Hi, How Can We Help You?

Blog

October 10, 2022

Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wa USAID Gimbuka yahembye abagenerwabikorwa 165  ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika

Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wa USAID Gimbuka yahembye abagenerwabikorwa 165  ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika

Ku wa kane tariki ya 16 Kamena, Caritas Rwanda yijihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rubavu na Rutsiro. Ibi birori byateguwe n’umushinga USAID Gimbuka ku bufatanye n’uturere twavuzwe haruguru, byahuje imbaga nyamwinshi y’abana, abanyeshuri, abayobozi bakuru b’uturere, abakozi b’umushinga ndetse n’abafatanyabikorwa.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihijwe ku ya 16 Kamena buri mwaka kuva mu 1991, ubwo watangizwaga bwa mbere n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (OAU). Kuri uyu munsi hibukwa abitabiriye imyigaragambyo ya Soweto mu 1976 kuri iyo tariki kandi ikanakangurira abantu gukomeza guha agaciro uburezi buhabwa abana bo muri Afurika.

Umushinga USAID Gimbuka ku bufatanye n’uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rubavu na Rutsiro wateguye ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’umwana w’umunyafurika ari nako hishimirwa ibyagezweho n’abagenerwabikorwa b’umushinga. Kimwe mubikorwa by’ingenzi byaranze uwo munsi ni umuhango wo gutanga ibihembo ku bagenerwabikorwa ba USAID Gimbuka barangije stage (internship) zabo ari indashyikirwa.

Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’ mushinga USAID Gimbuka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Eric Rukundo, yashimye umurava wagaragajwe n’abagenerwabikorwa b’ umushinga  ndetse n’inkunga ituruka mu turere kugira ngo byorohereze imyigire ndetse n’iterambere ryabo. Madamu Athanasie Mukankusi, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yibukije abari aho akamaro ko guha ubushobozi abana, ari nabo bayobozi b’ejo hazaza b’u Rwanda ndetse aboneraho no gushimira umushinga USAID Gimbuka kuba utera ingabo mu bitugu abayobozi b’ejo hazaza, ari nabo bazaba inkingi z’umuryango, binyuze mu kuzamura uburezi bw’imyuga mu rubyiruko rwo mu Rwanda.

Umushinga USAID Gimbuka utera inkunga abanyeshuri mu byiciro bitandukanye by’uburezi bw’imyuga (TVET) harimo: Amashanyarazi, ubukanishi, ubwubatsi, ububaji, ubudozi ndetse no gusudira. Abanyeshuri 165 ni bo bahawe ibihembo byo kubafasha gutangiza imishinga yabo nyuma y’amasomo yabo y’imyuga (TVET) mu buryo bukurikira: Abanyeshuri 21 b’i Karongi, abanyeshuri 22 b’i Nyamasheke, abanyeshuri 14 b’i Rubavu, abanyeshuri 21 b’i Rusizi n’abanyeshuri 22 b’i Rutsiro.

Robertine Nyirampawenimana, umwe mu bahembwe yagize ati:  “Kwakira ibi bikoresho by’ibanze bizamfasha kubona akazi keza nyuma y’uko ndangije amasomo yanjye”. Ati: “Ndashimira umushinga Gimbuka kuba waranyizeye, ukanyishyurira amafaranga y’ishuri kandi ukanshakira aho nimenyereza umwuga kugira ngo nongere ubumenyi”.

Abagenerwabikorwa ba USAID Gimbuka bashyikirijwe ibikoresho by’ifatizo n’abayobozi b’uturere, abahagarariye Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’uturere, abahuzabikorwa b’ umushinga USAID Gimbuka ndetse n’abandi bayobozi n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.