April 25, 2025

Ku itariki 24 Werurwe 2025, urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya “Imbaduko y’Iterambere – Murambi” rifashwa n’umushinga wa Gera Ku Ntego (GKN) rwubakiye inzu Nteziryayo Eric, umugabo wubatse ufite n’abana babiri, akaba atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Ntanga, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba.

Igitekerezo cyo kubakira Eric cyatanzwe n’umwe mu banyamuryango b’iri tsinda, abandi basanga ni cyiza baragishyigikira, 12 mu banyamuryango bajya kumwubakira ariko bafashijwe n’abandi 5 bo mu rubyiruko rw’aho hafi rutari mu itsinda. Eric wubakiwe yari aherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura, igisenge kiraguruka n’inkuta ziragwa.

Inzu yubatswe ingana na metero 4 kuri 5, ikaba ifite ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro n’ikirongozi. Isakajwe amabati 12. Mu kuyubaka, uru rubyiruko nta bindi bikoresho rwaguze uretse imbingo, ahubwo rwatanze umuganda wo gucukura itaka, kuvoma amazi, gukata urwondo, guparata no guhoma inkuta. Ibyakozwe byose hamwe bifite agaciro na Frw 78.000.

Nyuma y’iki gikorwa, umufashamyumvire w’uyu mushinga (GKN) mu murenge wa Mugesera Niyimenya Florence yashimiye abitabiriye anabasaba gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo no kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya mu rwego rwo kugabanya umubare w’urubyiriko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, dore ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba.

Umushinga w’urubyiruko Gera Ku Ntego (GKN) uterwa inkunga na CRS, ukaba ugamije gushimangira inzira irambye yo guteza imbere urubyiruko hitabwa ku bikenewe, amahirwe, ndetse n’ibyihutirwa mu Rwanda.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Caritas 4 za Diyosezi (Butare, Cyangugu, Byumba na Nyundo) ku bufatanye n’ihuzabikorwa rya Caritas Rwanda, kandi ugashingira ku mubano usanzweho n’abafatanyabikorwa barimo Leta, abikorera, ndetse na Kiliziya, kugira ngo bahuze imbaraga mu gutuma haboneka imari no kwihangira imirimo, ari zo nzitizi zikomeye mu guhanga imishinga mito n’iciriritse ndetse no guteza imbere urubyiruko mu Rwanda.

April 24, 2025

Mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene no kwigira, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa Graduation uterwa inkunga na HCR, yateye inkunga impunzi 50 z’Abanyasudani n’abandi baba mu nkambi y’impunzi ya Mahama ibaha amahugurwa atandukanye, arimo gutangiza no gucunga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, inaha buri wese Frw 800.000, kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa imishinga yabo ibabyarira inyungu.

Nyuma y’amahugurwa, izi mpunzi zashinze amatsinda yo kuzigama no kugurizanya abiri. Buri tsinda rya rigizwe n’abanyamuryango 25, rimwe rikaba ririmo abagore, irindi rikaba ir’abagabo. Abanyamuryango bahura kenshi mu itsinda mu gihe bumvikanyeho kugira ngo bizigame, abashaka inguzanyo zo gukoresha mu mishinga yabo ibyara inyungu cyangwa mu gukemura ibibazo byabo byihariye bakazihabwa.

Mu mpera za Werurwe 2025 (nyuma y’amezi 4 batangiye kwizigama mu matsinda), bamaze kugira ubwizigame Bungana na Frw 1.448.350 kandi bamenye gukoresha inguzanyo zo mu itsinda. Kuri ubu, inguzanyo zose zahawe abanyamuryango zingana na Frw 1.092.200.

Ubuhamya bw’umwe mu Banyasudani bari mu matsinda

Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya azwi ku mpine SILC, agira uruhare runini mu guteza imbere ubukungu no kwigira ku mpunzi n’abasaba ubuhunzi. Aya matsinda ameze nk’irembo ryo kwiteza imbere mu bukungu, afasha abantu kwzigamira, kubona inguzanyo yo mu itsinda, no kwigira.

Ibrahim Altayib Namriyn ni umwe mu banyamuryango b’itsinda ryitwa Entrepreneur Passages SILC Group, rigizwe n’abagabo b’Abanyasudani n’izindi mpunzi nke. Iri tsinda ryagize uruhare runini mu kwagura ubucuruzi bwe. Ibrahim abisobanura muri aya magambo: “Kuba muri iri tsinda ni ingenzi cyane kuri njye. Aho kuguza amafaranga inshuti zanjye, natse inguzanyo ya Frw 60.000 muri tsinda ngura imiti yica udukoko. Nayishyuye nongeyeho inyungu nke. Ubu ndateganya kongera gusabamo inguzanyo yisumbuyeho kugira ngo nagure umushinga wanjye”.

Ibrahim Altayib Namriyn na Isaac Rwamucyo (umukozi wa Caritas Rwanda mu mushinga wa Graduation) ubwo bari mu murima w’amashu wa Ibrahim, hafi y’uruzi rwa Akagera.

Nyuma yo guhugurwa ku kwihangira imirimo no gukora ubuhinzi bwa kijyambere, Ibrahim yahawe n’umushinga wa Graduation Frw 800.000; ayashora mu guhinga imboga. Bitewe n’uko yashyizeho uburyo bwo kuhira mu murima akodesha Frw 250.000 ku mwaka, ubuhinzi bwe buzajya bukomeza kumwinjiriza amafaranga no mu gihe cy’izuba. Mu gihe cya vuba, arateganya kwinjiza byibuze Frw 3.400.000 mu musaruro we wa mbere  w’amashu na gombo.

April 14, 2025

Ubuhamya bw’itsinda UBUMWE

Nyuma y’aho umushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda ubahaye amahugurwa ku mikorere y’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ababyeyi 30 b’abana bo mu rugo mbonezamikurire rwa Tuganire bibumbiye mu itsinda ryitwa Ubumwe, batangira korora inkoko kugira ngo babashe kubona indyo yuzuye baha abana babo, ndetse baniteze imbere.

Iri tsinda ryatangiye ryizigama Frw 200 buri cyumweru kuri buri munyamuryango, rifite intego yo kugurira inkoko buri mubyeyi. Hagati aho baje kugira igitekerezo cyo kugura ihene, maze ababyeyi babiri bagurirwa ihene, izindi bazishyira hamwe zikororerwa kuri umwe muri bo ari iz’itsinda.

Abanyamuryango baje kubona ko korora ihene bitunguka cyane, bahita bajya mu bworozi bw’inkoko, ibi bibafungurira imiryango yo kujya bazigurisha nabo baziguze mu itsinda, bakazorora igihe gito mbere yo kuzigurisha. Ubuhamya burambuye bw’iri tsinda murabusanga muri video ikurikira.