Ku nkunga ya Plan International Rwanda, Caritas Rwanda, Bamporeze Association, n’Imbaraga Farmers Organisation, bakoze ubukangurambaga buhamagarira ababyeyi kwita ku mbonezamikurire y’abana bato, kurengera umwana, no guteza imbere umuryango binyuze mu buhinzi bwa kijyambere. Ubu bungangurambaga bwabereye mu turere twa Nyaruguru (19/11/2025), Bugesera (20/11/2025), na Gatsibo (21/11/2025), bwitabirwa n’ababyeyi, abarezi, n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri buri karere.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kurera, kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’umwana n’umuryango,” ubu bukangurambaga bwakozwe binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru, ikinamico, imivugo, ibiganiro, hakazamo n’umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abatsinze bagahembwa imipira yo kwambara. 
Mu Karere ka Nyaruguru, ikipe y’ababyeyi y’umupira w’amaguru ya Mumporeze yegukanye intsinzi itsinze iya Papa Rumuri igitego 1 kuri 0, mu Karere ka Bugesera ikipe y’umurenge wa Kamabuye itsinda iy’uwa Ngeruka penaliti 4 kuri 3. Muri Gatsibo, ikipe ya Kiziguro yatsinze iya Murambi igitego 1 ku busa.
Amakipe yatsinze yahawe igikombe cy’ishimwe n’amafaranga ibihumbi ijana (Frw 100.000), mu gihe amakipe ya kabiri yahawe amafaranga ibihumbi mirongo itanu (Frw 50.000).
Ubutumwa abafatanyabikorwa babiteguye batanze
Abahagarariye imiryango itatu yateguye ubu bukangurambaga ifatanije n’uturere batanze ubutumwa bujyanye n’ibikorwa basanzwe bakora:
- Caritas Rwanda yashimangiye akamaro ko gukura neza k’umwana binyuze mu nkingi esheshatu z’imbonezamikurire y’abana bato inashishikariza ababyeyi kwitabira kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bahungukira byinshi.
- Umuryango Bamporeze wagaragaje ko ari ngombwa kurera neza, guharanira uburenganzira bw’umwana, no guhuza imbaraga kw’inzego mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.
- Umuryango w’abahinzi Imbaraga washishikarije imiryango kwitabira uburyo bugezweho bwo guhinga bukoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi rijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo hongerwe umutekano w’ibiribwa, imirire myiza, no kubaka ubushobozi bw’imiryango.

Abayobozi b’imishinga y’Imbaraga, Bamporeze na Caritas Rwanda, iterwa inkunga na Plan International Rwanda, yari yateguye ubu bukangurambaga.
Ubuyobozi bw’uturere bwashimiye abafatanyabikorwa
Abayobozi b’inzego z’ibanze muri buri karere bashimiye abafatanyabikorwa bateguye ubu bukangurambaga banizeza gushyigikira gahunda zo kurengera no guteza imbere abana.
Bwana Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye ubufatanye aba bafatanyabikorwa basanzwe bafitanye n’Akarere ka Nyaruguru, bitari muri ubu bukangurambaga gusa, ahubwo no mu zindi gahunda bakora. 
Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rurangirwa Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, yashimiye abafatanyabikorwa kuko barebye ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bakabihuriza hamwe, bagakora ubukangurambaga bubitangaho ibisubizo. Yagize ati: “Nidukomeza guhuza imbaraga, mwe nk’abafatanyabikorwa, natwe inzego z’ibanze, mpamya ko tuzagera kuri byinshi tukubaka umuryango nyarwanda uteye imbere kandi utekanye. Icy’ingenzi ni uko turimo kubaka u Rwanda rw’ejo rwiza tunyuze mu kwita ku bana, urubyiruko ndetse n’umuryango”.

Madamu Mukamana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buha agaciro ibikorwa by’abafatanyabikorwa bari muri ubu bukangurambaga. Madame Marcelline kandi yagarutse ku ijambo ryakoreshejwe cyane muri ubu bukangurambaga “Umwana wanjye, Ishema ryanjye, ashimangira ko bikwiriye ko rishyirwa mu bikorwa agira ati: “Umwana akiga, tukamurinda ihohoterwa, tukamwitaho mu buryo bwose ku buryo adutera ishema”.

Mu guhuza inzego z’ibanze, ababyeyi, abarezi, abana n’abaturage muri rusange, ubu bukangurambaga bwagaragaje ko uruhare rwa buri wese rukenewe kugira ngo abana bakurire mu miryango itekanye, ibarera neza kandi yiteje imbere.


