June 14, 2024

Nyuma y’umwaka atangiye kwizigama, ku itariki 5 Kamena 2024, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 48 agizwe n’abagenerwabikorwa 944 b’umushinga wa Graduation uterwa inkunga na HCR yagabanye Frw 285.519.800. Aya mafaranga arimo ubwizigame bwa Frw 225.149.230 n’inyungu z’inguzanyo bahanahanye hagati muri bo ya Frw 60.370.570. Aya matsinda yanatangiye urugendo rwo guhinduka akaba koperative, mu rwego rwo kwigira.

Umwe mu bagenerwabikorwa batanze ubuhamya, Azabe Sosthène, yavuze ko mbere yo gutoranywa n’umushinga wa Graduation we n’umuryango we bari babayeho ubuzima bubi cyane, ku buryo hari n’igihe yavuye mu nkambi akajya gushaka akazi k’ubuyede mu Bugesera, agakora amezi abiri, ahava yaratakaje ibiro 10. Ariko amaze guhabwa inkunga y’amafaranga, ubuzima bwarahindutse. Sosthène yagize ati: “Ya Frw 800.000 nayashoye mu gucuruza ubuki, sezame, amavuta ya Olive n’ibindi, nkajya kubirangura i Kigali. Mu minsi ishize twarashe ku ntego, nsanga nizigamye Frw 600.000, yabyaye inyungu ya Frw 185.000”.

Azabe Sosthène, umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga wa Graduation Project, yashoye amafaranga yahawe n’uyu mushinga mu bucuruzi bw’ubuki, sesame n’amavuta ya Olive.

Naho Umukiza Solange umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga wa Graduation baturiye inkambi ya Mahama, yavuze ko n’ubwo yize ubuvuzi bw’amatungo ariko yabanje kubura akazi, n’igihe akaboneye kamuhemba intica ntikize. Nyuma yo guhabwa inkunga, muri uyu mwaka, Solange yizigamiye Frw 655.500, kandi ubucuruzi bw’imiti y’amatungo yatangije burimo kunguka. Nk’uko yabitanzemo ubuhamya, we n’abandi banyamuryango b’itsinda 19 bishyize hamwe bashinga koperative y’ubuhinzi bw’ibigori, none ubu kuri konti ya banki yabo bamaze kugezaho Frw 510.000.

Muri ibi birori, abanyamuryango b’aya batsinda bibukijwe ko uburyo bwo Gucutsa bukoreshwa n’umushinga wa Graduation bumara imyaka itatu, umushinga ugahugura umugenerwabikorwa, ukamuha inkunga y’amafaranga, ugatanga ubujyanama ku matsinda no mu mishinga mito ibyara inyungu buri mugenerwabikorwa aba yaratangije. Mu mpanuro yahaye abagize aya matsinda, Bigirimana Samuel, umukozi wa HCR ushinzwe kurengera impunzi mu nkambi ya Mahama, yagize ati: “Nyuma y’imyaka itatu ntabwo uba ugisabiriza. Ntabwo uba uvuga ngo ndabaho nte? Ntabwo uba uvuga ngo baramfasha iki? Ahubwo mu myaka itatu tureba umuntu utanga akazi, wibeshaho, akabeshaho n’abandi”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janvière, yavuze ko hari imiryango myinshi itegamiye kuri Leta (NGO) cyangwa imishinga myinshi iha abagenerwabikorwa amafaranga cyangwa ubundi bufasha bugamije kubakura mu bukene, ariko bikarangirira aho. Ati: “Turashimira mwe Caritas Rwanda binyuze muri iyi Graduation, kuko mwazanye ubufasha bw’amafaranga, ariko mugashyiraho umurongo wo kwibumbira mu matsinda. Ni nayo mpamvu uyu munsi mubona birimo kubyara umusaruro mwiza. Iyo abantu bataza kwibumbira mu matsinda, ntabwo twari bubone uyu musaruro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukandayisenga Janvière, yashimiye Caritas Rwanda kuko uretse gutanga inkunga y’amafaranga, inafasha aabagenerwabikorwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bikabafasha gutera imbere.

Padiri Nteziryayo Emmanuel, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiyanzi, yasabye abari bitabiriye iki gikorwa, gukora cyane kugira ngo batere imbere ariko muri byose bakibuka gusenga Imana. Ati: “Byombi bigomba kujyana. Mutagatifu Benedigito umukuru w’abamonaki ni we wabwiraga abamonaki ati: senga kandi ukore, kuko hejuru ya byose, hari Imana”.

Itsinda ryagabanye ubwizigame bwinshi ni Abadahigwa Saruhembe ryagabanye Frw 11.464.800 rikaba rigizwe n’abaturiye inkambi ya Mahama. Iryo mu nkambi ryagabanye menshi ryitwa Ejoheza Mahama V15, rigabana ubwizigame bwa Frw 8.443.000 Umunyamuryango w’itsinda wahize abandi kwizigama amafaranga menshi, ni Etane Jean Bosco, wizigamye Frw 1.242.250, kandi ubucuruzi bwe bw’imbuto nabwo buragenda neza. Uwagabanye macye yabonye Frw 180.000.

Uyu ubaye umwaka wa kabiri amatsinda yo mu kambi ya Mahama no mu nkengero zayo arasa ku ntego, hakabamo arashe ku ntego ku nshuro ya mbere, andi akaba arashe ku nshuro ya kabiri. Ubwizigame bwabonetse muri iyi myaka yose ibiri ni Frw 395.000.000.

Abanyamuryango 944 b’aya matsinda 48 barimo 669 b’impunzi z’Abarundi n’Abakongomani (bari mu matsinda 36) na 287 b’Abanyarwanda baturiye inkambi (bari mu matsinda 12).

June 13, 2024

Caritas Rwanda ibinyujije mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa, bifatanije n’Akarere ka Bugesera mu kwizihiza umunsi w’imbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera, ku itariki 28/05/2024. Ni ibirori byabereye mu murenge wa Kamabuye, bisoza icyumweru cy’imbonezamikurire y’abana bato, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana muto.

Icyumweru cy’imbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera cyatangiye kuri 20/05/2024, cyaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo gupima ibiro n’uburebure by’abana, gukusanya ibyo kubagaburira, gukora ubukangurambaga ku isuku n’isukura, ku buzima – ababyeyi bakangurirwa gukoresha amazi meza, no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, gusura ababyeyi mu ngo, kubakangurira kwita ku burere buboneye n’ibindi.

Mu bana 1756 bapimwe muri iki cyumweru, 99 bagaragaweho imirire mibi nk’uko Imanishimwe Yvette, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza yabigarutseho. Uyu muyobozi w’Akarere wungirije yasobanuye ko abana 79 muri abo badafite imirire mibi ikabije (bari mu muhondo), bakaba baratangiye kugaburirwa indyo yuzuye binyuze muri site z’ibikoni by’imidugudu. Abandi 20 basigaye bagaragaweho imirire mibi ikabije (bari mu mutuku) bashyizwe ahantu hatanzwe n’umuryango utabogamiye kuri Leta Gasore Serge Foundation, aho bitabwaho n’abaganga b’abana babasura buri munsi, bakanagaburirwa indyo yuzuye kuzageza bakize.

Madame Yvette Imanishimwe, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza, ubwo yagezaga ku bitabiriye uyu munsi mukuru ibikorwa byagezweho mu cyumweru cy’imbonezamikurire y’abana bato.

Umwe mu bafite urugo mbonezamikurire watanze ubuhamya, Mukantwari Alphonsine, yasobanuye ko bafatanya n’ababyeyi kwita ku bana bagendeye ku nkingi 6 z’imbonezamikurire y’abana bato ari zo imirire myiza, ubuzima, isuku n’isukura, uburere buboneye, gutegura umwana kare kwiga no kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Alphonsine yashimiye ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa uburyo bashyigikira ababyeyi bo mu ngo mbonezamikurire anahamagarira na buri muntu ku giti cye kuyitaho kuko ari ingenzi ku bana.

Muri iki gikorwa hahembwe ababyeyi b’abagabo 3 bagaragaje ubudasa mu gutanga umusanzu mu ngo mbonezamikurire mu rwego rw’Akarere, n’abandi 15 babyeyi b’abagore n’abagabo ku rwego rw’umurenge bagize uruhare mu kwita ku ngo mbonezamikurire.

Abagabo babaye indashyikirwa mu kwita ku ngo mbonezamikurire bahawe ibikapu n’ibitabo byo kwandikamo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Sengarama Robert, umuyobozi ushinzwe imbonezamikurire y’abana bato n’uburezi muri Plan International Rwanda, yavuze ko uretse kugaragaza ibyagezweho, ibikorwa nk’ibi bigamije gukangurira na ba bandi batarashyira abana mu ngo mbonezamikurire kubazana nabo bakabona ku byiza byazo. Yongeyeho ko ingo mbonezamikurire zikeneye aho abana bidagadurira. Yagize ati: “Dufatanije na Caritas Rwanda twasuye ingo mbonezamikurire dusanga hari aho abana badafite uburyo bwo kwidagadura, kandi umwana burya yiga neza iyo akina, iyo akoresha ibikinisho, ubwonko burakanguka.” Muri uru rwego, Caritas Rwanda ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda mu mushinga wa ECD, yatanze ibinisho bikangura ubwonko bw’abana mu ngo mbonezamikurire isanzwe ifasha.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imbonezamikurire y’abana bato (NCDA) Madame Ingabire Assumpta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasobanuye ko gahunda y’ingo mbonezamikurire yatangijwe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyuma yo kubona ko abana b’Abanyarwanda bagwingira, ntibabone n’uburere buboneye ndetse n’ibindi bibi byari bibugarije, asaba ko ingo mbonezamikurire zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.  Madame Assumpta yahamagariye abarezi n’ababyeyi kunoza serivisi z’ingo mbonezamikurire ndetse n’abandi bafite abana bari munsi y’imyaka 6 bakazitabira. Yagize ati: “Iyo umwana yitaweho avamo umuturage mwiza ushobora kwigirira akamaro, akanakorera igihugu mu buryo buhamye”.

Madame Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imbonezamikurire y’abana bato, yasabye ababyeyi n’abarenzi kurushaho kunoza serivisi batanga mu ngo mbonezamikurire.

Nk’uko byatangajwe muri ibi birori, mu karere ka Bugesera habarizwa ingo mbonezamikurire 1625 zirimo abana 57.303. Muri zo, izikorera mu ngo ni 1.160, zibarizwamo abana 23.161. Umushinga wa ECD wa Caritas Rwanda ku nkunga ya Plan International Rwanda ufasha 20 zikorera mu ngo.

June 5, 2024

Mu rwego rwo kurushaho gukangurira kwipimisha, gushyira ku miti, gukurikirana, no kugabanya ingano ya virusi itera Sida mu bana, ababyaza n’abakozi bashinzwe ubujyanama no gupima ku bushake virusi itera SIDA mu bigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika bikorera mu karere ka Karongi, bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kuri Virusi itera SIDA y’abana yabaye kuva tariki 30 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2024. Akarere ka Karongi katoranijwe kuko kaza ku isonga mu kugira umubare w’abanduye virusi itera SIDA, uri hagati ya 2.84% na 3.66 (HIMS – Nyakanga 2022-Kamena 2023[1]).

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rw’umushinga wa Faith Initiative uterwa inkunga na Caritas Internationalis binyuze muri PEPFAR, yabereye kuri Hotel Home Saint Jean, mu Karere ka Karongi akaba yaribanze ku ngingo eshatu zikurikira:

1.Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA;

2.Kurinda umubyeyi kwanduza umwana virusi itera SIDA;

3.Kongera umubare w’abagana serivisi itanga ubujyanama ikanapima ku bushake virusi itera SIDA, ndetse abafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA neza.

Nyuma y’amahugurwa, abakozi b’ubuzima bagiriwe inama gupima hakiri kare, gushyira ku miti abana byagaragaye ko bafite agakoko gatera Sida, gutanga inama, gushimangira gahunda z’ubuzima, guteza imbere uruhare rw’abaturage mu bikorwa byo kurwanya Sida, gukorana n’inzego z’ubuyobozi, cyane cyane mu bigo nderabuzima ndetse no mu nteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, n’ibindi. Bazakora kandi ubukangurambaga bugamije guhamagarira abantu kwipimisha virusi itera SIDA ku bushake, basure abantu mu ngo, bashishikariza cyane cyane abagabo guherekeza abo bashakanye mu gihe bagiye kwipimisha batwite (inshuro umunani).

Abakozi b’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika, bari mu matsinda bakora gahunda yo gukora ubukangurambaga mu baturage.

Mbere y’aya mahugurwa, abapadiri bakuriye abandi mu Karere ka Karongi bahawe amahugurwa kuri virusi itera Sida y’abana ndetse no kuri apurikasiyo ya CaritasCare kuva tariki 23 kugeza ku ya 25 Mata 2024. Aya mahugurwa yari agamije kubaha ubumenyi ku gukora ubukangurambaga bwo kurwanya akato n’ihezwa rikorerwa abafite virusi itera SIDA, gutanga amakuru kuri ibi bikorwa binyuze muri apurikasiyo ya CaritasCare (CaritasCare App), gukangurira ababyeyi batazi uko bahagaze kwipimisha virusi itera SIDA ku bushake n’abana babo kugira ngo abana n’abandi bafite virusi itera SIDA bagaragaye bahuzwe n’ibigo nderabuzima bahabwe ubujyanama n’ubuvuzi hakiri kare.

Uretse abapadiri bakuriye abandi, abakozi ba Caritas Rwanda mu mushinga wa Faith Initiative bakoranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi kuri 23/05/2024, kugira ngo nabo bagire uruhare mu kuzamura umubare w’abana bapimwa virusi itera SIDA hakiri kare no kubahuza n’ibigo nderabuzima kugira ngo bavurwe. Ibi kandi byari mu rwego rwo rwo guhuza imbaraga hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze, abapadiri bakuriye abanda mu Karere ka Karongi n’abakozi mu bigo nderabuzima muri iki gikorwa.

Umushinga wa Faith Initiative ukorera mu bihugu bine ari byo Nigeria, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

 

[1] https://www.rbc.gov.rw/fileadmin/user_upload/report23/HIV%20Annual%20report%202022%20-2023.pdf – paji ya 13