Hagamijwe kubafasha guhangana n’umujagararo ndetse no kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabo n’ubw’imiryango yabo, kuva tariki 12 kugeza kuri 13 Kamena 2025, Caritas Rwanda yateguye umwiherero w’abakozi bayo bakorera ku cyicaro gikuru. Uyu mwiherero wabereye kuri Hôtel Cenetra i Kabuga, waranzwe no kumenya icyo umujagararo ari cyo, kumenya kwitekerezaho, ibiganiro bya babiri babiri bagafashanya gukira ibyakomerekeje ubuzima bwabo, ibikorwa byo mu matsinda n’udukino tubafasha kuruhuka mu mutwe.
Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yabisobanuye afungura uyu mwiherero ku mugaragaro, roho nzima itura mu mubiri muzima, akaba ari yo mpamvu Caritas Rwanda yawubateguriye, ashishikariza buri wese gukurikira kugira ngo yunguke ibyiza birimo.
Dr Uwihoreye Chaste wafashije abakozi ba Caritas Rwanda muri iki gikorwa, yasobanuye ko ubuzima bwo mu mutwe bugaragara mu byiciro bine byo guhangana n’umujagararo ari byo (i) kuba umuntu yumva ameze neza kandi afite ubudaheranwa mu byo yaciyemo bigoye, (ii) kuba afite ibyo acamo bigoye ariko akigerageza gukemura, (iii) kuba aca mu bikomeye kandi yagowe no kubikemura no (iv) kuba yagize uburwayi bukomoka ku bibazo yaciyemo.
Ibyiciro bibiri bya nyuma nk’uko Dr Chaste abisobanura, bikenera kwitabwaho n’abahanga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kandi iyo umuntu yitaweho neza kenshi arakira (3% bw’indwara zifata ubuzima bwo mu mutwe ni zo zidakira).

Uyu mwiherero ntiwatanze inyigisho z’abahanga mu buzima bwo mu mutwe gusa, ahubwo wibanze no kwigisha uburyo umuntu yasura ibitekerezo bye, uburyo abantu babiri bafashanya mu gukira ibyakomerekeje ubuzima babisangizanya, imikoro yo mu matsinda ndetse n’imyitozo iruhura ubwonko. Ibi byose byari bigamije guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, kubaka ubushuti mu bitabiriye no kunguka ubumenyi ku kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Guhangana n’umujagararo birashoboka
Nyuma yo gukora imyitozo itandukanye, yaba kwitekerezaho, kuganira na mugenzi wawe umubwira ibyakubayeho nawe akagufasha kubisohokamo n’imyitozo yo mu matsinda, Dr Chaste yakanguriye buri wese witabiriye uyu mwiherero kujya yitekerezaho byibura inshuro ebyiri ku munsi, kuko bifasha kugira ubuzima bwo mu mutwe bwiza. Dr Chaste yongeyeho ko ari byiza kurena umuganga w’impuguke mu buzima bwo mu mutwe umuntu atararwara kurusha uko yaba yarwaye.
Ubwo abakozi ba Caritas Rwanda bakoraga imyitozo iruhura ubuzima, babaga bagaragaza ibyishimo. Muri iyi mikino harimo ibahuza n’umujagararo ku buryo bafata ibyemezo vuba biwukemura kandi banarutse vuba. Icyari kigamijwe muri iyi mikino ni ukubereka ko umujagararo wose atari mubi ahubwo ko ikibi ari igihe utinze mu buzima. Niba ushaka kureba imyitozo iruhura ubwonko abari mu mwiherero bakoze, kanda hano.
Mu rwego rwo guhangana n’umujagararo (waba uwakomotse mu kazi, mu muryango cyangwa ahandi), ni ngombwa gukora ibintu 6 bikurikira:
- Kuryama amasaha 8 ku munsi;
- Gukoresha umubiri (imyitozo ngororamubiri, akazi);
- Kuba mu bandi;
- Kwitekerezaho kenshi bishoboka;
- Kwiyoroshya;
- Gukora gahunda y’ibyo bashoboye.
Muri uyu mwiherero kandi uburyo bw’imyigishirize bwanibanze ku migani y’Ikinyarwanda yafasha urimo guca mu bibazo bimugoye kubisangiza abandi no kudaheranwa nabyo. Imwe muri iyi migani ni iyi ikurikira:
- Iyo utazi aho uva, ntumenya iyo ujya;
- Iyo utazi aho ujya, aho ugeze hose ugira ngo ni ho wajyaga;
- Agahinda gasangiwe, karatuba;
- Agahinda kadasangiwe karatumba;
- Ahakomeye ni ho hava amakoma;
- Agati gatwawe n’isuri, kajyana iteka n’agataka;
- Iyo uciye ahakomeye, iyo hatagukomerekeje haragukomeza.