Hi, How Can We Help You?

Kwizigamira duke byavuyemo umushinga mugari: Inkuru y’itsinda Terimbere Rubyiruko

Terimbere Rubyiruko ni itsinda ryo kuzigama no kugurizanya rikorera mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, Akagari ka Rubona. Ryatangiye ku mugaragaro ibikorwa byaryo ku wa 27/01/2025, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 27, barimo abagabo 13 n’abagore 14, bahujwe n’icyerekezo kimwe cyo guteza imbere imibereho yabo binyuze mu kuzigama, kugurizanya no gukora ibikorwa bibyara inyungu.

Mu ntangiriro, abanyamuryango bahuriraga hamwe bagamije kuzigama uduce duto no kugurizanya kugira ngo buri wese abashe gutera imbere mu mibereho ye ya buri munsi. Ariko uko bagendaga bunguka ubumenyi n’ubunararibonye binyuze mu buryo bwa SILC, baje gusanga kuzigama byonyine bidahagije. Ibi byatumye batekereza gutangiza igikorwa cy’iterambere kibyara inyungu bakorera hamwe.

Bafite icyerekezo gikomeye cyo kwigira no kuzamuka mu bukungu, bahisemo gushora imari mu buhinzi, by’umwihariko bahinga imboga zirimo amashu n’ibitunguru, ndetse n’ibirayi. Ibi bihingwa bifite isoko rihari kandi bitanga umusaruro mu gihe gito. Ibi bikorwa byabafashije gukoresha neza ubutaka bafite no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Mu gihe cy’amezi ane gusa y’igihembwe cya mbere cy’ihinga, itsinda ryinjije amafaranga angana na 2.470.000 Frw. Iyi ntsinzi yabateye imbaraga zo kurushaho gukora cyane, bamenya ko uwo mushinga w’ubuhinzi ufite ubushobozi bwo kubafasha kugera ku ntego zabo z’igihe kirekire.

Nyuma y’iyi ntambwe nziza, bahisemo kwagura ubuso bahingaho, bava ku murima muto bajya ku butaka bunini kurushaho kugira ngo bongere umusaruro. Nyuma yo kwagura ibikorwa, bafite icyizere ko mu gihembwe gitaha bazinjiza nibura 3.500.000 Frw.

Abagize itsinda Terimbere Rubyiruko, mu gikorwa cyo kwizigama.

Ibikorwa by’iri tsinda byagize uruhare runini no mu guhanga imirimo mu muryango nyarwanda. Kuri ubu, umushinga utanga imirimo ibiri ihoraho:
• Hari umukozi ushinzwe kuhira imyaka akoresheje imashini itera amazi, kubera ko ubuhinzi bukorerwa mu gishanga. Ahembwa 50.000 Frw ku kwezi.
• Undi mukozi ashinzwe gukurikirana umurima buri munsi no gufasha mu gutera imiti yica udukoko igihe bibaye ngombwa. Ahembwa 40.000 Frw ku kwezi.

Ibi byose bigaragaza ko ibikorwa by’iri tsinda bidafasha gusa abanyamuryango baryo guteza imbere imibereho yabo, ahubwo binagira uruhare mu iterambere ry’abaturage binyuze mu guhanga imirimo.

Abanyamuryango ba Tuzamurane bafite icyerekezo gisobanutse kandi gifite intego ndende: kugeza mu mwaka wa 2028, bifuza kuba batagikodesha ubutaka, ahubwo baramaze kugura ubwabo bufite agaciro ka nibura 18.000.000 Frw, bikazatuma bagira aho bakorera harambye.

Iyi nkuru y’intsinzi igaragaza neza ko kuzigama, gukorera hamwe no kugira icyerekezo kimwe bishobora guhindura ubuzima bw’urubyiruko, bakava ku kurota gusa ejo hazaza heza bagatangira kuhiyubakira ubwabo. Abanyamuryango bose bemeza ko iki gikorwa kizabafasha kuba abashoramari bato mu muryango, bikazamura imibereho yabo n’iy’ingo zabo.

Ibikorwa byacu