Kuva kuwa kabiri tariki 6 kugeza ku wa gatanu tariki 9 Kamena 2023, abakozi ba Caritas Rwanda 48 bahawe amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abanyantege nke, barimo abana n’abantu bakuru. Aya mahugurwa yabereye kuri Centre d’Accueil Bonne Esperance – Kigali.
Mu bumenyi bahawe harimo kumenya ihohoterwa icyo ari cyo, amoko y’ihohoterwa, ibimenyetso byaryo n’uburyo ryakumirwa. Nk’uko babirebeye hamwe, ihohoterwa ni igikorwa cyose gikorerwa umuntu atabishaka kandi kikamugiraho ingaruka mbi byaba ku mubiri, mu mitekerereze, ku mibereho ye mu by’ubukungu cyangwa se ku mutungo we ndetse no ku mibereho y’abandi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo, mu muryango mugari, mu mashuri, mu kazi, mu madini n’ahandi.
Habaho amoko menshi y’ihohoterwa: hari ihohoterwa rikorerwa ku gitsina, irikomeretsa umubiri, umutima cyangwa irishingiye ku mutungo, ku muco cyangwa se no kudaha umuntu agaciro.
Ihohoterwa rigira ingaruka ku barikorewe zirimo kwanduzwa indwara zinyuranye, gutwita inda zitateganijwe, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri, urupfu, gucibwa imyanya y’ibanga, agahinda gakabije, ubwoba, kwiheza, guhabwa akato muri sosiyete, ikimwaro, kwiburira icyizere ku warikorewe, amakimbirane mu miryango, abana badahabwa agaciro n’izindi.
Mu buryo bwakoreshwa mu kigo runaka mu kurwanya ihohoterwa harimo gushyiraho amategeko n’amabwiriza arwanya ihohoterwa, amategeko ngengamyitwarire, guhitamo abafatanyabikorwa n’abakozi ikigo kibanje gukora igenzura, guha abakozi bacyo amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa umwana n’abantu bakuru b’abanyanteke nke, gushyiraho umuntu ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ihohoterwa, gusesengura neza ahashobora kugaragara ihohoterwa mu mishinga, porogaramu n’ibikorwa by’ikigo kuva mu ntangiriro kugeza mu ishyirwa mu bikorwa n’ibindi.
Aya mahugurwa ajyanye n’ubutumwa bwa Caritas Rwanda

Mu ijambo risoza aya mahugurwa, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura, yavuze ko aya mahugurwa ajyanye n’ubutumwa bw’urukundo Caritas Rwanda yahawe ari bwo kwita ku bababaye nta guheza. Ati: “Umukozi wese iyo atangiye akazi asobanurirwa icyo Caritas Rwanda igamije agasabwa ko ibyo azajya akora muri porogaramu runaka, mu mushinga runaka cyangwa ishami runaka azajya abikora akurikije misiyo yayo”. Yongeyeho ko ubu butumwa bw’urukundo Caritas Rwanda nk’umuryango wa Kiliziya ibukomora ku Ivanjiri.
Muri aya mahugurwa, abakozi ba Caritas Rwanda bagiye batanga ibitekerezo ku byo biga, aho bavuze ko hari byinshi bungutse, ndetse ko hari na bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa batari bazi. Ibiganiro byabaye kandi byagiye byunganira abatanze amasomo, ndetse barebera hamwe amategeko ngengamyitwarire. Nyuma yo kwiga, aba bakozi bakoze imyitozo yo mu matsinda, aho buri wese yisuzumye akareba (bitewe n’icyo akora) aho yubahiriza ibijyanye no kurwanya ihohoterwa. Barebye kandi ibyo bakwiriye kongera mu byo bakora mu kurwanya ihohoterwa ndetse n’iteganyabikorwa ryabyo.

Umwitozo wo kwisuzuma mu matsinda.

Mu myitozo yo mu matsinda aba bakozi basanze kubahiriza uburenganzira bw’umwana n’abandi banyantegenke bisanzwe bikorwa muri Caritas Rwanda, biyemeza ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abanyantege nke mu bikorwa bya buri munsi bakora ubu butumwa ntibuburemo. Basoje bagira bati: “Kurwanya ihohoterwa bihere kuri njye bigere no ku bandi”.
Uretse aba bakozi ba Caritas Rwanda 48, hari abandi bakozi 47 bahuguwe kuri iyi ngingo kuva kuri 17 kugeza kuri 20 Mata 2023.