Ku wa gatanu tariki 9 Ukuboza 2022, Caritas Rwanda yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Igire-Gimbuka, gahunda y’imyaka 5 iterwa inkunga na Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR) ibinyujije mu Kigega Mpuzamahanga cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere (SAID). Ibirori byo gutangiza iyi gahunda byabereye mu Karere ka Karongi, ku biro by’Intara y’Iburengerazuba.
Mu ijambo ritangiza iyi gahunda, Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, yavuze ko Caritas ari umuyoboro Kiliziya Gatolika inyuzamo ibikorwa byo gufasha muntu kuko umuntu agizwe na roho ndetse n’umubiri ufatika. Yongeyeho kandi ko Caritas idakemura ibibazo by’ubukungu n’iby’imibereho myiza ku bantu bose ahubwo ishakashaka wa muntu utaragera ku murongo wa ngombwa umwe ubabaye kurusha abandi.

Binyujijwe mu muryango, kandi habayeho kwiga ku bufasha buri mugenerwabikorwa wa gahunda ya Igire-Gimbuka akeneye, iyi gahunda izagera ku bana b’imfubyi ibihumbi mirongo inani (80.000) n’abandi bugarijwe n’ibibazo (OVC) bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro. Mu guhitamo abagenerwabikorwa, Caritas Rwanda izibanda ku bana bafite virusi itera SIDA n’abagizweho ingaruka nayo ndetse n’abakorewe ihohoterwa.
Mu mwaka wa mbere (2022-2023), abana bazahabwa serivisi zitandukanye muri Igire-Gimbuka bangana na 41,192naho abazahabwa ubutumwa bukangurira kwirinda ubwandu no gukumira ihohoterwa ni 1,635.
Guhitamo abagenerwabikorwa bizagirwamo uruhare n’inzego z’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze, Urugaga Nyarwanda rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+) nk’abafasha mu kugera ku byiciro bigoye kugeraho (hard-to-reach people). Aba bafatanyabikorwa bazagira uruhare mu gusura ibikorwa bya Gahunda ya Igire-Gimbuka ndetse banitabire inama zizakorwa buri gihembwe zigamije kureba uko gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa, kureba imbogamizi no gutanga inama zafasha kugira ngo izi mbogamizi zikemuke.
Ubushakashatsi bw’ibanze bugamije kwiga no gusuzuma serivisi buri mugenerwabikorwa akeneye buzakorwa, buzaha Igire-Gimbuka amakuru azagenderwaho mu gusubiza mu ishuri no gufasha abana b’imfubyi n’abugarijwe n’ibibazo ku rwego rw’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga (TVET).
Abita kuri aba bana (ababyeyi cyangwa abarezi babo) bazahugurwa banibumbire mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya (CBSLGs) azabafasha kwiteza imbere, kwiga umushinga, gutangiza imishinga ibyara inyungu (IGAs), kongera ubushobozi n’ibindi.
Gahunda ya Igire-Gimbuka izafasha abajyanama b’ubuzima, abakorerabushake bashinzwe gutanga serivisi zitandukanye ku bagenerwabikorwa (CMVs) n’Inshuti z’umuryango (IZU) mu gihe bari mu bikorwa byo kwita ku bagenerwabikorwa babaherekeza gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA (kubahuza n’amavuriro) cyangwa babasura mu rugo kugira ngo babibutse banabashishikarize gufata imiti igabanya ubukana neza kandi ku gihe, no kubahiriza gahunda ya muganga, guherekeza abana basambanyijwe kugana Isange One Stop Center (IOSC) no kubona serivisi z’ubutabera.
Gahunda ya Igire-Gimbuka kandi izafasha mu guhuza abagenerwabikorwa n’inzego zibaha serivisi zikenewe muri sosiyete babamo, nko kwandikisha umwana, kwita ku mirire n’ibindi.

Gahunda ya Igire-Gimbuka yizejwe ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi
Muri ibi birori byo gutangiza Gahunda ya Igire-Gimbuka ku mugaragaro, abayobozi bungirije b’Uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rutsiro bafashe ijambo, ndetse n’umukozi ushinzwe JADF mu Karere ka Rubavu bashimye ibikorwa Caritas isanzwe ikora mu mishinga itandukanye yo mu turere bayoboye, nabo bizeza ubufatanye mu gukurikirana ko umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa neza.
Nsengiyumva Laurent, wari uhagarariye umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa Igire-Gimbuka bigaragara, kandi yizeza ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa Gahunda ya Igire-Gimbuka.

Padiri Elie HATANGIMBABAZI wari uhagarariye Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo, yashimye abitabiriye iki gikorwa bose ku bwo gutanga umusanzu mu gufasha ababa bafite ubushobozi bucye. Yavuze ko gufasha ababaye bisaba ubufatanye bw’abantu n’inzego zitandukanye, ariko kandi bikaba byiza iyo ufashwa agize ubushake bwo kugira aho ava akajya ku rwego rwisumbuye.
