Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene wizihijwe ku nshuro ya 7 kuri iki cyumweru tariki 19/11/2023, Caritas Rwanda yifatanije na Paruwasi ya Mt Kaloli Lwanga Nyamirambo, ahabayeho igikorwa cyo gusangira n’abakene ndetse no kubaha impano.
Kwizihiza uyu munsi muri Paruwasi ya Mt Kaloli Lwanga Nyamirambo byabirimbuwe n’igitambo cya Misa. Padiri Kaberamanzi Jean Pierre Albert wayisomye, yagarutse ku butumwa Nyiricyubahiro Papa Fransisko yatanze burebana n’uyu munsi, bugira buti: “Ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza” dusanga mu gitabo cya Tobi 4,7. Muri ubu butumwa, umushumba wa Kiliziya Gatolika avuga ko kwizihiza uyu munsi ari nk’ikimenyetso gifatika cy’impuhwe z’Imana Umubyeyi wacu, ikaba ari gahunda Kiliziya igenda yinjiza buhoro buhoro mu murimo wayo w’ikenurabushyo, kugira ngo akakristu barusheho kumenya neza iby’ingenzi bikubiye mu Ivanjili.
Papa Fransisko avuga ko umusaza Tobi uvugwa muri iki gitabo atasabye umuhungu we kumenya gusenga Imana gusa, ahubwo yanamukanguriye gukora ibindi bikorwa bifatika bigizwe no gukora imirimo myiza no kubaho mu butabera.
Nyuma y’igitambo cya Misa, habayeho gusangira ibiganiro, amafunguro ndetse no gutanga impano ku bakene. Ni igikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’urugo rw’Abafurere b’Abayozefiti i Nyamirambo. Mu ijambo yavugiye muri iki gikorwa, Padiri Kaberamanzi Jean Pierre Albert yasobanuriye abari muri uyu munsi mukuru ko ijambo Caritas rivuga urukundo.
Nsabiyaremye Jean d’Amour, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’urukundo muri Caritas Rwanda, wavuze ijambo mu izina ry’umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yavuze ko inyigisho ya Kiliziya y’urukundo igomba gukwira hose, uwafashijwe uyu munsi nawe agafasha undi muntu mu gihe abishoboye, kuko n’ubwo umuntu yumva akennye, hari uwo aba afite icyo arushije. Ati: “Ubutumwa bw’umunyamabanga wa Caritas Rwanda ni uko buri wese yumva umukene, akamutega amatwi, akagira icyo amufasha”.
Mukandamage Cecile watanze ubuhamya, yavuze ko Caritas nta kintu yayiburanye. Ati: “Murabizi muri uyu mujyi ntibyoroshye, Caritas yanyishuriye amafaranga y’ubukode, yaranyambitse, irangaburira”.
Mu gihe cyo gutanga impano, abanyeshuri biga mu ishuri Les Hirondelles de Don Bosco bahaye impano y’ibikoresho by’ishuri abanyeshuri bo muri Ecole Primaire de Rugarama. Habayeho no guha impano abakene (igizwe n’icyo kurya) bari batumiwe muri uyu munsi. Ikindi, bahawe amafaranga y’urugendo (Frw 2000 buri wese).