Ku bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC – ishami rishinzwe kurwanya Malariya hamwe n’itsinda ryaturutse ku Karere ka Nyamasheke, kuva ku ya 10 kugeza ku ya 21 Werurwe 2025, Caritas Rwanda yakoze ubugenzuzi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bwo kurebwa uko Malariya ihagaze mu mirenge ishyuha cyane ya Macuba, Kirimbi, na Kagano yo mu Karere ka Nyamasheke.
Iki gikorwa cyari kigamije kumenya uduce twiganjemo Malariya cyane no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuyirwanya. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Caritas Rwanda yasuye urugo ku rundi ibice byibasirwa cyane na Malariya, itanga inyigisho z’ingirakamaro mu kuyikumira no kuyirwanya.
Abakozi ba Caritas Rwanda hamwe n’umukozi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara mu Karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa bw’ingenzi ku bijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu nteko z’abaturage.
Ikindi, binyuze mu nteko z’abaturage, hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya Malariya. Ubu bufatanye bwibanze ku gushyiraho uburyo bunoze bwo kwirinda no kurwanya malariya mu midugudu yibasiwe nayo.
Ku itariki 18 Werurwe 2025, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan Rwanda International yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’ababyeyi b’urumuri (abagabo) ba Rusenge n’aba Gikunzi mu Karere ka Nyaruguru. Ikipe ya Rusenge yatsinze iya Gikunzi penariti 5 kuri 4. Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.
Amakipe yo mbi yanganyine igitego kimwe kuri kimwe, bituma batera penariti.
Muri uyu mukino ikipe zombi zanganyije ibitego (kimwe kuri kimwe), habaho gutera penariti. Nyuma y’umukino, Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru yibukije inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza, (ii) Ubuzima, (iii) Isuku n’isukura, (iv) Kurinda no kurengera umwana (v)Gutegurira umwana kujya ku ishuri hakiri kare, (vi) Uburere buboneye.
Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye iki gikorwa.
Bwana Nsanzumuremyi yaboneyeho guhamagarira abagabo guharanira ko izi nkingi zishyirwa mu bikorwa batabihariye ababyeyi b’abagore gusa, ashimira Caritas Rwanda na Plan International Rwanda nk’abaterankunga bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko kwita ku marerero batanga ibikoresho binyuranye, bahugura abarezi no kunganira ababyeyi mu gushakira ibyo kurya abana babo.
Habayeho umwanya w’ibibazo birebana n’uruhare rw’abagabo mu mbonezamikurire y’abana bato.
Nyuma y’uyu mukino kandi, hanabayeho umwanya wo kubaza ibibazo birebana n’imbonezamikurire y’abana bato, aho abatsinze bahembwe imipira yo kwambara. Ikindi, buri kipe yahawe igikombe cy’ishimwe kuko icyari kigamijwe mbere na mbere ari ugutanga ubutumwa ukurushanwa.
Abatsinze ibibazo byabajijwe bahembwe imipira yo kwambara.
Igikorwa nk’iki cyebereye no mu karere ka Gatsibo ku itariki ya 14 Werurwe 2025, kikaba giteganijwe no kubera mu Karere ka Bugesera kuri 21 Werurwe 2025.
Abatsinze umukino ni Ikipe y’Ababyeyi b’Urumuri ba Rusenge.
Hagamijwe gukangurira ababyeyi b’abagabo kurushaho kugira uruhare mu burere bw’abana babo, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ababyeyi b’urumuri b’abagabo bo mu murenge wa Murambi n’abo mu murenge wa Kiziguro. Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Groupe Scolaire Rwimitereri mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ku ya 14 Werurwe 2025.
Iki gikorwa cyari gifite intego zihariye zikurikira:
– Guteza imbere uruhare rw’ababyeyi, hibandwa cyane cyane ku babyeyi b’abagabo, mu kwita ku bana babo, gufatanya mu kuzuza inshingano mu muryango;
– Gushyiraho ihuriro ry’ababyeyi b’abagabo bakigira ku babyeyi b’urumuri b’abagabo, kugira ngo bongere ubumenyi mu bijyanye no gutanga uburere buboneye ku bana babo;
– Kwigisha abaturage ibyiza byo gufatanya kw’ababyeyi bombi mu kurera abana, ibi bikaba bishobora kugabanya ibibazo birimo guta ishuri kw’abana, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’ibibazo by’imyitwarire mibi y’abana mu gihe kizaza.
Mu rwego rwo kwitegura Intego Rusange yayo ya 2024, abayobozi ba Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi 10 bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yo kureba ibyakozwe mu mwak wa 2024. Iyi nama yabereye kuri Centre d’Accueil Bonne Esperance Kicukiro kuri 23 na 24 Mutarama 2025. Ni inama yaranzwe no gutanga ibitekerezo ku bitabiriye nk’uko byagarutsweho n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Caritas ari yo: Ishami ry’imiyoborere n’icungamari, Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, Isha lmi ry’ubuzima n’ishami ry’amajyambere.
Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar KAGIMBURA, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abayitabiriye bose. Padiri Oscar yagize ati: “Kwitegura neza bizafasha kugabanya igihe Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yamaraga, kive kuva ku minsi ibiri kigere ku munsi umwe mu gihe kizaza”. Amashami agize Caritas yibukijwe gukomeza gufatanya mu gushakisha umutungo wo gukoresha mu bikorwa, gukomeza umubano mwiza n’abafatanyabikorwa basanzwe ndetse n’abashya binyuze mu guhanahana amakuru mu buryo busobanutse kandi bunyuze mu mucyo, ndetse no kubaka icyizere.
Gahunda nshya ya Caritas Rwanda ya 2025-2030 izafasha gukomeza gutera inkunga abatishoboye. Padiri Oscar yashimangiye kandi akamaro ko guhora twiteguye kugira icyo dukora mu gihe cyihutirwa kandi yibutsa abitabiriye iyi nama ko mu minsi ya vuba hazemezwa “Gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze”, ahamagarira abo bireba kuyikora vuba bishoboka. Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwand yagize ati: “Uyu ni umurimo w’amashami yose ya Caritas kuko ibiza bigira ingaruka kuri gahunda zanyu zose”.
Abitabiriye inama bibukijwe kandi gushyigikira Abanyarwanda kugira ngo bagere ku iterambere risesuye binyuze mu kubamenyesha amahirwe ariho, kubafasha kugera kuri serivisi batanga n’ibindi. Amashami yahawe inshingano yo guhuza n’izindi komisiyo z’Inama y’Abepiskopi, Gatolika mu Rwanda, ishami ry’iterambere rikaba rigomba gushakisha uburyo bwo kuzamura umutungo wa Kiliziya Gatolika rigira uruhare runini mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya inzara, gukoresha ububiko buriho n’ibindi bikorwa remezo bitunganya umusaruro nyuma y’isarura.
Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 9 Mutarama 2024 Caritas Rwanda yafunguye ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, ryubatswe ku nkunga y’Umuryango wa Dennis na Jane Reese, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera mu Ntara y’Uburengerazuba. Iri rerero rizafasha abana 80 bari munsi y’imyaka 7 kubona uburere ku rwego rw’umudugudu.
Usibye guteza imbere uburezi bw’abana bato, irerero rya Rwabageni rizaba ihuriro ryigishirizwamo kunoza imirire ku barituriye, iki gikorwa bakazajya bagifashwamo na gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose, hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana bato.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, abashyitsi basuye ibyumba bibiri byigiramo abana bafite imyaka iri hagati ya 3-4 na 5-6, maze birebera uburyo abaturage babitewemo inkunga na USAID Gikuriro Kuri Bose bagira uruhare mu myigire y’abana bato, Uburere buboneye, imikino y’abana no gukangura ubwonko bw’umwana, no kudaheza abafite ubumuga.
Nyuma yo gusobanura ko ibikorwa bya Caritas Rwanda bikubiye mu byiciro bitatu ari byo gufasha abatishoboye, ubuzima n’iterambere, Padiri Oscar Kagimbura, Mmunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Umuryango wa Dennis na Jane Reese kuba waratanze inkunga yo kubaka irerero rya Rwabageni anasaba ababyeyi ko bagira iki gikorwa icyabo kugira ngo kizakomeze gukora neza.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline, yavuze ko irerero rya Rwabageni rihuje na gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, igamije kwita ku mikurire y’abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Madamu Mukamana Soline yagize ati: “Twe abayobozi tuba twifuza igikorwa nk’iki kirambye tugasigara dukora igenzura, aho kugira ngo ibikorwa birangirane n’umushinga ntumenye ko wahigeze”.
Aron James wari uhagarariye Umuryango wa Dennis na Jane Reese muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye bagaragaje mu kubaka iri rerero, anavuga ko yishimiye kubona ababyeyi bitabira cyane ibikorwa by’irerero. Aron yijeje ko umuryango wa Dennis na Jane Reese yaje ahagarariye uzakomeza ubufatanye mu gushyigikira iki gikorwa.
Aron James, wari uhagarariye umuryango wa Dennis and Jane Reese Foundation mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni.
Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza wo gukangurira abantu kurwanya ingwingira mu bana bato. Mu ijambo rye, Dr. Umurungi Serubibi Yvonne, umuyobozi wa gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw’igihugu, yibukije ababyeyi bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwipimisha inshuro 8 mu gihe batwite, konsa abana babo amezi 6 nta kindi babavangiye, nyuma y’amezi 6 bagatangira kubaha indyo yuzuye nk’uko babyigishijwe.
Mu gufungura ku mugaragaro iri rerero, habayeho igikorwa cyo kugaburira abana ifunguro ryujuje intungamubiri.