Ku bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC – ishami rishinzwe kurwanya Malariya hamwe n’itsinda ryaturutse ku Karere ka Nyamasheke, kuva ku ya 10 kugeza ku ya 21 Werurwe 2025, Caritas Rwanda yakoze ubugenzuzi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bwo kurebwa uko Malariya ihagaze mu mirenge ishyuha cyane ya Macuba, Kirimbi, na Kagano yo mu Karere ka Nyamasheke.
Iki gikorwa cyari kigamije kumenya uduce twiganjemo Malariya cyane no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuyirwanya. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Caritas Rwanda yasuye urugo ku rundi ibice byibasirwa cyane na Malariya, itanga inyigisho z’ingirakamaro mu kuyikumira no kuyirwanya.

Ikindi, binyuze mu nteko z’abaturage, hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya Malariya. Ubu bufatanye bwibanze ku gushyiraho uburyo bunoze bwo kwirinda no kurwanya malariya mu midugudu yibasiwe nayo.