Hi, How Can We Help You?

Blog

March 20, 2023

Caritas Rwanda ikomeje ubutumwa bwayo bwo gufasha no gusubiza agaciro abakene

Inshingano za Caritas Rwanda ni ugufasha abakene no kuzamura iterambere ry’abatishoboye. Binyuze mu nkunga ya Caritas Sloveniya hamwe n’inkunga ya  Sosiyete Damahaus Prestige mu rwego rwa tekiniki, Caritas Rwanda yubakiye inzu y’ibyumba bitatu umuryango wa Habamenshi Jean-Paul n’umugore we Muyavuge Munyurwa Alphonsine wo mu murenge wa Gashari mu karere ka Karongi. Uyu muryango wamenyekanye binyuze mu buyobozi bw’umurenge wa Gashari, wasabye Caritas Rwanda kububakira kuko bari bakeneye icumbi byihutirwa.

Inzu y’umuryango wa Jean Paul ya mbere yari ikozwe mu matafari ya rukarakara atujuje ubuziranenge. Mu gihe cy’imvura, byari bigoye kuri aba babyeyi n’abana babo batatu. Jean-Paul yagize ati: “Umuryango ubeshejweho no guca inshuro. Mbere y’uko duhabwa inzu nshya, ntitwashoboraga gukora akazi neza, igihe cyose imvura yagwaga, byabaga ngombwa ko duhagarika akazi maze tukihutira kujya mu rugo kugira ngo turebe niba inzu itarasenyutse”.

Inzu ya mbere umuryango wa Jean Paul wabagamo.

Ibi si ko bikimeze kuko inzu nshya y’umuryango yubatswe hifashishijwe amatafari meza bomekanya yakozwe n’imwe mu mashini eshanu Caritas Rwanda yahawe na Sosiyete ya Damahaus Prestige ibinyujije mu mushinga ‘Ngira Nkugire’ ushyirwa mu bikorwa na Caritas Nyundo / Kibuye mu rwego rwo kwita ku baturage bakennye bo mu mirenge ya Gashari na Mutuntu mu karere ka Korongi. Amatafari nk’aya akozwe mu bikoresho biboneka hafi, yubatse ku buryo atanga umwuka mwiza, kandi birahenze mu gihe cyo kubaka amazu meza ahendutse, kandi akoresha ingufu.

Iyi nzu yubatswe hifashishijwe amatafari y’ubutaka bubaka bacomenyanya yakozwe n’imwe mu mashini eshanu Caritas Rwanda yahawe na Damahaus Prestige Company.

Iyubakwa ry’iyi nzu ryatangiye ku ya 1 Nzeri 2023, nyuma y’igihe giteganijwe kubera COVID-19, iyobowe na Bwana Stirn Marco, wo muri Sosiyete Damahaus Prestige, maze ishyikirizwa ba nyirayo mu birori byabaye ku ya 23 Mutarama 2023. Abatumiwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashari Madamu Niyigena Claudette Afsa, Padiri wa paruwasi ya Birambo Fr Nizeyimana Jean de la Croix, itsinda rya Caritas Nyundo / Kibuye rigizwe n’abakozi bashinzwe imishinga n’umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe iterambere ndetse n’uhagarariye umushinga Jana Lampe na Mr Marco babikurikiraniye hafi.

Inzu ya Jean-Paul n’umuryango we mbere yo gusigwa amarangi.

Kubaka iyi nzu byakozwe n’abagenerwabikorwa b’umushinga ndetse na ba nyirayo kuva mu ibumba ry’amatafari no gusiza ngo bafashe abubatsi. Ubwubatsi bwabaye amahirwe yo kwiga, kuko bwari ubwambere bagerageza kubaka bakoresheje amatafari bagenda bacomekanya. Bahavanye ubunanaribonye bwo gukora ayo matafari y’ubutaka babifashijwemo n’abakozi b’umushinga babitorejwe na Sosiyete Damahaus Prestige muri Sloveniya.

Nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda, ‘ Inzu ni icyo uyiririyemo’, usibye kuba inzu ifite ubwiherero, ubwogero n’igikoni, uyu muryango wahawe ibikoresho byo mu nzu nk’intebe, ameza, ibikoresho byo mu gikoni birimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’imifariso hagamijwe kugira ngo abagize uyu muryango bakore akazi kabo batekanye kandi ubone ibyo ukeneye. Usibye umutekano w’umuryango, inzu nshya yakinguye umuryango w’ubuzima bwiza n’imikorere y’amasomo ku bana. Hamwe n’umuryango wa Jean Paul, Caritas Rwanda yongeye gushimira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Siloveniya na Caritas Sloveniya, ku bufatanye bagaragaje kugira ngo iki gikorwa kigerweho.

Uyu muryango wanahawe ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibiribwa.

Caritas Rwanda ikomeje gukora ku mibereho yabatishoboye, hagamijwe ko bigira. Icyifuzo cyo gufasha abatishoboye, kibe isengesho rya buri munsi. Inzu yubakiwe umuryango wa Jean Paul ni intambwe imwe gusa. Haracyari inzira ndende, ariko tuzi neza ko ibimenyetso cy’iyi nzu ya Damahaus cyabafunguriye inzira nshya kandi ko kwigira n’ubumuntu bahawe binyuze muri Caritas Rwanda na Caritas Sloveniya bizabageza kure!

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.