Hi, How Can We Help You?

Blog

October 29, 2025

Caritas Rwanda yatangije umushinga wa Dukore Twigire muri Karongi

Ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi binyujijwe muri World Vision Rwanda, Caritas Rwanda yatangije umushinga Dukore Twigire mu Karere ka Karongi ku itariki 15 Ukwakira 2025, kuri Centre d’Accueil Sainte Marie Karongi. Ibirori byo kuwutangiza byahuje abayobozi b’akarere ka Karongi n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Ku munsi wakurikiyeho (tariki 16 Ukwakira 2025) habayeho n’igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga mu nkambi ya Kiziba, ari naho uyu mushinga uzakorera.

Umushinga Dukore Twigire (2025–2028) ugamije guteza imbere ubudaheranwa kwihangana no kwigira kw’impunzi ziba mu nkambi ya Kiziba ndetse n’abaturage bayituriye.  Uyu mushinga uzafasha ingo 598, zirimo ingo 419 z’impunzi na 179 z’abaturage baturiye inkambi, hibandwa cyane cyane ku bagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.

Inama y’abafatanyabikorwa ba Karongi yo ku wa 15 Ukwakira 2025 yatanze urubuga ku bayobozi b’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa banyuranye, n’abagize komite y’impunzi kugira ngo baganire ku ntego z’umushinga, ingamba zo kuwushyira mu bikorwa, ubufatanye, n’umusaruro witezwe.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bari bitabiriye umuhango wo gutangiza umushinga Dukore Twigire mu Karere ka Karongi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Padiri Emmanuel Bamporineza, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Caritas Rwanda yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gukomeza ubufatanye kugira ngo ibikorwa bizagire akamaro kandi birambe biteza imbere imibereho y’abaturage bigenewe. Padiri Emmanuel yagize ati: “Duhamya ko mu gushyira hamwe kwacu dushobora guhindura ubuzima bw’imiryango, kuyongerera icyizere no gufasha abantu kwigira”.

Nyuma yo kugaragaza intego n’ibikorwa by’umushinga Dukore Twigire, byakozwe n’umuhuzabikorwa wawo Jerôme Sebaganwa, abari bitabiriye uyu muhango babajije ibibazo byinshi birimo ikirebana no kumenya niba inkunga ya Frw 1.000.000 izajya ihabwa buri muryango ngo witeze imbere ari yo izajya ikurwamo awutunga ku kwezi. Aha basubijwe ko hari ubufasha buzahabwa imiryango mu gihe cy’amezi 6, bungana n’ayo imiryango itishoboye isanzwe ihabwa mu nkambi, ariko butari muri ayo Frw 1.000.000.

Jerôme Sebaganwa, umuhuzabikorwa w’umushinga Dukore Twigire.

Abari mu nama kandi babajije niba abaziga imyuga bazayihitiramo, basubizwa buri muntu azihitiramo. Mu bijyanye n’inyunganizi, havuzwe ku gutoza abagenerwabikorwa ubunyangamugayo. Aha na none basubijwe ko abanyamuryango bahabwa amahugurwa yitwa Hinduka Wigire, aho bigishwa indangagaciro kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke mu buryo bwuzuye.

Innocent Bihira wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere ka Karongi, yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa anizeza ubufatanye bw’Akarere mu ishyirwa mu bikorwa ryawo. Yongeyeho ko uyu mushinga uzahindura ubuzima bw’abatuye Karongi muri aya magambo: “Imyaka 3 izavamo umusaruro mwiza uzadufasha kugira ngo akarere kacu kave ku rutonde rw’uturere dukennye, kajye mu twifashije”.

Innocent Bihira, umukozi w’Akarere ka Karongi yavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.

Umushinga Dukore Twigire, uzateza imbere impunzi zo mu nkambi ya Kiziba n’abaturage bayituriye binyuze mu bintu bitatu by’ingenzi:

  • Guteza imbere imibereho y’abagenerwabikorwa binyuze mu gutanga amahugurwa, inkunga y’amafaranga n’iy’ibitekerezo kugira ngo batangize cyangwa bagure imishinga ibyara inyungu.
  • Kunoza imibereho myiza, imibanire myiza, no guhindura imyitwarire ikaba myiza, binyunze mu guteza imbere ubuzima budaheza, kurinda no guteza imbere ubudaheranwa bw’impunzi n’abaturage baturiye inkambi.
  • Kongera uburyo bwo kwinjiza imari, binyuze mu gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, kugezwa kuri serivisi z’imari no kubona amakuru ajyanye n’amasoko. kunoza serivisi zimari namakuru yisoko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.