June 22, 2026

Ku wa 21 Kamena 2026, Caritas Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Nyanza yateguye igikorwa cyo gukangurira urubyiruko kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA (VIH) n’inda zitateganyijwe mu bangavu. Ni igikorwa Caritas Rwanda ifasha Ministeri y’Ubuzima gushyira mu bikorwa, biciye mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) ku nkunga y’ikigega cy’Isi kirwanya igituntu, SIDA na Malaria. (Global Fund).

Muri ubu bukangurambaga, umukino w’umupira w’amaguru wakoreshejwe nk’uburyo bwo kwegera urubyiruko no kurugezaho ubutumwa. Umukino wahuje abanyeshuri n’abafana b’ibigo bya ESCLM Louis de Montfort na ES Saint Esprit, urangira ESCLM Louis de Montfort itsinze ES Saint Esprit ibitego 2 kuri 1. Witabiriwe n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyanza ndetse n’abayobozi b’akarere, harimo abafite mu nshingano ubuzima n’uburezi.

Mbere no mu gihe cy’umukino, urubyiruko rwagejejweho ubutumwa burushishikariza gufata ibyemezo biboneye, kwirinda SIDA no kwitandukanya n’imyitwarire ishobora kurukururira inda zitateganyijwe.

Nyuma y’intsinzi y’iki gikorwa muri Nyanza, Caritas Rwanda izakomeza ubu bukangurambaga mu cyumweru gitangira ku wa 22 Kamena 2026 mu Turere twa Huye na Gisagara, aho uyu mushinga na wo ushyirwa mu bikorwa. Binyuze muri ibi bikorwa, Caritas Rwanda ikomeje gushyigikira gahunda z’Igihugu zigamije kubaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rufite amakuru ahagije kandi rushoboye kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange.

Iki gikorwa kizakomeza mu cyumweru cyo kuva kuri 22 kugeza kuri 28/06/2026, gikorerwe mu tundi turere tubiri uyu mushinga ukoreramo ari two Huye na Gisagara.

June 19, 2026

Caritas Rwanda, ku bufatanye na Plan International Rwanda, yateguye inama zo kwemeza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima uruhare rw’Umushinga wa ECD mu Turere twa Gatsibo (16 Kamena), Bugesera (17 Kamena) na Nyaruguru (18 Kamena). Ubu bushakashatsi bwasesenguye ibikorwa by’umushinga byakozwe hagati ya 2022 na 2025.

Izi nama zahuje abayobozi b’uturere, abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Umwana (NCDA), abafatanyabikorwa mu iterambere, abakora ibikorwa bijyanye n’imbonezamikurire y’abana bato, abakozi b’umushinga, abarezi b’abana bato ndetse n’abahagarariye abafatanyabikorwa shingiro.

Mu ijambo yagiye ageza ku bitabiriye buri nama, Christine Kayitesi, umuyobozi w’Umushinga wa ECD yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwakozwe kugira ngo niba nyuma y’imyaka itatu, ibikorwa by’umushinga wa ECD byarateje imbere imbere umwana, niba abarezi babifitiye ubushobozi, niba ibyo umushinga ukora bijyanye na gahunda y’igihugu ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2). Ikindi, ni ukugira ngo ibyagezweho bisigasirwe, ibitagenda neza bishyirwemo imbaraga.

Intambwe ishimishije yatewe mu nkingi zose z’iterambere ry’umwana

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko ibikorwa by’ingo mbonezamikurire byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umwana mu buryo bwuzuye muri utu turere uko ari dutatu.

Uturere twa Gatsibo na Bugesera twagaragaje umusaruro ushimishije cyane mu bijyanye n’integanyanyigisho no gutegura umwana kujya mu ishuri, imirire ndetse n’ubushobozi bw’abarezi, aho ibipimo bimwe na bimwe byageze ku manota 100%.

Akarere ka Nyaruguru na ko kagaragaje umusaruro mwiza cyane cyane mu bijyanye n’ubushobozi bw’abarezi n’uburezi bw’ababyeyi (100%), imirire (93,3%) ndetse n’ubuzima (83,3%).

Muri utu turere twose, ubushakashatsi bwemeje ko habayeho impinduka nziza mu buryo ababyeyi barera abana babo, mu mirire y’abana, mu kwitabira serivisi z’ubuzima, no mu bwiza bwa serivisi zihabwa abana bato. Kimwe mu byagezweho byagaragaye cyane ni ukwiyongera kw’uruhare rw’ababyeyi, cyane cyane abagabo, mu kurera no kwita ku bana babo.

Ubushakashatsi bwanagaragaje ko ingo mbonezamikurire zifashwa n’umushinga wa  ECD zarengje impuzandengo y’ibipimo ku rwego rw’igihugu mu nkingi nyinshi z’iterambere ry’umwana, bikerekana ko uburyo bushingiye ku ruhare rw’abaturage bugira uruhare runini mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abana.

Ibisobanuro birambuye ku byavuye muri ubu bushakashatsi biboneka mu mbonerahamwe ikurikira:

Ibyashyirwamo imbaraga kugira ngo ibyagezweho birambe

N’ubwo bishimiye intambwe imaze guterwa, abitabiriye inama bagaragaje ko hakiri ibice bimwe na bimwe bisaba gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyagezweho birusheho kuramba.

Mu byifuzo byatanzwe harimo gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iterambere ry’umwana n’ibyo ageraho, kunoza uburyo bwo gushyigikira no kugumana abarezi, kongerera ubushobozi amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya (VSLA) kugira ngo afashe mu gutera inkunga ibikorwa bya ECD, kuzamura ubumenyi n’impamyabushobozi by’abarezi hakurikijwe amabwiriza ya NCDA, ndetse no kunoza ibikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura (WASH) n’ibijyanye no kurengera umwana.

Abitabiriye inama banashimangiye akamaro ko gushyiraho no gukomeza amatsinda y’ababyeyi b’abagabo no guteza imbere uburyo bwatuma abagabo barushaho kugira uruhare mu kurera no guteza imbere abana babo.

Mu biganiro byabaye, abayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko bazagezwaho raporo ya nyuma y’ubu bushakashatsi nimara gutunganywa, kugira ngo ibyavuye muri bwo n’inama zatanzwe bibafashe mu bikorwa byabo byo guteza imbere umwana.

Uhereye ibumoso ugana iburyo: RURANGIRWA Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye; KADAFI Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Kamabuye; na Ruth Kemirembe, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Bugesera, mu nama yo kwemeza ibyavuye mu bushakashatsi yabereye mu Karere ka Bugesera.

Umushinga wa ECD ushyirwa mu bikorwa na Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda, ukaba ugamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ryuzuye ry’abana bato binyuze mu ngo mbonezamikurire. Uyu mushinga ushingiye ku nkingi esheshatu z’iterambere ry’umwana, ari zo: (1) kwigisha umwana no kumutegura kujya mu ishuri, (2) ubuzima, (3) imirire, (4) kurengera umwana no kutagira uwo usiga inyuma, (5) amazi, isuku n’isukura (WASH), ndetse (6) n’uburezi bw’ababyeyi.

June 8, 2026

Ku itariki ya 4 n’iya 5 Kamena 2026, abakozi ba Caritas Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa 9 batanga serivisi bahuriye muri Hoteli Savana mu Karere ka Bugesera basuzumira hamwe ibikorwa byagezweho mu mezi atanu ya mbere by’umushinga PATHs.

Isuzuma ryagaragaje ko ibikorwa byose byari biteganyijwe byashyizwe mu bikorwa neza. Abaryitabiriye banateguye gahunda y’ibikorwa by’amezi atatu ari imbere, hashingiwe ku bikenewe byagaragajwe n’abimukira ndetse n’abaturiye inkambi ya ETM Gashora.

Guhera muri uku kwezi kwa Kamena, Caritas Rwanda izakomeza gahunda zisanzwe zo guhugura abantu mu myuga itandukanye, ndetse inatangize andi mahugurwa y’ubumenyingiro muri ETM Gashora mu bijyanye no gusudira (Welding), ibijyanye no gukora amazi (Plumbing), gutegura amafunguro (Culinary Arts) ndetse no kuboha imyenda hifashishijwe imashini (Machine Knitting).

Abakozi ba Caritas Rwanda n’abatanga serivisi 9 ubwo bari mu nama muri Savana Centre.

Mu rwego rwo guteza imbere udushya no gushyigikira abasoje amahugurwa y’ubumenyingiro, abantu 12 bitwaye neza bo mu cyiciro cyahuguwe mbere (Cohort I), barimo abimukira n’abaturiye inkambi barangije amasomo yo kogosha no gutunganya imisatsi ndetse no kudoda, batoranyijwe kugira ngo bahabwe inkunga ibafasha gutangiza imishinga ibyara inyungu (Income-Generating Activities- IGAs).

Iyi nkunga izabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyingiro bahawe, kwigira no kwiteza imbere, ndetse no kuzamura imibereho yabo mu gihe bagitegereje kwimurirwa ahandi.

Uretse gufasha aba batoranyijwe, ibi bikorwa bizababera n’urugero rwiza kandi bishishikarize abandi gukoresha ubumenyi bafite mu kwihangira imirimo, bityo babashe kwigira no bagire n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

June 1, 2026

Uyu munsi kuwa 30/5/2026, Caritas Rwanda ifatanije n’uturere twa Nyamasheke, Karongi na Rutsiro bakoze ibikorwa byo kurwanya Malaria mu mirenge yibasiwe na Malaria (Nyabitekeri, Mubuga na Musasa).

Mu murenge wa Nyabitekeri, akagali ka Muyange, mu Karere ka Nyamasheke hakozwe ubukangurambaga bwanyujijwe mu butumwa, umukino n’imivugo by’abajyanama b’ubuzima, abaturage bibutswa ingamba zo kwirinda Malaria banashishikarizwa kwivuza kare kandi neza. Abaturage 11 bari bafite umurio bapimwe umwe bamusangana Malaria ahita avuriwa aho.  Iki gikorwa Caritas Rwanda yagifatanije n’inzego zibanze kuva ku Karere kugera ku isibo ndetse n’inzego z’umutekano.

Abajyanama b’ubuzima bakinnye ikinamico bagaragaza n’imivugo irimo ubutumwa bwo kurwanya malaria.

Hakozwe kandi umuganda wihariye wo kurwanya Malaria mu murenge wa Mubuga, akagali ka Murangara, umudugudu wa Rubyiro mu Karere ka Karongi, ahasibwe ibyobo binini 9 byari biretsemo amazi byabumbirwagamo amatafari.

Umuganda kandi wakozwe mu mudugudu wa Kabuga, Akagali ka Nyarubuye, umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, ahasibwe ibyobo binini 12 byarimo amazi, aho bacukuraga amabuye y’agaciro.

Nyuma y’umuganda, abaturage baganirijwe ku ngamba zo kwirinda Malaria birinda kwirara ngo nuko baterewe mu mazu umuti wica imibu ikwirakwiza udukoko dutera Malaria. Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego z’umutekano, umurenge, utugali n’imidugudu, umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rutsiro.