April 24, 2026

Mu rwego rwo kumenyekanisha ubutumwa bwa Caritas no guhamagarira buri wese kugira umutima wa Caritas: gukunda Imana n’abantu cyane cyane abaciye bugufi, ku wa 22 Mata 2026, Caritas Rwanda yakoreye ubukangurambaga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo yitiriwe Mutagatifu Yozefu.

Mu kiganiro yatanze, Soeur Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga n’ubutabazi mu Ishami ryita ku Batishoboye rya Caritas Rwanda, yasobanuye uko Imana yagiye yita ku mukene kuva imurema kugeza aho Yezu Kristu aje akagira neza aho anyuze hose (Ibyak 10, 38), akiza imize y’amoko yose. Nk’uko yabisobanuye, Caritas bivuga urukundo rwitangira abandi.Ubu butumwa bwo kwita ku bakene Yezu Kristu yabusigiye Kiliziya mu ruhererekane rwayo, nk’uko tubisanga mu nyigisho mbonezamubano za Kiliziya Gatolika (Doctrine Sociale de l’Eglise) no mu nyandiko z’Abashumba ba Kiliziya (Encycliques Sociales). Aha ni ho haje kuvuka Caritas ku rwego rw’isi no mu Rwanda.

Soeur Gaudiose kandi yasobanuye ibijyanye n’ukwezi kw’Urukundo n’Impuhwe (ukwezi kwa 8), kwashyizweho n’Abepiskopi Gatolika mu 1997, aho abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza batanga inkunga binyuze mu nzego za Caritas. Iki gikorwa kigamije kubaka Caritas Nyarwanda ari byo kwishakamo ibisubizo no kwegeranya inkunga yo kugoboka abatishoboye ndetse no gutabara abahura n’ibiza, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Soeur Gaudiose Nyiraneza, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu Ishami ryita ku Batishoboye rya Caritas Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro.

Nyuma y’iki kiganiro, abaseminari babajije ibibazo byinshi bagamije gusobanukirwa neza ubutumwa bwa Caritas. Bimwe muri byo, harimo ikijyanye no kumenya ahandi Caritas Rwanda ikura ubushobozi bwo kugoboka abatishoboye usibye mu nkunga zatanzwe n’abantu.

Aha basubijwe ko abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza ari bo bafatanyabikorwa ba mbere ba Caritas, ariko Caritas Rwanda ikaba ifite n’ibindi bikorwa byinjiza amafaranga bikayifasha kugoboka abatishoboye mu gihe bibaye ngombwa. Ikindi, Caritas Rwanda ifatanya n’abandi bafatanyabikorwa barimo Leta y’u Rwanda mu kwita no gukurikirana iterambere ryuzuye rya muntu.

Abaseminari kandi babajije icyo bisaba kugira ngo Caritas ifashe kwiga abana baturuka mu miryango itishoboye kuko hari igihe bigaragara ko bamwe muri bo tabasha kwiga. Aha Soeur Gaudiose yasubije ko bisaba kubakorera ubuvugizi bihereye muri Caritas z’imiryango remezo, bigasuzumwa, ikibazo cyabo kikazamurwa mu nzego zayo, abakeneye ubufasha bakabuhabwa.

Padiri Mariko Nizeyimana, umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Rutongo yitiriwe Mutagatifu Yozefu, yashimiye Caritas ku bw’ubu bumenyi iba yunguye abayigamo, avuga ko inyigisho za Kiliziya ku mibereho n’imibanire y’abantu mu muryango (Doctrine Sociale de l’Eglise) ari ngombwa kuko bazakomeza kuzikenera no mu yandi masomo baziga, cyane cyane nk’ibijyanye n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye (dimension caritative) nk’uko Papa Fransisko yabisobanuye ko ibi bikorwa ari umutima wa Kiliziya.

Padiri Mariko Nizeyimana, umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Rutongo yitiriwe Saint Joseph.

Abiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo kandi banasangije Caritas Rwanda ko basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo hagati yabo cyane cyane ko batanganya ubushobozi, ibi bikaba ari intambwe nziza yo gukomeza kwimakaza umuco w’ubufatanye n’urukundo, kandi izi nyigisho ni ingirakamaro ku baseminari kuko ari bo bazaba abayobozi ba Caritas mu nzego zayo.