Hi, How Can We Help You?

Blog

September 16, 2025

Caritas Rwanda yakoranye inama n’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo kugira ngo umusaruro w’ibikorwa wiyongere

Mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagamijwe impinduka nziza zirambye, Caritas Rwanda yagiranye inama n’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo, muri zone ya Nyundo/Kibuye ku itariki 11/09/2025 n’abo muri zone ya Gisenyi ku itariki 12/09/2025. Izi nama zitabiriwe n’abantu basaga 60 barimo abapadiri, abakozi ba Caritas Nyundo, zone ya Kibuye na Caritas Nyundo, zone ya Gisenyi, n’aba Caritas Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama (kuri 11 na 12 Nzeri), Padiri Oscar KAGIMBURA, Umunyamabanga wa Caritas Rwanda yasobanuye ko ubutumwa bwa Caritas bushingiye ku rukundo, ku ivanjiri. Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo hanozwa imikorere n’imikoranire hagati ya Caritas n’inzego za Kiliziya (kuva kuri paruwasi kugera mu miryango remezo), ibi bigatuma ibikorwa bakora birushaho kubyara umusaruro.

Padiri Oscar KAGIMBURA, yibukije abitabiriye inama, mu ncamake ibikubiye muri Gahunda y’ibikorwa bya Caritas Internationalis[1] mu magambo akurikira: “Tugendeye ku Ivanjiri n’ubuhamya bw’abantu bari mu bukene, turi mu butumwa rusange bwa Kiliziya Gatolika bwo:

  • Kurengera ubuzima no kugabanya ingaruka z’ibiza twubaka imiryango ifite kwigira, dutabara byihuse kandi mu buryo bunoze abahuye n’ibiza (Ishami Gufasha abatishoboye n’ubutabazi, Ishami ry’Ubuzima);
  • Guteza imbere ubuzima bw’abantu na kominote z’abantu binyuze mu kuzamura iterambere ryuzuye rya muntu, kubaka no kuzahura amahoro ndetse n’ubutabera (Amajyambere, amahoro n’ubutabera);
  • Guhamagarira abantu guhindura isi ikaba nziza binyuze mu kuzamura ijwi ry’abo twakira no guhuriza hamwe abantu kugira ngo baharanire ibyabo no gufata ingamba (Ubuvugizi)”.

Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kandi yibukije inkingi ebyiri Caritas ishingiyeho ari zo “gutegura ubunyamwuga” no “gutegura umutima” nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Papa Benedigito wa XVI Deus Caritas Est (Imana ni urukundo)[2], yatangajwe kuri 25 Ukuboza 2005 (urupapuro rwa 31). Padiri Oscar KAGIMBURA yaboneyeho gusaba abakozi ba Caritas bose kugira umutima wa Caritas, urangwa no kugirira impuhwe abo bashinzwe kugezaho ubutumwa.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama muri zone ya Nyundo/Gisenyi. Iruhande rwe hari Padiri Jean Paul Rutakisha, Umuyobozi wa Caritas Nyundo/Gisenyi.Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo gutanga ibisobanuro byimbitse kuri Caritas Nyarwanda, imisanzu ijya mu kigega cyayo ikaba igamije gutabara mu buryo bwihuse abakene n’abahuye n’ibiza bitabaye ngombwa gutegereza inkunga zivuye hanze.

Habayeho umwanya wo kwisuzuma mu matsinda

Abitabiriye iyi nama haba muri diyosezi ya Nyundo, zone ya Kibuye niya Gisenyi,bakoreye mu matsinda mu rwego rwo gusuzuma imikorere isanzweho bakurikiza ibintu bine ari byo: imbaraga, intege nke, amahirwe n’imbogamizi bihari. Nyuma yaho barebeye hamwe ibikwiriye guhagarikwa gukorwa, ibyo kongeramo imbaraga n’ibikwiye gutangira gukorwa mu birebana no gusangizanya amakuru, ubuvugizi, imikorere n’imikoranire.

Isuzuma mu matsinda (Nyundo/Gisenyi).

Imwe mu myanzuro yavuye mu matsinda harimo (1) kunoza urutonde na gahunda ya Garukushime ku bafashijwe na Caritas, (2) gukangurira abafatanyabikorwa kugira umutima wa Caritas, (3) no gukora ubukangurambaga bw’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe mu buryo buhoraho hagamijwe gukemura imbogamizi zo kugera ku banyeshuri mu gihe cy’ibiruhuko n’igihe cy’isarura ku bahinzi.

Harimo kandi (4) kongera imbaraga mu gutanga raporo y’imikoreshereze y’umusanzu w’Ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe ku nzego zose za Caritas, (5) kongera imikoranire hagati y’inzego za Caritas, (6) gutunganya imirimo ku bafite inshingano muri Caritas, mu nzego zayo aho kwitwara nk’abakorera imishinga yayo, (7) no kongera imenyekanishabikorwa bya Caritas mu mashami y’amajyambere n’ubuzima.

Isuzuma mu matsinda (Nyundo/Kibuye).

Abitabiriye iyi nama kandi basabye ko (8) abakozi b’imishinga ya Caritas barushaho kugaragaza isura nyayo yayo no gufatanya n’inzego za Caritas mu gushyira mu bikorwa imishinga bakorera, no (9) kongerera imbaraga n’ubushobozi abakangurambaga b’amajyambere n’ubuzima binyuze mu mishinga ikorwa, kugira ngo bazakomeze gukorana n’abafatanyabikorwa na nyuma y’imishinga.

[1] https://www.caritas.org/wordpress/wp-content/uploads/2023/06/EN22GA-04_Strategic-Framework-.pdf  page 5

[2] https://www.vatican.va/content/benedict-xvi/en/encyclicals/documents/hf_ben-xvi_enc_20051225_deus-caritas-est.html

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.