June 27, 2025

Muri gahunda yayo yo gukangurira abantu bose kugira umutima witangira abakene n’abandi bababaye, kuri uyu wa 26/06/2025, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda bagiranye ikiganiro n’abanyeshuri n’abayobozi b’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli.

Mu ijambo rifungura ku mugaragaro ibi biganiro, Eric Karera, Umuyobozi w’iri shuri wungirije yahaye ikaze itsinda ryaturutse muri Caritas Rwanda, ashishikariza abanyeshuri gukurikira ikiganiro cyane ko icyivugo cyabo “Byose mu Rukundo rwa Kristu” (In caritate Christi) kijyanye n’ikiganiro kiri butangwe.

Mu kiganiro yatanze, Soeur Gaudiose Nyiraneza wari uyoboye itsinda riturutse muri Caritas Rwanda, yagaragaje intego 3 ziri muri Gahunda ya Caritas Rwanda y’imyaka 6 (2025-2030), zirebana no kwita ku batishoboye n’ubutabazi ari zo zikurikira:

  • Kumenyekanisha Caritas n’ubutumwa bwayo;
  • Kuzamura imibereho y’abatishoboye ;
  • Gutabara abahuye n’ibiza.

Soeur Gaudiose kandi yasobanuriye abitabiriye ibi biganiro ibijyanye n’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, aho abakiristu n’abandi bantu b’umutima mwiza batanga inkunga yo gufasha abatishoboye. Abanyeshuri bagaragaje ko batari bazi iyi gahunda maze bahabwa ibisobanuro birambuye, banerekwa uko Diyosezi zakusanyije umusaruro w’Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu mwaka ushize wa 2024. Abayobozi n’abanyeshuri bagaragaje ibyishimo by’iki gikorwa cyashyizweho n’Abepiskopi ba Kiriziya Gatorika.

Soeur Gaudiose ubwo yageza ikiganiro ku banyeshuri n’abayobozi b’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli.

Uretse ibivuzwe aha haruguru, Soeur Gaudiose yagaragaje ibyo Caritas Rwanda yagezeho mu ishami ryo kwita ku batishoboye mu gihe cy’imyaka itanu ishize (2020-2024), akangurira abanyeshuri kujya bagira iteganyabikorwa ry’ibyo bashaka gukora mu kwita ku bakene n’ababaye, nyuma bakareba ko babigezeho cyangwa ko batasubiye inyuma.

Eric Karera, umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli yavuze ko ibi ari urugero rwiza bagiye kujya bakurikiza.

Ibikorwa by’urukundo bikorwa mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli

Nk’uko aba banyeshuri babisobanuye, bashyigikiwe n’ubuyobozi bw’ishuri basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi, kubagurira ibikoresho bikenewe, gufasha bagenzi babo n’abatuye hafi y’ishuri, binyuze mu muryago bashinze witwa “Humura Turi Kumwe”.

Anitha Niyogisubizo uhagarariye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere icyiciro cyatangiye muri Nzeli 2024, avuga ko buri wa gatanu ku mugoroba bigomwa ifunguro, bakajya gusura abarwayi bari mu bitaro bya Ruli, abo basanze bakeneye ibikoresho cyangwa amafaranga yo kwivuza bakabakusanyiriza inkunga. N’ubwo abanyeshuri bose batari muri uyu muryango Humura Turi Kumwe, Anitha avuga ko iyo babakanguriye gutanga inkunga babyitabira: “Tugira group (soma gurupe) ya Whatsapp (soma Wotsapu), iyo dufite igikorwa turabwirana, abanyamuryango nabo bakamenyesha abandi batayirimo, kandi inkunga barayitanga iyo ikenewe”.

Jean Pierre Nkurikiyumugisha umwarimu ukuriye agashami k’Ubuvuzi Rusange (General Nursing) muri iri shuri, we avuga ko gufasha bitagarukira ku bantu bari hanze gusa, ahubwo ko binyuze muri Humura Turi Kumwe abanyeshuri, abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri bafasha abanyeshuri bafite ibibazo. Yatanze urugero agira ati: “Nk’ubu hari umunyeshuri wigeze kurwara kandi kumubaga bisaba amafaranga ari hejuru ya Frw 1.000.000. Twarayakusanyije aravuzwa akomeza kwiga kandi ubu ameze neza”.

Bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, bari bitabiriye iki kiganiro.

Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Eric Karera, we avuga ko ibikorwa by’urukundo bitagarukira ku barwayi n’abanyeshuri gusa, ahubwo ko ubuyobozi bw’ishuri bugendeye ku kivugo Byose mu Rukundo rwa Kristu, bushishikariza abanyeshuri kujya kwigisha abaturage ibijyanye no kwita ku isuku ndetse no gutegura indyo yuzuye, kuko nabyo ari ibikorwa by’urukundo. Bwana Eric yagize ati: “Kandi iyo basanze harimo utishoboye, bamutegurira akarima k’igikoni bakanamwubakira agatanda k’amasahani iyo atabifite”. Ibi bikorwa babikora ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

Eric Karera yongeraho ko gufasha bidasaba kuba umuntu atunze byinshi, ahubwo ko bisaba kuba yarabyigishijwe akanamenyeshwa inzira yabinyuzamo.

Caritas Rwanda yaherukaga gukora ubukangurambaga nk’ubu muri iri shuri mu Ukwakira 2023, ubuyobozi bwaryo bukaba bwasabye ko bwajya bukorwa buri mwaka kuko abanyeshuri bahindura kenshi bakajya kwimenyereza umwuga hanze. Bikozwe buri mwaka, abataragize amahirwe yo gukurikira ikiganiro muri uyu mwaka bazagikurikira umwaka utaha.

June 20, 2025

Mu rwego rwo gukomeza kugabanya ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rubyiruko rutishoboye, Caritas Rwanda ibinyujije muri Gahunda ya Igire-Gimbuka yakoze ubukangurambaga mu kigo ngororamuco cy’Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro, ku ya 18 Kamena 2025. Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Diyosezi ya Nyundo.

Ubukangurambaga bwari bugamije kwigisha urubyiruko ruri i Iwawa ibijyanye no kwirinda virusi itera SIDA no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, bashishikarizwa kwipimisha virusi itera SIDA ku bushake no gufata imiti igabanya ubukana mu gihe basanze baranduye.

Ubukangurambaga bwabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatangiwemo amasakramentu y’ibanze, aho abasore 41 bahawe Isakramentu rya batisimu, 5 bahabwa Ukaristiya ya mbere, 31 barakomezwa naho 8 bagarukira Imana.

Abasore 41 bahawe isakaramentu rya Batisimu.

Impanuro z’umunsi

Ubutumwa bwatanzwe n’abafashe ijambo muri ubu bukangurambaga, bwagarutse ku isanamitima, ku gushima iki gikorwa, gukangurira uru rubyiruko kuzitwara neza nirusohoka no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, abasanze baranduye bagahita batangira gufata miti igabanya ubukana.

Padiri Eugène Niyonzima, umuyobozi w’umuryango w’Abapalotini mu Karere k’ibiyaga bigari n’Ububiligi akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abihayimana mu Rwanda (COSUMAR), yahumurije urubyiruko ruri i Wawa, arwibutsa ko n’ubwo ibikomeretsa bitabura mu buzima bwa muntu, cyangwa nawe agakora ibibi bituma bamwita amazina atamuhesheje agaciro, Imana yo yandika ibigororotse ku mirongo igoramye, ikabikorera ahiherereye ikoresheje ikaramu yitwa “imbabazi”. Padiri Eugène yongeyeho ko igihe cyose bafite umutima wo kwicuza imbere y’Imana, nayo yiteguye kubababarira no kubahindura.

Padiri Eugène Niyonzima yatanze ubutumwa bw’ihumure.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo ngororamuco cy’Iwawa Dr Jean Damascène Nshimiyimana yashimiye abashyitsi kuko batekereje gusura urubyiruko ruri Iwawa, bakaruzanira ifunguro rya Roho n’impano zinyuranye zirufasha kurushaho kugira ubuzima bwiza. Yagize ati: “Njye nemera ko imiti ikora ikoranye. Iyobokamana n’ivugabutumwa bigira uruhare rukomeye mu igororamuco. Turabashimira ko mwasize za ntama 99, mukaza kureba 1 yazimiye”.

Dr Jean Damascène Nshimiyimana, umuhuzabikorwa w’Ikigo ngororamuco cy’Iwawa.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye gukurikiza imvugo bakoresha Iwawa igira iti: Uwari Sawuli yahindutse Pawulo, rukareka kuba nka Sawuli watotezaga abantu b’Imana bagahinduka ba Pawulo bavuga ubutumwa bwiza bw’Imana.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Ubutumwa bwari bwamanitswe hirya no hino ahabereye iki gikorwa, bwakanguriraga urubyiruko kwirinda ku bushake virusi itera SIDA, kugira ngo bamenye uko bahagaze, abasanze baranduye batangire gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Muri ubu bukangurambaga kandi, Caritas Rwanda ibinyujije muri gahunda ya Igire-Gimbuka yatanze imyenda y’abakinnyi b’umupira w’amaguru ku  makipe abiri n’imipira 2 yo gukina, Paruwasi ya Congo Nil itanga imipira yo gukina umukino w’amaboko (basketball), ihuriro ry’Abihayimana ritanga impano zirimo imyenda n’inkweto (ku bari Iwawa bakennye kurusha abandi), Bibiliya, udutabo tunyuranye n’amashapule (ku bahawe amasakaramentu y’ibanze).

Igire-Gimbuka ni gahunda y’imyaka 5 (2022-2027) ishyirwa mu bikorwa mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rutsiro, ku nkunga ya Guverinoma ya Amerika.

June 16, 2025

Hagamijwe kubafasha guhangana n’umujagararo ndetse no kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabo n’ubw’imiryango yabo, kuva tariki 12 kugeza kuri 13 Kamena 2025, Caritas Rwanda yateguye umwiherero w’abakozi bayo bakorera ku cyicaro gikuru. Uyu mwiherero wabereye kuri Hôtel Cenetra i Kabuga, waranzwe no kumenya icyo umujagararo ari cyo, kumenya kwitekerezaho, ibiganiro bya babiri babiri bagafashanya gukira ibyakomerekeje ubuzima bwabo, ibikorwa byo mu matsinda n’udukino tubafasha kuruhuka mu mutwe.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yabisobanuye afungura uyu mwiherero ku mugaragaro, roho nzima itura mu mubiri muzima, akaba ari yo mpamvu Caritas Rwanda yawubateguriye, ashishikariza buri wese gukurikira kugira ngo yunguke ibyiza birimo.

Dr Uwihoreye Chaste wafashije abakozi ba Caritas Rwanda muri iki gikorwa, yasobanuye ko ubuzima bwo mu mutwe bugaragara mu byiciro bine byo guhangana n’umujagararo ari byo (i) kuba umuntu yumva ameze neza kandi afite ubudaheranwa mu byo yaciyemo bigoye, (ii) kuba afite ibyo acamo bigoye ariko akigerageza gukemura, (iii) kuba aca mu bikomeye kandi yagowe no kubikemura no (iv) kuba yagize uburwayi bukomoka ku bibazo yaciyemo.

Ibyiciro bibiri bya nyuma nk’uko Dr Chaste abisobanura, bikenera kwitabwaho n’abahanga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kandi iyo umuntu yitaweho neza kenshi arakira (3% bw’indwara zifata ubuzima bwo mu mutwe ni zo zidakira).

Dr Uwihoreye Chaste, inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, ni we wayoboye uyu mwiherero.

Uyu mwiherero ntiwatanze inyigisho z’abahanga mu buzima bwo mu mutwe gusa, ahubwo wibanze no kwigisha uburyo umuntu yasura ibitekerezo bye, uburyo abantu babiri bafashanya mu gukira ibyakomerekeje ubuzima babisangizanya, imikoro yo mu matsinda ndetse n’imyitozo iruhura ubwonko. Ibi byose byari bigamije guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, kubaka ubushuti mu bitabiriye no kunguka ubumenyi ku kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Imyitozo yo mu matsinda.

Guhangana n’umujagararo birashoboka

Nyuma yo gukora imyitozo itandukanye, yaba kwitekerezaho, kuganira na mugenzi wawe umubwira ibyakubayeho nawe akagufasha kubisohokamo n’imyitozo yo mu matsinda, Dr Chaste yakanguriye buri wese witabiriye uyu mwiherero kujya yitekerezaho byibura inshuro ebyiri ku munsi, kuko bifasha kugira ubuzima bwo mu mutwe bwiza. Dr Chaste yongeyeho ko ari byiza kurena umuganga w’impuguke mu buzima bwo mu mutwe umuntu atararwara kurusha uko yaba yarwaye.

Ubwo abakozi ba Caritas Rwanda bakoraga imyitozo iruhura ubuzima, babaga bagaragaza ibyishimo. Muri iyi mikino harimo ibahuza n’umujagararo ku buryo bafata ibyemezo vuba biwukemura kandi banarutse vuba. Icyari kigamijwe muri iyi mikino ni ukubereka ko umujagararo wose atari mubi ahubwo ko ikibi ari igihe utinze mu buzima. Niba ushaka kureba imyitozo iruhura ubwonko abari mu mwiherero bakoze, kanda hano.

Mu rwego rwo guhangana n’umujagararo (waba uwakomotse mu kazi, mu muryango cyangwa ahandi), ni ngombwa gukora ibintu 6 bikurikira:

  • Kuryama amasaha 8 ku munsi;
  • Gukoresha umubiri (imyitozo ngororamubiri, akazi);
  • Kuba mu bandi;
  • Kwitekerezaho kenshi bishoboka;
  • Kwiyoroshya;
  • Gukora gahunda y’ibyo bashoboye.

Muri uyu mwiherero kandi uburyo bw’imyigishirize bwanibanze ku migani y’Ikinyarwanda yafasha urimo guca mu bibazo bimugoye kubisangiza abandi no kudaheranwa nabyo. Imwe muri iyi migani ni iyi ikurikira:

  • Iyo utazi aho uva, ntumenya iyo ujya;
  • Iyo utazi aho ujya, aho ugeze hose ugira ngo ni ho wajyaga;
  • Agahinda gasangiwe, karatuba;
  • Agahinda kadasangiwe karatumba;
  • Ahakomeye ni ho hava amakoma;
  • Agati gatwawe n’isuri, kajyana iteka n’agataka;
  • Iyo uciye ahakomeye, iyo hatagukomerekeje haragukomeza.
June 2, 2025

Ku wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda basuye Seminari Nkuru ya Nyakibanda baganira n’abafaratiri ndetse n’Abayobozi babo ku butumwa bwa Caritas bugamije gufasha muntu mu buryo bwuzuye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Soeur Gaudiose Nyiraneza ushinzwe ubukangurambaga mu Ishami ryo kwita ku batishoboye muri Caritas Rwanda, yagaragaje ishusho ya Caritas n’ibikorwa ikora binyuze mu mashami atatu ari yo Kwita ku batishoboye, Ubuzima n’Amajyambere, asobanura ko byose bikorwa hagamijwe kugarurira agaciro umukene n’undi ubabaye.

Soeur Gaudiose kandi yasobanuye ibijyanye n’ukwezi k’urukundo n’impuhwe (ukwezi kwa 8) aho abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza bakusanya inkunga yo gufasha abakene, abakangurira kurushaho kwitabira icyo gikorwa no kubikangurira abo bagezaho ubutumwa. Soeur Gaudiose yanavuze ku munsi mpuzamahanga w’abakene aho usanga nk’umuyobozi wa Caritas n’abandi basangira n’abakene, ibi bikaba ari byo Papa Fransisiko yifuzaga ashyiraho uyu munsi: gusubiza agaciro umukene mu bikorwa 3 by’ingezi: Gusangira igitambo cya Misa, Gusangira ifunguro n’Abakene no kubaremera.

Soeur Gaudiose Nyiraneza, ubwo yatangaga ikiganiro mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Nyuma y’iki kiganiro, abafaratiri babajije ibibazo byinshi byibanze ku gufasha umukene hagamijwe kwigira, ndetse n’ibijyanye kugabanuka no guhagarara kw’inkunga zituruka hanze.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ubu bukangurambaga, Padiri Michel Nsengumuremyi umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda akaba ashinzwe ibya roho yashimiye Caritas Rwanda kuba ibazirikana ikaza gukora ubukangurambaga nk’ubu mu rugo rwa Nyakibanda, kuko bibafasha gukomeza mu murongo mwiza wo gufasha abatishoboye no kuzabikomeza mu butumwa bwa gisaserdoti.

Padiri Michel Nsengumuremyi umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda akaba ashinzwe ibya roho.

Abafaratiri bari mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo

Mpayimana Fabien, umufaratiri wa Diyosezi ya Gikongoro akaba anashinzwe  guhuriza hamwe ibikorwa by’imuryango y’Agisiyo Gatorika Actions Catholiques muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda yasobanuye ko abafaratiri bafatanije n’inzego z’ibanze basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo birimo kubakira abatishoboye binyuze muri bikorwa byaapostolat” bakora buri wa mbere ikigoroba, gukusanya inkunga y’amafaranga bakishyurira abana bo mu miryango itishoboye ibikoresho by’ishuri no gukusanya inkunga bagafasha abari mu magororero (imyenda, ibikoresho,…)

Mu bijyanye no kubakira abakene, abafaratiri bakora umuganda bakubaka ariko nk’uko babisobanura, bitewe n’amikoro macye bagira imbogamizi yo gukora amasuku kugira ngo inzu ise neza nko gushyiramo sima. Jean Damascène Uwiringiyimana, umudiyakoni wa Diyosezi ya Nyundo yagize ati: “Ubushobozi buba bucye. Iyo batwitabaje dutanga ubutabazi butubangukiye dukoresheje amaboko yacu, tukagira imbogamizi yo kubona amikoro ahagije ngo inzu tuyikore neza uko bikwiye. Twabonye bibaye byiza habonetse ubushobozi bwo kugura sima abubakiwe bagatura ahantu hasa neza ntibagire iryo pfunwe byaba ari byiza kurushaho”.

Aba bafaratiri n’abayobozi babo bakangurira buri muntu wese gukora ibikorwa by’urukundo kuko Nyagasani Yezu abihamagarira buri wese ati: “Kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba”. (Matayo 25:35-36).

Ubu bukangurambaga bwishimiwe n’abari mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ubukangurambaga nk’ubu Caritas Rwanda ibukora muri Seminari Nkuru,no muri za Kaminuza. Bukorwa kandi binyuze no mu bitangazamakuru binyuranye bya Kiriziya. Caritas Rwanda irateganya no kwagura ibi bikorwa igakangurira abantu bose kugira umutima wo kwitangira abakene n’abandi bababaye, binyuze ku bitangazamakuru binyuranye, ibasanze aho bakorera n’ahandi hahurira abantu benshi.