Hi, How Can We Help You?

Blog

February 25, 2022

Inteko rusange ya Caritas Rwanda, Gashyantare 2022

Inteko rusange ya Caritas Rwanda, Gashyantare 2022

Inteko rusange ya Caritas Rwanda yabereye muri Hotel Cenetra i Kabuga, kuva ku ya 24 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2022 yahuje Abepiskopi batandukanye ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, hamwe n’abakozi bakuru ba Caritas Rwanda, abahagarariye Caritas muri Diyosezi zitandukanye ndetse n’abandi bayobozi b’ibindi bigo bishamikiye kuri Kiliziya Gatorika mu Rwanda.

Inteko rusange yari iyobowe na nyakubahwa Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yari igamije gusuzuma imikorere ya Caritas Rwanda mu mwaka wa 2021-2022, ikanamurikirwa gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023 bityo hakanatangwa ibyifuzo n’imyanzuro by’ umwaka mushya.

Mu ijambo rye, Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu yahaye ikaze abitabiriye aya mahugurwa kandi atumirira Perezida wa Caritas Rwanda kuyobora Inteko rusange.

Mu ijambo rye, Musenyeri Je HWANG, Chargé d’Affaires a.i muri biro by’intumwa ya Papa  mu Rwanda yongeye gushimangira gahunda ya Kiliziya Gatolika ijyanye no gushyigikira ubutumwa bwa Caritas Rwanda.

Abayobozi b’amashami atandukanye ya Caritas Rwanda, harimo ishami rishinzwe gutanga ubufasha ndetse n’imibereho myiza (Oeuvres Socio-Caritatives, OSC), ishami rishinzwe iterambere, ishami ry’ubuzima ndetse n’ishami ry’imari batanze ibiganiro ku byakozwe mu mwaka ushize ndetse n’ingengo y’imari yakoreshejwe mu kuyobora ibikorwa bya Caritas Rwanda mu mwaka wa 2021, bingana na miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, yakoreshejwe ku buryo bukurikira: Ishami ry’ubuzima ryakoresheje miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda (menshi muri yo akaba yaratewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda), ishami rishinzwe iterambere, kimwe n’ishami rishinzwe gutanga ubufasha ndetse n’imibereho myiza bakoresheje miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda. Miliyari 2 zisigaye zakoreshejwe mu kwishyura amafaranga ajyanyen’ibikorwa bya buri munsi ku ndetse no kwita ku abakozi, ndetse no kubungabunga ibikoresho. Abayobozi banaboneyeho kandi kwerekana gahunda yabo y’umwaka 2022-2023.

Kimwe mu byemezo by’ingenzi byashyizweho mu nteko rusange ya Caritas Rwanda yo mu mwaka w’i 2022 ni ugushiraho komisiyo y’ubuzima mu nama y’Abepiskopi y’u Rwanda izaba ishinzwe guhuza ibikorwa byose by’ikenurabushyo rijyanye n’ubuzima. Dr. Prince Bosco Kanani, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima yavuze ko Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ifite 30% bya serivisi zose z’ubuzima mu gihugu.

Inteko rusange ya Caritas Rwanda 2022 yasabye ibi bikurikira:

Mu nama y’Abepiskopi y’u Rwanda (CEPR):

  1. Gushiraho no gushyigikira Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenerabushyo ry’ubuzima.

 

Kuri Caritas Rwanda:

  1. Gufatanya na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenerabushyo ry’ubuzima.;
  2. Kunoza ubufatanye hagati ya Caritas Rwanda, Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango na Service National d’Action Familiale.
  3. Gushimangira itumanaho ry’ibyagezweho na Caritas mu nzego zose kandi ukagira hakabaho kujya inama mu bijyanye n’ibitangazwa ndetse n’ibiganiro bica ku mbuga nkoranyambaga za Kiliziya Gatolika;
  4. Kuba hafi ndetse no gushyigikira ubushobozi bwa Caritas ya Diyosezi mu gihe cyo kumenyekanisha imisoro ukurikije icyerekezo gishya cy’umwaka w’ubushumba wa Kiliziya Gatolika;
  5. Gushyigikira Caritas za Diyosezi mu guhuza no gutunganya umunsi w’isi w’abarwayi;
  6. Gushimangira ingamba zo gukusanya umutungo w’imari ugamije kongera ubushobozi bwa Caritas ndetse no kugenzura neza imiyoborere ihari;
  7. Kuvugurura ibikorwa by’ iterambere no gushyigikira Caritas za Diyosezi.

Kuri Caritas ya Diyosezi:

  1. Kunoza ubufatanye hagati ya Caritas ya diyosezi, Komisiyo ishinzwe umuryango ndetse na Centre Régional d’Action Famille  (CRAF);
  2. Gutegura umunsi mpuzamahanga w’abarwayi mu nzego zose (FOSA / Communauté);
  3. Kongera imbaraga mu gutegura umunsi wa Caritas mu nzego zose: diyosezi, paruwasi, santarali, umuryango remezo (CEB);
  4. Kuvugurura ikenurabushyo ukoresheje amashami y’ikenurabushyo na komite za Caritas muri paruwasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.