Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 30 Nyakanga 2024, Gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose yakiriye abashyitsi baturutse mu bunyamabanga bwa Gahunda y’Akarere yo kurandura imirire mibi hamwe n’itsinda rishinzwe imirire rya USAID Gikuriro Kuri Bose riturutse mu turere 9. Uru ruzinduko rwateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku dushya n’ibikorwa byiza byo kurwanya igwingira no guteza imbere uburezi budaheza mu bana bato byakozwe na gahunda ya USAID Gukuriro Kuri Bose mu Karere ka Burera.
Iri tsinda ryasuye ikigo cyita ku mirire cyo mu Murenge wa Rugarama, rinahabwa ibisobanuro ku mushinga wo gukurikirana imikurire y’abana, aho abana bahuye n’imirire mibi bitabwaho bigizwemo uruhare n’abaturage, Gahunda y’Umurenge yo Kurandura Imirire mibi n’imikurire y’abana (SPEM-CD) n’abafatanyabikorwa barimo USAID Gikuriro Kuri Bose. Ikigega cyo Kondora umwana ni cyo gitanga amafaranga yo kugura ibiribwa bikenewe mu kwita ku bana bagize imirire mibi.

Aba bashyitsi basuye kandi Umudugudu wa Kabindi w’intangarugero mu kugaburira abana indyo yuzuye intungamubiri mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), iki gikorwa kikaba gikuriwe n’abajyanama b’ubuzima bafatanije n’ababyeyi b’urumuri. Abanyamuryango b’ishuri mbonezamikurire ry’uyu mudugudu bose uko ari 30 bafite inkoko zitera amagi, ibi bikaba bigamije ko abana bato babona intungamubiri z’ibikomoka ku matungo, zikenewe mu mikurire yabo n’imibereho myiza muri rusange.

Ubwo aba bashyitsi basuraga urugo mbonezamikurire rwa Gatovu, bagiranye ibiganiro n’ababyeyi kuri serivisi zihatangirwa ndetse n’umusanzu wabo mu gutuma zizakomeza gutangwa neza no mu gihe umushinga uzaba warasoje ibikorwa.