Hi, How Can We Help You?

Blog

October 29, 2026

Ubukangurambaga bwo kurwanya malariya mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Rutsiro

Kuva kuri 25/10/2026 kugeza kuri 29/10/2026, Caritas Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu Mirenge ya Nkanka (Akarere ka Rusizi), Bushenge (Akarere ka Nyamasheke), Boneza na Mushubati (Akarere ka Rutsiro), irimo gukora ubukangurambaga buhamagarira abaturage kwirinda Malariya.

Impamvu ubu bukangurambaga bwakozwe muri iyi mirenge, ni uko yagaragaje ko ikomeje kugira abarwayi benshi ba Malaria.

Binyuze mu Nteko z’Abaturage, ubukangurambaga n’umuganda, abaturage basobanuriwe uko Malariya yandura, ibimenyetso byayo, uko bayirinda no kuyivuza hakiri kare, ndetse n’akamaro ko gukuraho ahororokera imibu.

Abajyanama b’ubuzima ba Gasheke mu gikorwa cyo gupima malariya abaturage.

Ibikorwa byibanze K’ubukangurambaga binyuze mu Nteko z’abaturage, Kampanyi ndetse n’imiganda yo gukuraho ubwororokero bw’imibu. Hatanzwe kandi ubutumwa bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku ndwara ya Malaria, uko yandura, uko bayirinda, ibimenyetso byayo nuko bayivuza.

Abaturage basobanurirwe kandi uburyo bwo gukoresha imiti irenze umwe mu kuvura indwara ya Malariya yoroheje ariko umuntu agahabwa ubwoko butandukanye n’ubw’uwundi (mu yemewe) bitewe n’agace aherereyemo. U Rwanda rwahisemo gukoresha ubu buryo bwa MFT mu rwego rwo kwirinda ko udukoko dutera Malariya tumenyera umuti umwe gusa, hakabaho kugabanuka k’ubudahangarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.