD

Icyumweru cyahariwe imbonezamikurire y’abana bato cyatangiye tariki 15 Gicurasi 2023 gisozwa kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023. Mu bikorwa byakiranze harimo gusura ingo mbonezamikurire zinyuranye, ababyeyi bakigishwa ibigize indyo yuzuye bakangurirwa no kuyitegura mu ngo iwabo ndetse n’uruhare rwabo mu ngo mbonezamikurire y’abana bato. Hari kandi kubakangurira kwita ku isuku n’isukura, harimo gukoresha no kunywa amazi asukuye.

Ibindi ababyeyi bakanguriwe ni ukwita ku burere buboneye bw’abana babo muri ECD, gukoresha ibikoresho bikangura ubwonko bw’umwana umuntu ahereye ku biri hafi ndetse no kurinda no kurengera umwana.

Abarezi babaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere n’Umurenge bahawe icyemezo cy’ishimwe n’ibikoresho byifashishwa mu ngo mbonezamikurire birimo ibikinisho, ibikangura ubwonko bw’umwana, ibyo kwigiraho n’iby’isuku.

Mu Karere ka Bugesera, kuri ubu hari ingo mbonezamikurire 1612, hakabamo izikorera ku mashuri 135, n’izikorera muri kominote 80.

Abana bari bo muri ECD basusurukije abashyitsi.

 

Abakozi b’umushinga wa ECD na bamwe mu bana barererwa mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.