Hi, How Can We Help You?

Urugendo rutangaje rwa Yvette rwo kuva mu bukene

Ku myaka 21 gusa, Yvette ni umwe mu bakobwa bubashywe mu mwuga wo gusudira i Nyamirambo. Kuri ubu afite atoriye ye kandi aha akazi urubyiruko, akaba ari urugero rugaragaza ko imyuga ngiro ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu akagera ku rwego rwo kwigira.

Mu buhamya Atanga, Yvette yagize ati: “Uyu mwuga wansubakiye icyizere, kandi umpesha ubushobozi bwo gufasha umuryango wanjye.”

Yvette yavutse mu 2006, akaba ari umwana wa gatatu kandi ari na we muto mu muryango wabo. Yakuriye mu buzima bwaranzwe n’ibibazo by’ubukene. Nyuma yo gutsindwa ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ntiyabashije gukomeza amashuri. Nk’urundi rubyiruko rwinshi ruri mu buzima bugoye, yisanze nta cyerekezo cy’ahazaza afite. Yvette abisobanura muri aya magambo: “Nagumye mu rugo, ntazi ngo ejo hanjye hazamera hate.”

Ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ubwo umuyobozi w’umudugudu yageraga iwabo ari mu gikorwa cyo kubarura urubyiruko rwari rwaracikije amashuri kugira ngo ruhabwe amahugurwa y’imyuga, yatewe inkunga n’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye na Caritas Kigali. Ibi byabaye amahirwe akomeye yahinduye ubuzima bwe.

Kuva mu Ukuboza 2023 kugeza muri Mutarama 2024, Yvette yize mu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Butamwa (VTC Butamwa), ahitamo kwiga umwuga wo gusudira, umwuga umenyereweho gukorwa cyane cyane n’abagabo.

Yvette agira ati: “Kuva nkiri muto nakundaga cyane gusudira. Iyo nanyuraga ku bantu bakora uwo mwuga bari mu kazi, mu mutima naribwiraga ngo nimba mukuru ni ko kazi nzakora.”

Nyuma yo kurangiza amasomo y’ingenzi, Yvette yemeye gukora imyenyerezamwuga ntacyo ahembwa, kugira ngo yunguke ubumenyi ngiro. Uku kwihangana no gukunda umurimo byamufashije kugera ku ntego ze. Hagati aho ariko hari amafaranga yagiye abona mu gihe cy’imenyerezamwuga ayakuye mu turaka n’uduhimbazamusyi, akayazigama.

Nyuma yo kuzigama, yaguze ibikoresho by’ibanze byo gutangiza akazi birimo imashini ikata cyangwa iconga ibyuma (grinder), imashini icukura imyobo mu byuma (drilling machine) n’imashini isudira.

Ahereye kuri ibi bikoresho bike n’umuhate yari afite wo kwiteza imbere, yatangiye gushaka amasoko y’akazi ku giti cye. Mu ntangiriro yabonaga Frw 7,000 ku munsi. Aho kuyakoresha yose, yakomeje kwizigama igice cyayo. Nyuma y’amezi atandatu gusa, yari amaze kugura indi mashini ikata ibyuma ndetse n’isudira, bityo yongera ubushobozi bwa ateliye ye.

Kugeza ubu, Yvette afite imashini ebyiri zikata ibyuma, imashini ebyiri zisudira n’imashini imwe icukura, byose bikorera muri ateliye ye iri i Nyamirambo.

Ubucuruzi bwe bukomeje gutera imbere. Ubu Yvette yinjiza nibura Frw 15.000 ku munsi. Akorana n’abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo bitandukanye bikeneye serivisi zo gusudira. Bitewe n’ingano y’akazi, akoresha urubyiruko ruri hagati ya babiri na batatu, akaruha akazi n’uburambe bibafasha kwiteza imbere.

Uretse kwiteza imbere ubwe, Yvette yabaye inkingi ya mwamba ku muryango we. Amafaranga yinjiza amufasha gufasha nyina kubona ibikenerwa mu rugo. Akomeza kandi guteganyiriza ejo hazaza yizigama Frw 7.000 buri cyumweru mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Inzozi ze ntizigarukira aha

Yvette avuga ko yifuza kugira ahantu he bwite akorera: “Inzozi zanjye ni ukugura ikibanza nkubakamo ateliye yanjye bwite aho gukomeza gukodesha. Ndashaka kandi kwagura ibikorwa byanjye no guha akazi urundi rubyiruko rwinshi.”

Uretse ateliye ye yo gusudira, Yvette afite umushinga wo gufungura iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyuma kugira ngo arusheho gufasha abamugana kubona serivisi zuzuye ahantu hamwe. Abakeneye ibyuma byo gukoresha n’abakeneye serivisi zo gusudira bazabasha kubisanga hamwe. Yizeye ko uyu mushinga azawushyira mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2028.

Urugendo rwa Yvette rugaragaza ko iyo umuntu abonye amahirwe, agahugurwa ndetse akaba afite n’umuhate wo gukora, ibibazo bikomeye yari arimo by’ubukene abasha kubisohokamo.

Ibikorwa byacu