Hi, How Can We Help You?

Blog

August 28, 2022

Caritas Rwanda n’akarere ka Rutsiro bateguye inama nyunguranabitekerezo igamije kunoza serivisi zijyanye no gushyira mu bikorwa umushinga wa IGIRE-Gimbuka

Hagendewe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Caritas Rwanda na USAID arebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga THRIVE Orphans and Vulnerable Children (OVC) / (IGIRE-Gimbuka) mu gihe cy’imyaka itanu, kuva ku ya 10 Kanama 2022, mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro, Caritas Rwanda yateguye amahugurwa y’umunsi umwe n’abafatanyabikorwa mu karere ka Rutsiro ku ya 29 Kanama 2022.

Intego nyamukuru y’iki gikorwa yari ukumurikira umushinga mushya wa IGIRE-Gimbuka abafatanyabikorwa mu karere hagamijwe gutangira icyiciro cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kumvikana ku ruhare rwa buri wese muri serivisi zo gufasha abanduye virusi itera SIDA n’abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ndetse no gushakira hamwe uburyo bwo kuzamura imibereho y’imfubyi n’abana bafite bugarijwe n’ibibazo by’ubuzima (OVC), abanduye cyangwa se ababana n’abanduye virusi itera SIDA, ndetse n’imiryango yabo.

Mu ijambo ritangiza iki gikorwa, umuyobozi w’ubuzima mu Karere ka Rutsiro, Nirere Nkurikiyinka Etienne yibukije abitabiriye amahugurwa guhora bakurikiza inama nziza bahabwa zo kwita ku buzima bwabo kugira ngo babeho neza kandi igihe kirekire.

Caritas Rwanda yakoranye n’abantu 31 bigizwe n’urubyiruko, ababyeyi / abarezi, RRP + n’abahagarariye abakorerabushake mu gukusanya amakuru  y’ingenzi ajyanye no kunoza gahunda ziteganyijwe mu gushyira mu bikorwa umushinga IGIRE-Gimbuka mu bijyanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwita ku bagizweho ingaruka naryo, Ibibazo byo guhagarika imiti (ITI) ndetse n’inda zitateguwe mu bana b’ababangavu.

Abitabiriye iyi nama banagaragaje  akamaro ko kugira uburyo buhuriweho bwo gushakira hamwe ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ndetse n’inzego zose zikabigiramo uruhare, kuva mu muryango kugeza ku sosiyete muri rusange, kuva ku bayobozi b’ibanze kugeza ku bafata ibyemezo mu nzego zo hejuru, kuva kuri serivisi z’ubuzima kugeza serivisi z’amategeko, n’ibindi. Ibyavuye mu mahugurwa bizakoreshwa no mu tundi turere 3 twa umushinga wa IGIRE-Gimbuka (Karongi, Nyamasheke na Rubavu).

Ibirori byagenze neza kandi byishimiwe cyane n’abafatanyabikorwa mu nzego zose, barimo Bwana Esron NIYONSABA, impuguke muri gahunda ya OVC muri USAID, uwari ahagarariye Umuyobozi w’amasezerano (Agreement Officer Representative) muri Caritas Rwanda IGIRE-Gimbuka na Teddy KABERUKA, umuyobozi muri MEL uhagarariye PACT-ACHIEVE.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.