Hi, How Can We Help You?

Blog

November 1, 2024

Abakuriye ishami ry’amajyambere muri Caritas za diyosezi na Caritas Rwanda bakoze urugendo rwo gusangizanya ubumenyi

Mu rwego rwo kuvoma ubumenyi no kwigira ku bikorwa byiza byakorewe ahandi mu birebana n’ubuhinzi, ubworozi, n’imishiga ibyara inyungu, abahuzabikorwa b’ishami rishinzwe amajyambere muri Caritas za Diyosezi n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda bakoze urugendoshuri muri Diyosezi za Gikongoro, Butare na Nyundo. Uru rugendoshuri rwakozwe kuva tariki 21 kugeza 25 Ukwakira 2024.

Ku munsi wa mbere, iri tsinda ryasuye itsinda ryitwa “Twihaze Mu Biribwa” rifite ubuhumbikiro bw’ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto, bagira umwanya wo kuganira banabaza ibibazo. Iri tsinda kandi ryasuye umushinga wa Canarumwe” ubumba ukanakwirakwiza amashyira arondereza ibicanwa, rikoresheje ibumba. Rikorera mu mudugudu wa Mutobwe, umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Muri uru rugendo kandi, ku itariki 22/10/2024, abitabiriye urugendoshuri bakiriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira Umushumba wa Diyosezi ya Butare, ashima akazi keza Caritas ikora. Musenyeri Jean Bosco yabasabye kugira imikoranire myiza, gusangira ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro no guteza imbere ibikorwa bitangiza ibidukikije.

Abahuzabikorwa b’ishami ry’amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda ubwo bahuraga na Myr Jean Bosco Ntagungira, umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Abagize iri tsinda kandi bakoranye inama na Padiri Edmond Habiyaremye, umuyobozi wa Caritas Butare, abifuriza ikaze, ashima n’iyi gahunda. Banasuye kandi ikigo gihugura urubyiruko (Centre de formation de jeunes) kiri mu murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho basuye urubyiruko rukora ubudozi rugakorera amafaranga, ndetse n’abarimo kwihugura mu budozi, mu gutunganya imisatsi n’inzara, n’abiga gusudira. Urubyiruko rwiga muri iki kigo rwoherezwa na za paruwasi ariko hakaba n’abasaba kwiga biyishyurira.

Mu rwego rwo kureba ibikorwa diyosezi zikora mu rwego rwo kwigira, abitabiriye uru rugendoshuri basuye amacumbi akodeshwa ya Caritas Butare, ndetse n’umushinga wo korora inkoko, ingurube n’inkwavu byatangijwe na Caritas Butare.

Muri uru rugendo kandi kandi basuye umusore witwa Iradukunda Dieudonné ukora ibikoresho bikoze mu biti birimo inkongoro, amasiniya n’ibindi mu giti kitwa hibiscus. Muri uyu mushinga we, Dieudonné akoresha abakozi 40.

Abagize iri tsinda banagize umwanya wo gusura Centre Babeho iri mu murenge wa Tumba, ikaba irimo urubyiruko rukora ubudozi bw’ibikapu bigurishwa mu Butaliyani. Iri soko barishakiwe na Caritas Butare. Muri iki kigo habamo urubyiruko rwahoze ari intiganda (les enfants de la rue).

Abitabiriye uru rugendoshuri basuye na Itangishaka Esther utunganya impu akazikoramo ibikoresho birimo imikandara n’ibikapu, akabicururiza mu iduka rye. Muri uyu mushinga we akoresha abakozi 6.

Ku munsi wa 3, abari muri uru rugendoshuri bavuye mu Karere ka Huye berekeza mu Karere ka Rubavu.

Ku munsi wa 4 w’uru ruzinduko, abahuzabikorwa b’ishami rishinzwe amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda bagiranye inama na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo, akaba na perezida wa Rwanda.

Musenyeri Anaclet yashimiye Caritas Rwanda yagize iki gitekerezo, abibutsa ko Caritas ifite ubutumwa bwo gufasha abantu kuva mu mibereho mibi ariko inabafasha kwifasha, uru rugendo rukaba ruzabafasha kwagura ubumenyi kugira ngo bafashe wa muntu utishoboye kwifasha.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo yanabashishikarije gushakisha   uko Caritas yakongera umutungo bwite uyifasha kwigira, ku buryo idashingira ku mishinga y’abaterankunga.

Nyuma y’iyi nama, iri tsinda ryasuye sosiyete ya BIF Ltd yo muri Caritas Nyundo, izobereye mu gutera intanga ingurube, korora inkoko, no gutubura imbuto y’ibirayi ikayigurisha.

Abahuzabikorwa b’ishami ry’amajyambere muri Caritas za Diyosezi hamwe n’itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda ubwo basuraga sosiyete ya BIF.

Ku munsi wa nyuma tariki 25/10/2024, abari muri uru rugendo bakoze inama basangira ku byo bungukiye mu rugendo, biyemeza ko nibagera mu kazi bazaganira n’abayobozi babo kugira ngo barebere hamwe ubryo bashyira mu bikorwa ubumenyi bavomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.