Hi, How Can We Help You?

Monthly Archives: January 2025

January 25, 2025

Mu rwego rwo kwitegura Intego Rusange yayo ya 2024, abayobozi ba Caritas Rwanda na Caritas za Diyosezi 10 bahuriye mu nama y’iminsi ibiri yo kureba ibyakozwe mu mwak wa 2024. Iyi nama yabereye kuri Centre d’Accueil Bonne Esperance Kicukiro kuri 23 na 24 Mutarama 2025. Ni inama yaranzwe no gutanga ibitekerezo ku bitabiriye nk’uko byagarutsweho n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Caritas ari yo: Ishami ry’imiyoborere n’icungamari, Ishami ryo gufasha abatishoboye n’ubutabazi, Isha lmi ry’ubuzima n’ishami ry’amajyambere.

Mu ijambo risoza iyi nama, Padiri Oscar KAGIMBURA, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye abayitabiriye bose. Padiri Oscar yagize ati: “Kwitegura neza bizafasha kugabanya igihe Inteko Rusange ya Caritas Rwanda yamaraga, kive kuva ku minsi ibiri kigere ku munsi umwe mu gihe kizaza”. Amashami agize Caritas yibukijwe gukomeza gufatanya mu gushakisha umutungo wo gukoresha mu bikorwa, gukomeza umubano mwiza n’abafatanyabikorwa basanzwe ndetse n’abashya binyuze mu guhanahana amakuru mu buryo busobanutse kandi bunyuze mu mucyo, ndetse no kubaka icyizere.

Gahunda nshya ya Caritas Rwanda ya  2025-2030 izafasha gukomeza gutera inkunga abatishoboye. Padiri Oscar yashimangiye kandi akamaro ko guhora twiteguye kugira icyo dukora mu gihe cyihutirwa kandi yibutsa abitabiriye iyi nama ko mu minsi ya vuba hazemezwa “Gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze”, ahamagarira abo bireba kuyikora vuba bishoboka. Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwand yagize ati: “Uyu ni umurimo w’amashami yose ya Caritas kuko ibiza bigira ingaruka kuri gahunda zanyu zose”.

Abitabiriye inama bibukijwe kandi gushyigikira Abanyarwanda kugira ngo bagere ku iterambere risesuye binyuze mu kubamenyesha amahirwe ariho, kubafasha kugera kuri serivisi batanga n’ibindi. Amashami yahawe inshingano yo guhuza n’izindi komisiyo z’Inama y’Abepiskopi, Gatolika mu Rwanda, ishami ry’iterambere rikaba rigomba gushakisha uburyo bwo kuzamura umutungo wa Kiliziya Gatolika rigira uruhare runini mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya inzara, gukoresha ububiko buriho n’ibindi bikorwa remezo bitunganya umusaruro nyuma y’isarura.

January 10, 2025
January 10, 2025

Ku bufatanye n’Akarere ka Burera, ku ya 9 Mutarama 2024 Caritas Rwanda yafunguye ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, ryubatswe ku nkunga y’Umuryango wa Dennis na Jane Reese, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, Akarere ka Burera mu Ntara y’Uburengerazuba. Iri rerero rizafasha abana 80 bari munsi y’imyaka 7 kubona uburere ku rwego rw’umudugudu.

Usibye guteza imbere uburezi bw’abana bato, irerero rya Rwabageni rizaba ihuriro ryigishirizwamo kunoza imirire ku barituriye, iki gikorwa bakazajya bagifashwamo na gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose, hagamijwe kurwanya igwingira ry’abana bato.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni, abashyitsi basuye ibyumba bibiri byigiramo abana bafite imyaka iri hagati ya 3-4 na 5-6, maze birebera uburyo abaturage babitewemo inkunga na USAID Gikuriro Kuri Bose bagira uruhare mu myigire y’abana bato, Uburere buboneye, imikino y’abana no gukangura ubwonko bw’umwana, no kudaheza abafite ubumuga.

Abashyitsi ubwo basuraga inshuri ryigamo abana bafite hagati y’imyaka 5-6, barimo kuririmbana nabo.

Nyuma yo gusobanura ko ibikorwa bya Caritas Rwanda bikubiye mu byiciro bitatu ari byo gufasha abatishoboye, ubuzima n’iterambere, Padiri Oscar Kagimbura, Mmunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda yashimiye Umuryango wa Dennis na Jane Reese kuba waratanze inkunga yo kubaka irerero rya Rwabageni anasaba ababyeyi ko bagira iki gikorwa icyabo kugira ngo kizakomeze gukora neza.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Mukamana Soline, yavuze ko irerero rya Rwabageni rihuje na gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, igamije kwita ku mikurire y’abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka itandatu. Madamu Mukamana Soline yagize ati: “Twe abayobozi tuba twifuza igikorwa nk’iki kirambye tugasigara dukora igenzura, aho kugira ngo ibikorwa birangirane n’umushinga ntumenye ko wahigeze”.

Aron James wari uhagarariye Umuryango wa Dennis na Jane Reese muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’ibanze ku bufatanye bagaragaje mu kubaka iri rerero, anavuga ko yishimiye kubona ababyeyi bitabira cyane ibikorwa by’irerero. Aron yijeje ko umuryango wa Dennis na Jane Reese yaje ahagarariye uzakomeza ubufatanye mu gushyigikira iki gikorwa.

Aron James, wari uhagarariye umuryango wa Dennis and Jane Reese Foundation mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irerero rya Rwabageni.

Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza wo gukangurira abantu kurwanya ingwingira mu bana bato. Mu ijambo rye, Dr. Umurungi Serubibi Yvonne, umuyobozi wa gahunda ya USAID Gikuriro Kuri Bose ku rwego rw’igihugu, yibukije ababyeyi bitabiriye iki gikorwa ko bagomba kwipimisha inshuro 8 mu gihe batwite, konsa abana babo amezi 6 nta kindi babavangiye, nyuma y’amezi 6 bagatangira kubaha indyo yuzuye nk’uko babyigishijwe.

Mu gufungura ku mugaragaro iri rerero, habayeho igikorwa cyo kugaburira abana ifunguro ryujuje intungamubiri.