Hi, How Can We Help You?

Blog

August 22, 2023

Caritas Rwanda yasuye ibikorwa by’imishinga yayo ikorera mu Karere ka Burera

Ku wa 3 tariki 16 Kanama 2023, Caritas Rwanda yasuye ibikorwa byayo biri mu Karere ka Burera, aho yabonanye n’abayobozi b’Akarere, impande zombi zishimira imikoranire myiza iri hagati y’abakozi b’iyi mishinga n’ubuyobozi bw’Akarere.

Gahunda ya Gikuriro kuri Bose (GKB) ishyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda igaterwa inkunga na USAID mu bikorwa bitandukanye ikora harimo kurwanya imirire mibi. Nk’uko byavuzweho ubwo abayobozi b’Akarere ka Burera bahuraga n’abakozi ba Caritas Rwanda kuri uyu wa 16 Kanama, ikibazo cy’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 kirimo kugenda gikemuka. Mu ibarura ry’abaturage ryo mu 2019-2020, abana bagwingiye mu Karere ka Burera babarirwa kuri 41%.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Théophile, yavuze ko Caritas Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza, kuko ibikorwa ikora byivugira. Yagize ati: “GKB  yaje ikenewe cyane ko twari dufite ikibazo cy’igwingira ku bana muri aka Karere. Ibikorwa badufashije ni byinshi ariko bazanye agashya katamenyerewe ko kubaka ingo mbonezamikurire y’abana bato zifite ibiro by’Umuyobozi w’Umudugudu, kugira ngo afashe mu gucunga uru rugo”. Yongeyeho ko GKB yafashije mu kwita ku bikoni by’imidugudu no gushyiraho komite zishinzwe kurwanya igwingira ry’abana. Uyu muyobozi yongeyeho ko izi ngo mbonezamikurire zigeze kuri buri mudugudu byarushaho gufasha mu kurandura burundu igwingira ry’abana.

Itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda riyobowe na Padiri Oscar Kagimbura, ubwo ryahuraga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye cyane ubufatanye Akarere ka Burera gakomeje kugaragaza mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya Caritas Rwanda. Ati: “Iyo habayeho ubufatanye bituma abantu bagera kuri byinshi. Gushyira hamwe imbaraga bitanga umusaruro ugaragara”.

Nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, itsinda ryari riturutse kuri Caritas Rwanda riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo Padiri Oscar Kagimbura ryasuye urugo mbonezamikurire y’abana ruri mu mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Rugari, Umurenge wa Rwerere. Padiri Oscar yasabye ababyeyi bari bateraniye kuri uru rugo gukomeza kwita kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa batangiye, bagashyigikira abarezi kugira ngo batazacika intege. Ati: “Nimukomeza mutya, uru rugo ruzatera imbere cyane ndetse haze n’ibindi bikorwa by’iterambere”.

Itsinda rya Caritas Rwanda ryasuye urugo mbonezamikurire y’abana ruri mu mudugudu wa Gatovu, Akagali ka Rugari, Umurenge wa Rwerere.

Iri tsinda rya Caritas Rwanda kandi ryasuye abaturage basenyewe n’ibiza byo ku itariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bahawe ubufasha n’umushinga wa Caritas Rwanda wa RRF. Aba baturage batanze ubuhamya bw’ukuntu inkunga bahawe yabafashije kongera kwisuganya, bakabona ibyo kurya, imyambaro, udukoresho tw’ingenzi two mu rugo ndetse bamwe muri bo bakongera kugura amatungo azabafasha kwikenura no kubona ifumbire. Umwe muri bo witwa Twizerimana Marcelline watanze ubuhamya, yagize ati: “Turashimira Caritas Rwanda n’abandi batanze iyi nkunga. Rwose turanezerewe, ubu turarya, turambaye, twaguze udukoresho dutangira ubuzima. Imana izabahe umugisha”. Umukozi w’Akarere ushinzwe Ibiza mu Karere ka Burera Bwana Blaise Turahirwa yibukije abatewe inkunga ko iyi nkunga yari iyo kubafasha kongera kwiyubaka, ko badakwiye guheranwa n’ibibazo batewe n’ibiza, ahubwo bagashakisha icyabafasha gutera imbere.

Itsinda rya Caritas Rwanda ryasuye abaturage bahuye n’ibiza bagahabwa ubufasha binyuze mu mushinga wa EA17-2023/RRF.

Twibutse ko imiryango igera ku 2000 yo mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi, ni yo yafashijwe na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa RRF; byumwihariko, muri aka Karere ka Burera, imiryango igera kuri 562 yahuye n’ibiza niyo yabonye ubu bufasha. Muri buri Karere, buri muryango ukaba warahawe inkunga ya Frw 92.000.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.