Ku itariki 17 Gicurasi 2024, Caritas Rwanda yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa yo kubasabira, habaho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ibiganiro n’ubuhamya.
Abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni Rugangura Alphonse, Niyibizi Léopold, Beneyezu Eugène, Karangwa Claver, Bunangwa Eugène, Seromba Raphaël na Nyirababiri Joséphine. Uretse abakozi ba Caritas Rwanda, igikorwa cyo kubibuka cyitabiriwe n’imiryango yabo n’abahagarariye inzego zinyuranye bari batumiwe.
Nyuma y’igitambo cya Misa yabereye kuri Centre Missionnaire Lavigerie ikayoborwa na Padiri Kayisabe Védaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abitabiriye iki gikorwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

Abitabiriye iki gikorwa kandi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banashyira indabyo ku mva ibitse imibiri yabo.
Mu butumwa yatanze ubwo abitabiriye iki gikorwa bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura yavuze ko kigamije kwibutsa buri wese ko afite inshingano yo guha agaciro ubuzima bwa muntu. Ati: “Ubuzima ni Imana ibutanga, ntawe ufite uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima”.
Mu mwanya w’ibiganiro n’ubuhamya, Mwanangu Juvénal wakoraga ndetse ugikora muri Caritas Rwanda yatanze ubuhamya avuga ukuntu yahunze ava mu Ruhengeri, yagera i Kigali Caritas Rwanda ikamuha akazi ikanamubera umuryango. Yongeyeho ko ibihe byabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bitari byoroshye, ndetse avuga ku mibanire myiza na bagenzi be bakoranaga muri Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Bwana Niyibizi Albert, yashimiye Caritas Rwanda kuba yarabazirikanye mu gikorwa cyo kwibuka ababo, yongeraho ko n’ubwo imiryango n’Igihugu byatakaje inkingi n’amaboko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ubuzima bwongeye gushibuka.
Naho Bwana Hamudu Safari uhagarariye umuryango Ibuka mu Karere ka Nyarugenge nawe yashimye Caritas Rwanda ku rukundo igaragaza ruzira ivangura, avuga ko ari umuhamya warwo kuko na se umubyara yayikozemo kandi ari umuyisilamu. Bwana Hamudu kandi yagarutse ku musanzu wa Caritas Rwanda mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agira ati: “Caritas yabaye iya mbere mu gufasha abarokotse jenoside. N’ubwo ntafite imibare ifatika, ariko Caritas yafashije imfubyi, yafashije abapfakazi, yarihiye abana amashuri n’ibindi. Nanjye ndi mu bo yafashije kuko yahaye umubyeyi wanjye akazi mu bihe byari bidukomereye abasha kutwishyurira amashuri, tuvamo abagabo tubikesha Caritas”.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Padiri Kayisabe Védaste Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yibukije ko icyoroshye ari ugukora icyiza kurusha gukora ikibi. Ati: “Icyoroshye ni ukwica cyangwa ni ukutica? Twafashe uyu mwanya kugira ngo twige. Tugomba kwigira ku mateka.” Padiri Kayisabe yashimiye Caritas Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa, ashimira abacyitabiriye bose by’umwihariko imiryango y’abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko Caritas ihora ibazirikana.