Hi, How Can We Help You?

Blog

March 28, 2025

Inteko Rusange Caritas Rwanda yateranye ku nshuro ya 28

Kuva tariki 24 kugeza kuri 25 Werurwe 2025, muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, hateraniye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ku nshuro ya 28. Iyi nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro  y’Inteko Rusange ya 27, kugaragaza raporo y’ibikorwa byakozwe mu 2024, kumurika igenabikorwa ry’umwaka wa 2025, gahunda irambye y’ibikorwa bya Caritas Rwanda 2025-2030, ndetse no gushyiraho imyanzuro y’umwaka wa 2025.

Mu ijambo rifungura iyi nteko ku mugaragaro, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ari ngombwa guhuza imbaraga, cyane cyane muri iyi minsi aho inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka hakaba n’aho zahagaze. Musenyeri Anaclet yagize ati: “Tugomba rero guhuza imbaraga zacu kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo twongere ubushobozi bwacu bwo gutunga abakene, tubereke byinshi mu bikorwa byacu by’urukundo”. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko gukora ibikorwa by’ubugiraneza bidaherekejwe n’isengesho   bishobora kurangirira mu gutanga gusa ibishira, nk’uko Papa Fransisiko yabigarutseho mu gihe cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abakene ku nshuro ya 8 ku ya 17 Ugushyingo 2024.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Perezida wa Caritas Rwanda akaba n’umushumba mukuru wa Diyosezi ya Nyundo ni we wafunguye iyi nteko ku mugaragaro.

Perezida wa Caritas Rwanda kandi yashimiye Caritas mu nzego zayo ko yijihije uyu munsi neza (Umunsi w’umukene) basengana bakanasangira n’abakene mu bitaro n’amavuriro ya Kiliziya Gatolika, mu maparuwasi no mu miryango remezo.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ubwo yagezaga ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28 gahunda iteganijwe.

Padiri Thomasz Gdula, Umunyamabanga w’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yasobanuye ko mu mateka yayo, Caritas yakemuye ibibazo bikomeye ku isi inashyigikira impinduka   zigamije kurandura ubukene. Padiri Thomasz yashimiye imiryango nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza bifatanya na Caritas mu gufasha abatagira kivurira.

Padiri Thomasz Gdula, umunyamabanga w’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yateranye ku nshuro ya 28.

Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28, raporo y’ibikorwa ya 2024 yatanzwe binyuze mu mashami 4 ya Caritas Rwanda (Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, Ishami ry’Imibereho Myiza  n’Ubutabazi, Ishami ry’Ubuzima n’Ishami ry’Amajyambere).

Ikindi, muri iyi Nteko, hagaragajwe ko umusaruro w’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe wa 2024 ari Frw 165.534.676, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ikaba ari yo yaje ku mwanya wa mbere na Frw 35.197.623, ikurikirwa na Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yakusanyije Frw 21.313.555.

Imyanzuro y’umwaka wa 2025

Mu myanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yateranye ku nshuro ya 28, harimo gushimangira ubufatanye hagati ya k Komisiyo zitandukanye za C.EP.R., ubufatanye no gushyira hamwe hagati ya Caritas Rwanda na Komisiyo na Serivisi zose z’Abepiskopi na serivisi z’Abepisikopi zikora ibikorwa bijyanye n’iterambere risesuye rya muntu, ndetse no gushimangira ingamba z’ubukangurambaga bugamije kongera umutungo wa Caritas kugira ngo yigire.

Habayeho n’inama zinyuranye mu matsinda. Aha abayobozi ba Caritas za diyosezi bari mu nama n’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Mu myanzuro kandi harimo gukora ikenurabushyo ryo mu magororero mu nzego zose; gushyiraho umuco wo kwigenzura muri za Caritas n’amavuriro yazo (FOSA); gushyiraho uburyo bunyuranye bwo kongera umusaruro w’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, gushyiraho shapeli muri buri vuriro kugira ngo abarwayi n’imiryango yabo babone aho basengera, ndetse no gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku kugira umutima wuje urukundo n’impuhwe  mu bikorwa byayo byose o (ibijyanye no kwita ku batishoboye n’ubutabazi, ibijyanye n’ubuzima n’ibijyanye n’amajyambere).

Father Andrew Small, umuyobozi wa Missio Invest.

Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28 kandi yabaye umwanya wo guha ikaze Perezida w’ikigo Missio Invest, Padiri Andrew Small, watanze ikiganiro kigufi ku mahirwe atandukanye atangwa n’iki kigo mu gutanga inguzanyo ku bikorwa byo kwiteza imbere mu nzego za Kiliziya Gatolika hagamijwe kwigira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.