March 28, 2025

Kuva tariki 24 kugeza kuri 25 Werurwe 2025, muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, hateraniye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ku nshuro ya 28. Iyi nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro  y’Inteko Rusange ya 27, kugaragaza raporo y’ibikorwa byakozwe mu 2024, kumurika igenabikorwa ry’umwaka wa 2025, gahunda irambye y’ibikorwa bya Caritas Rwanda 2025-2030, ndetse no gushyiraho imyanzuro y’umwaka wa 2025.

Mu ijambo rifungura iyi nteko ku mugaragaro, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yavuze ko ari ngombwa guhuza imbaraga, cyane cyane muri iyi minsi aho inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka hakaba n’aho zahagaze. Musenyeri Anaclet yagize ati: “Tugomba rero guhuza imbaraga zacu kurusha ikindi gihe cyose kugira ngo twongere ubushobozi bwacu bwo gutunga abakene, tubereke byinshi mu bikorwa byacu by’urukundo”. Musenyeri Anaclet yongeyeho ko gukora ibikorwa by’ubugiraneza bidaherekejwe n’isengesho   bishobora kurangirira mu gutanga gusa ibishira, nk’uko Papa Fransisiko yabigarutseho mu gihe cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abakene ku nshuro ya 8 ku ya 17 Ugushyingo 2024.

Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Perezida wa Caritas Rwanda akaba n’umushumba mukuru wa Diyosezi ya Nyundo ni we wafunguye iyi nteko ku mugaragaro.

Perezida wa Caritas Rwanda kandi yashimiye Caritas mu nzego zayo ko yijihije uyu munsi neza (Umunsi w’umukene) basengana bakanasangira n’abakene mu bitaro n’amavuriro ya Kiliziya Gatolika, mu maparuwasi no mu miryango remezo.

Padiri Oscar Kagimbura, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda ubwo yagezaga ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28 gahunda iteganijwe.

Padiri Thomasz Gdula, Umunyamabanga w’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yasobanuye ko mu mateka yayo, Caritas yakemuye ibibazo bikomeye ku isi inashyigikira impinduka   zigamije kurandura ubukene. Padiri Thomasz yashimiye imiryango nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza bifatanya na Caritas mu gufasha abatagira kivurira.

Padiri Thomasz Gdula, umunyamabanga w’ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yateranye ku nshuro ya 28.

Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28, raporo y’ibikorwa ya 2024 yatanzwe binyuze mu mashami 4 ya Caritas Rwanda (Ishami ry’Ubuyobozi n’Imari, Ishami ry’Imibereho Myiza  n’Ubutabazi, Ishami ry’Ubuzima n’Ishami ry’Amajyambere).

Ikindi, muri iyi Nteko, hagaragajwe ko umusaruro w’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe wa 2024 ari Frw 165.534.676, Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri ikaba ari yo yaje ku mwanya wa mbere na Frw 35.197.623, ikurikirwa na Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu yakusanyije Frw 21.313.555.

Imyanzuro y’umwaka wa 2025

Mu myanzuro y’Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yateranye ku nshuro ya 28, harimo gushimangira ubufatanye hagati ya k Komisiyo zitandukanye za C.EP.R., ubufatanye no gushyira hamwe hagati ya Caritas Rwanda na Komisiyo na Serivisi zose z’Abepiskopi na serivisi z’Abepisikopi zikora ibikorwa bijyanye n’iterambere risesuye rya muntu, ndetse no gushimangira ingamba z’ubukangurambaga bugamije kongera umutungo wa Caritas kugira ngo yigire.

Habayeho n’inama zinyuranye mu matsinda. Aha abayobozi ba Caritas za diyosezi bari mu nama n’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Mu myanzuro kandi harimo gukora ikenurabushyo ryo mu magororero mu nzego zose; gushyiraho umuco wo kwigenzura muri za Caritas n’amavuriro yazo (FOSA); gushyiraho uburyo bunyuranye bwo kongera umusaruro w’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe, gushyiraho shapeli muri buri vuriro kugira ngo abarwayi n’imiryango yabo babone aho basengera, ndetse no gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku kugira umutima wuje urukundo n’impuhwe  mu bikorwa byayo byose o (ibijyanye no kwita ku batishoboye n’ubutabazi, ibijyanye n’ubuzima n’ibijyanye n’amajyambere).

Father Andrew Small, umuyobozi wa Missio Invest.

Inteko Rusange ya Caritas Rwanda ya 28 kandi yabaye umwanya wo guha ikaze Perezida w’ikigo Missio Invest, Padiri Andrew Small, watanze ikiganiro kigufi ku mahirwe atandukanye atangwa n’iki kigo mu gutanga inguzanyo ku bikorwa byo kwiteza imbere mu nzego za Kiliziya Gatolika hagamijwe kwigira.

March 24, 2025

Mu bukangurambaga bugamije guhamagarira ababyeyi b’abagabo kwita ku burere n’imikurire y’abana babo bwateguwe n’umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda uterwa inkunga na Plan International Rwanda ku wa 21 Werurwe 2025 mu Karere ka Bugesera, ababyeyi b’urumuri bo mu Murenge wa Kamabuye batsinze penariti 4 kuri 3 z’ikipe yo mu murenge wa Ngeruka.

Nyuma y’umukino, abayobozi baho batanze imbwirwaruhame ku ruhare rukomeye ababyeyi b’abagabo bagira mu mikurire y’abana babo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Bwana Kadafi Aimable, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo ababyeyi bitabiriye kujyana abana babo mu marerero, anahamagarira abatarabazana kubazana kugira ngo bunguke ibyiza byinshi byaho. Uyu muyobozi yanashimiye Caritas Rwanda na Plan International Rwanda ku nkunga batera ingo mbonezamikurire mu Karere ka Bugesera.

Bamurange Appollinarie, ushinzwe uburinganire n’iterambere mu Karere ka Bugesera, yatanze ikiganiro gihamagarira ababyeyi bose kwita ku bana babo birinda kubahanana uburakari, ahubwo bakabashyigikira kugira ngo bigirire icyizere, bubaka ubucuti n’abana babo, babatega amatwi, babagaragariza icyo babifuzaho, kubashimira igihe bakoze neza kandi bakabera abana babo icyitegererezo.

Nyuma y’ibiganiro, habajijwe ibibazo bigendanye n’imbonezamikurire y’abana babo, abatsinze bahembwa imipira yo kwambara. Amakipe yombi yahawe ibikombe by’ishimwe, kuko icyari kigenderewe cyari ugutanga ubutumwa kurusha kurushanwa.

a kurushanwa.

March 24, 2025

Ku bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC – ishami rishinzwe kurwanya Malariya hamwe n’itsinda ryaturutse ku Karere ka Nyamasheke, kuva ku ya 10 kugeza ku ya 21 Werurwe 2025, Caritas Rwanda yakoze ubugenzuzi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bwo kurebwa uko  Malariya ihagaze mu mirenge ishyuha cyane ya Macuba, Kirimbi, na Kagano yo mu Karere ka Nyamasheke.

Iki gikorwa cyari kigamije kumenya uduce twiganjemo Malariya cyane no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuyirwanya. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Caritas Rwanda yasuye urugo ku rundi ibice byibasirwa cyane na Malariya, itanga inyigisho z’ingirakamaro mu kuyikumira no kuyirwanya.

Abakozi ba Caritas Rwanda hamwe n’umukozi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara mu Karere ka Nyamasheke, mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa bw’ingenzi ku bijyanye no kwirinda Malariya binyuze mu nteko z’abaturage.

Ikindi, binyuze mu nteko z’abaturage, hakozwe ubukangurambaga bugamije gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurwanya Malariya. Ubu bufatanye bwibanze ku gushyiraho uburyo bunoze bwo kwirinda no kurwanya malariya mu midugudu yibasiwe nayo.

March 19, 2025

Ku itariki 18 Werurwe 2025, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan Rwanda International yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’ababyeyi b’urumuri (abagabo) ba Rusenge n’aba Gikunzi mu Karere ka Nyaruguru. Ikipe ya Rusenge yatsinze iya Gikunzi penariti 5 kuri 4. Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gukangurira ababyeyi b’abagabo kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.

Amakipe yo mbi yanganyine igitego kimwe kuri kimwe, bituma batera penariti.

Muri uyu mukino ikipe zombi zanganyije ibitego (kimwe kuri kimwe), habaho gutera penariti. Nyuma y’umukino, Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru yibukije inkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo: (i) Imirire myiza, (ii) Ubuzima, (iii) Isuku n’isukura, (iv) Kurinda no kurengera umwana (v)Gutegurira umwana kujya ku ishuri hakiri kare, (vi) Uburere buboneye.

Nsabumuremyi Janvier ushinzwe ihuzabikorwa ry’amarerero mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye iki gikorwa.

Bwana Nsanzumuremyi yaboneyeho guhamagarira abagabo guharanira ko izi nkingi zishyirwa mu bikorwa batabihariye ababyeyi b’abagore gusa, ashimira Caritas Rwanda na Plan International Rwanda nk’abaterankunga bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Nyaruguru, by’umwihariko kwita ku marerero batanga ibikoresho binyuranye, bahugura abarezi no kunganira ababyeyi mu gushakira ibyo kurya abana babo.

Habayeho umwanya w’ibibazo birebana n’uruhare rw’abagabo mu mbonezamikurire y’abana bato.

Nyuma y’uyu mukino kandi, hanabayeho umwanya wo kubaza ibibazo birebana n’imbonezamikurire y’abana bato, aho abatsinze bahembwe imipira yo kwambara. Ikindi, buri kipe yahawe igikombe cy’ishimwe kuko icyari kigamijwe mbere na mbere ari ugutanga ubutumwa ukurushanwa.

Abatsinze ibibazo byabajijwe bahembwe imipira yo kwambara.

Igikorwa nk’iki cyebereye no mu karere ka Gatsibo ku itariki ya 14 Werurwe 2025, kikaba giteganijwe no kubera mu Karere ka Bugesera kuri 21 Werurwe 2025.

Abatsinze umukino ni Ikipe y’Ababyeyi b’Urumuri ba Rusenge.
March 18, 2025

Hagamijwe gukangurira ababyeyi b’abagabo kurushaho kugira uruhare mu burere bw’abana babo, Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wayo wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yateguye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ababyeyi b’urumuri b’abagabo bo mu murenge wa Murambi n’abo mu murenge wa Kiziguro. Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Groupe Scolaire Rwimitereri mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ku ya 14 Werurwe 2025.

Iki gikorwa cyari gifite intego zihariye zikurikira:

– Guteza imbere uruhare rw’ababyeyi, hibandwa cyane cyane ku babyeyi b’abagabo, mu kwita ku bana babo, gufatanya mu kuzuza inshingano mu muryango;

– Gukoresha umupira nk’uburyo bwo guteza imbere imibanire myiza hagati y’ababyeyi n’abana babo;

– Gushyiraho ihuriro ry’ababyeyi b’abagabo bakigira ku babyeyi b’urumuri b’abagabo, kugira ngo bongere ubumenyi mu bijyanye no gutanga uburere buboneye ku bana babo;

– Kwigisha abaturage ibyiza byo gufatanya kw’ababyeyi bombi mu kurera abana, ibi bikaba bishobora kugabanya ibibazo birimo guta ishuri kw’abana, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’ibibazo by’imyitwarire mibi y’abana mu gihe kizaza.

Muri ubu bukangurambaga bwo guteza imbere uburere buboneye, ikipe y’ababyeyi b’urumuri b’abagabo ya Murambi yatsinze iya Kiziguro ibitego 5 ku busa. Amakipe yombi yahawe ibikombe by’ishimwe kuko icyari kigamijwe cyane cyari ugutanga ubutumwa si ukurushanwa.

Mu gice cya kabiri, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi b’umushinga wa ECD batanze ubutumwa bugaragaza uruhare rukomeye ababyeyi b’abagabo bafite mu mbonezamikurire y’abana babo. Nyuma y’ubu butumwa, habaye umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, abatsinze bahembwa imipira yo kwambara.

Abasubije neza ibibazo bijyanye n’imbonezamikurire y’abana bato bahembwe imipira yo kwambara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Mukagasana Naomy, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yasabye ababyeyi (abagabo n’abagore) kwita ku bana babo babaha urukundo, babarera mu buryo bukwiye kandi bagashyiraho imbibi z’ibyo bemerewe gukora n’ibyo batemerewe, babafasha kwigirira icyizere, babarinda ingaruka z’ikoranabuhanga, kandi ababyeyi bombi bagakundana kugira ngo abana babafatireho icyitegererezo.

Mukagasana Naomy, umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa kandi no muri Nyaruguru ku itariki 18 Werurwe 2025 no mu Bugesera ku ya 21 Werurwe 2025.

Kayitesi Christine, umuhuzabikorwa w’umushinga wa ECD.