Ku itariki 18 Werurwe 2025, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan Rwanda International yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’ababyeyi b’urumuri (abagabo) ba Rusenge n’aba Gikunzi mu Karere ka Nyaruguru. Ikipe ya Rusenge yatsinze iya Gikunzi penariti 5 kuri 4. Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.

Muri uyu mukino ikipe zombi zanganyije ibitego (kimwe kuri kimwe), habaho gutera penariti. Nyuma y’umukino, Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru yibukije inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza, (ii) Ubuzima, (iii) Isuku n’isukura, (iv) Kurinda no kurengera umwana (v)Gutegurira umwana kujya ku ishuri hakiri kare, (vi) Uburere buboneye.

Bwana Nsanzumuremyi yaboneyeho guhamagarira abagabo guharanira ko izi nkingi zishyirwa mu bikorwa batabihariye ababyeyi b’abagore gusa, ashimira Caritas Rwanda na Plan International Rwanda nk’abaterankunga bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko kwita ku marerero batanga ibikoresho binyuranye, bahugura abarezi no kunganira ababyeyi mu gushakira ibyo kurya abana babo.

Nyuma y’uyu mukino kandi, hanabayeho umwanya wo kubaza ibibazo birebana n’imbonezamikurire y’abana bato, aho abatsinze bahembwe imipira yo kwambara. Ikindi, buri kipe yahawe igikombe cy’ishimwe kuko icyari kigamijwe mbere na mbere ari ugutanga ubutumwa ukurushanwa.

Igikorwa nk’iki cyebereye no mu karere ka Gatsibo ku itariki ya 14 Werurwe 2025, kikaba giteganijwe no kubera mu Karere ka Bugesera kuri 21 Werurwe 2025.
