Abakozi ba USAID Gimbuka basuye abagenerwabikorwa b’umushinga mu turere twa Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro.
Nyuma y’amezi icyenda ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’ umushinga bitangiye (COP 21), umushingaya USAID yateguye uruzinduko ruhuriweho rugamije guhura n’abakozi ba Caritas ku rwego rwa Diyosezi ndetse n’abayobozi babo kugira ngo basangire ubunararibonye bwabo mu gushimangira ubufatanye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’umushinga mu buryo burambye.
Padiri Yves Sewadata, umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda niwe wari uyoboye uru ruzinduko rw’iminsi 3 rwatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nyakanga kugeza ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga, aho we n’abakozi b’uyu mushinga basuye uturere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Ibi byabaye kandi n’umwanya wo guhura n’abayobozi b’uturere ndetse no gusangira iterambere ry’uyu umushinga.
Umushinga USAID Gimbuka utanga serivisi zitandukanye ziteganijwe gufasha imiryango ndetse n’abantu batishoboye kugera ku kwigira ndetse no kwiteza imbere. Izi serivisi zikubiyemo kandi: Gushimangira ubukungu binyuze mu guteza imbere ibikorwa byo kwizigama no kwiguriza, abashinzwe kwita ku bana b’imfubyi ndetse n’abatagira kivurira, Amahugurwa yo kwihangira imirimo ndetse n’imyuga (TVET) ku rubyiruko. Umushinga USAID Gimbuka kandi utanga serivisi zijyanye no gufasha ababana n’ibibazo byo kwiheba (psychological support), korohereza itangwa rya serivisi zitangwa nabandi bafatanyabikorwa nka serivisi z’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida (kwipimisha virusi itera sida no gutanga inama, ARV,…), inkunga itangwa mu gushyigikirwa uburezi irimo ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri, ndetse n’ibikoresho byo gutangiza bamwe mu barangije amashuri ya TVET. Umushinga utanga ubufasha ku bagizweho ihohoterwa rushingiye ku gitsina bafite hagati y’imyaka 9 na 14 haba mu baturage ndetse no mu mashuri.
Asura abagenerwabikorwa ba Gimbuka kuri ubu barangije kwimenyereza umwuga w’ubudozi, Madamu Anne Marie Dukuzumuremyi, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rusizi yibukije abari kwimenyereza umwuga ko bafite ejo hazaza habo mu biganza byabo kandi ko ari inshingano zabo kubaka ejo heza. Madamu Dukuzumuremyi yashimye kandi umushinga wa Gimbuka, ku nkunga idahwema gutanga mu gufasha abimenyereza umwuga kugera ku nzozi zabo.
USAID Gimbuka isanzwe ikorana n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu nzego z’ubuyobozi ndetse n’inzego z’ibanze, Kiliziya Gatolika ndetse n’abakorerabushake b’uyu mushinga (CMVs, CCLF, CI, n’abandi) kugirango batange serivisi ndetse n’inama ku bagenerwabikorwa b’umushinga.
USAID Gimbuka itegura uruzinduko nk’uru buri mezi atatu kugirango ukusanyirize hamwe ibitekerezo by’abafatanyabikorwa (abagenerwabikorwa, abakorerabushake, abayobozi mu nzego zinyuranye, ibigo nderabuzima, n’abandi) ku byerekeye ishyirwa mubikorwa rya gahunda za Gimbuka ndetse kugirango herekanwe ishyirwa mubikorwa ndetse nigenamigambi rizaza; gushakisha ibisubizo bimwe byakoreshwa ku bibazo bishobora kugaragara mu bikorwa; gusangira amakuru n’abafatanyabikorwa (Abayobozi, abakorerabushake n’abagenerwabikorwa).
Izi ntumwa zasuye kandi amatsinda atandukanye yo kuzigama no kugurizanya (ISLG), Abahawe impamyabumenyi ya TVET mu Kigo cy’agakiriro, abimenyereza umwuga mu bigo by’abafatanyabikorwa n’abandi. Abagenerwabikorwa bagaragaje ko bishimiye uru uruzinduko ndetse n’imbaraga zose zagaragajwe na gahunda yo guteza imbere imibereho yabo.
Mu ruzinduko yagiriye mu biro by’akarere ka Nyamasheke, umunyamabanga mukuru wungirije wa Caritas Rwanda hamwe n’intumwa zaturutse muri iyo gahunda bahuye na Visi Meya Athanasie Mukankusi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Baganiriye ku mishinga inyuranye ikorwa Caritas Rwanda muri uyu mushinga wa USAID Gimbuka mu Karere ka Nyamasheke. Visi Meya Mukankusi yashimye ubufatanye bwiza hagati y’akarere na Caritas Rwanda mu guhindura ubuzima bw’abaturage bo mu turere twa Nyamasheke mu byiciro byose, haba abana, urubyiruko, abakuze ndetse n’abasheshe akanguhe. Yagize ati ” Caritas Rwanda ntijya idutenguha mu gihe cyo gufasha abatishoboye mu karere kacu. Ubufatanye bw’igihe kirekire ndetse n’ibyagezweho mu karere kacu ni gihamya ko gufatanya mu gushyigikira abaturage bo muri aka karere bizatanga n’imbuto nyinshi mu gihe kizaza ”.
Uruzinduko rw’umushinga USAID Gimbuka rwahuze abayozi banyuranye bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu, Rusizi na Rutsiro, barimo: Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage; abahinzwe Imiyoborere myiza / Abayobozi b’Uburinganire; JADF; Abayobozi bashinzwe ubuzima; Abayobozi bashinzwe uburezi; Abahagarariye RIB; Abahagarariye RRP +; Abayobozi ba Caritas ku rwego rwa Diyosezi ndetse n’abakozi ba Caritas Rwanda. Uru ruzinduko rwageze ku musaruro w’ingenzi urimo: Kunoza ubufatanye hagati y’abakozi ba porogaramu, abapadiri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z;umushinga, ; ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bishobora kugaragara mu ishyigirwa mu bikorwa by’umushinga.
Vivamus gravida felis et nibh tristique viverra. Sed vel tortor id ex accumsan lacinia. Interdum et malesuada fames ac ante ipsum primis in faucibus.
Sed maximus imperdiet ipsum, id scelerisque nisi tincidunt vitae. In lobortis neque nec dolor vehicula, eget vulputate ligula lobortis.