Hi, How Can We Help You?

Blog

August 18, 2025

Caritas Rwanda n’Imiryango y’Abiyeguriye Imana bahuje imbaraga mu kwita ku batishoboye

Ku ya 12 Kanama 2025, Caritas Rwanda yateguye kandi ikorana inama n’abahagarariye Imiryango y’Abiyeguriye Imana yabereye muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo. Iyi nama yari ifite intego eshatu zikurikira: kubibutsa Caritas n’impamvu iriho, intego n’ubutumwa byayo, indangagaciro zayo, inzego zayo, n’ibikorwa byayo.

Iyi nama kandi yari igamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire, ndetse no gutanga raporo y’ibikorwa by’abihayimana bifasha abatishoboye, byose hagamijwe kwita ku batishoboye no kubasubiza agaciro bagenda bamburwa na sosiyete. Nk’uko babyivugiye, abiyeguriye Imana bo ubwabo bakora ubukangurambaga aho bakorera ubutumwa bahamagarira abantu   kugira umutima wa Caritas ariwo wo kwitangira abatishoboye.

Mu ijambo rifungura iyi nama ku mugaragaro, Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yavuze ko kumenyekanisha ibikorwa birebana no kwita ku batishoboye atari ukwiyamamaza ahubwo ko hari igihe bitangazwa mu rwego rwo gukora ubuvugizi, kugira ngo abantu bababaye babone ubufasha.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro.

Soeur Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga bw’ibikorwa by’urukundo mu Ishami ryo Kwita ku Batishoboye n’Ubutabazi muri Caritas Rwanda, yatanze ikiganiro ku Kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe, kwashyizweho n’Abepiskopi hagamijwe kwiyubakira Caritas Nyarwanda. Soeur Gaudiose yanerekanye urugero rw’inkunga yagiye ikusanywa mu myaka yashize, ndetse n’ingamba zafashwe zo kongera umusaruro wo gufasha abatishoboye.

Soeur Gaudiose Nyiraneza, yatanze ikiganiro ku Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe.

Nyuma y’iki gikaniro, Bwana Prosper Sebagenzi, Umuyobozi wa Porogaramu muri Caritas Rwanda, yatanze ikiganiro kuri Caritas Rwanda (Icyerekezo cyayo, Inshingano zayo, Indangagaciro zayo) n’ibikorwa byayo binyuzwa mu nzego zayo zose zikurikira:  Caritas za Diyosezi 10, Paruwasi 235, Caritas za santarali 882, n’imiryango remezo 29.141.

Bwana Prosper Sebagenzi, Umuyobozi wa Porogaramu muri Caritas Rwanda, yatanze ikiganiro kuri Caritas Rwanda (Icyerekezo cyayo, Inshingano zayo, Indangagaciro zayo) n’ibikorwa byayo binyuzwa mu nzego zayo zose.

Uruhare rw’imiryango y’Abiyeguriye Imana mu gushyigikira abatishoboye ni ingenzi cyane nk’uko byagaragajwe n’ibiganiro bagize basobanura ibikorwa bitandukanye bakora.

Abitabiriye inama kandi baganiriye ku Kwezi kw’Urukundo n’Impuhwe (Kanama), kwashyizweho n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda hagamijwe kwiyubakira Caritas Nyarwanda yita ku n’iterambere risesuye ry’abatishoboye.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abahagarariye imiryango y’Abiyeguriye Imana

Nyuma yo kugezwaho imyanzuro yavuye mu rugendoshuri rwakozwe na Caritas za diyosezi na Caritas Rwanda muri Diyosezi ya Ruhengeri (yabaye iya mbere mu gukusanya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu 2023 na 2024), abari mu nama batanze ibitekerezo binyuranye bigamije kurushaho kunoza iki gikorwa.

Nk’uko abahagarariye imiryango y’Abiyeguriye Imana babivuze, abantu benshi bafata Caritas nka Caritas bintu: itanga imfashanyo gusa, bagasanga kugira ngo ibi bihinduke, ubukangurambaga bugamije guhindura iyi myumvire bugomba kongerwamo imbaraga twese dufatanije.

Iyi nama yaranzwe n’ibiganiro birimo inama nziza.

Ku bijyanye no gukusanya umusanzu w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, abari mu nama bavuze ko ukwezi kwa 8 gusa kudahagije, basaba ko kuwegeranya byajya bitangira byibura muri Mutarama.

Ikindi cyafasha mu bukangurambaga bw’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, ni ugutegura igikorwa cyo gutanga ubuhamya imbere y’Abakristu ku bafashijwe na Caritas. Ibi nk’uko babisobanuye, byafasha abantu benshi kumva Caritas n’umumaro cg ubutumwa bwayo.

Ku birebana no gutanga raporo ku bikorwa byakozwe n’imiryango y’Abiyeguriye Imana, abari mu nama basabye ko hatangwa ifishi bajya buzuza, amakuru agatangwa neza kandi ku gihe. Kuri iki gitekerezo, Abayobozi ba Caritas Rwanda bashishikarije abitabiriye inama gukorana bya hafi na Caritas za Diyosezi.

Imiryango y’Abiyeguriye Imana ikora ibikorwa byinshi byo kwita ku batishoboye nk’uko abayihagarariye babisobanuye.

Muri iyi nama kandi havuzwe ko abakristu bo muri Paruwasi Saint Pierre Cyahafi muri Arkidiyosezi ya Kigali batangije “Caritas Iwacu”, ikaba ifite umuhuzabikorwa uhoraho, n’abakristu batanga imisanzu mu buryo buhoraho. Iki gikorwa bumva kigejejwe n’ahandi byaba byiza.

Abahagarariye imiryango y’Abiyeguriye Imana bari muri iyi nama kandi basabye ko buri mwaka hajya hakorwa inama nk’iyi yo kungurana ibitekerezo.

Mu gusoza iyi nama, Padiri Oscar Kagimbura yashimiye abahari ko bitabiriye ubutumire, abashimira ibitekerezo batanze,  anabashimira cyane cyane ibikorwa byiza bakora byo kwita ku batishoboye. Kuri iyi ngingo, Padiri Oscar yagize ati: “Gutanga bituruka ku mutima witangira abandi ntibituruka ku byo umuntu atunze”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.