May 30, 2024

Mu rwego rwo gusuzuma uko Gahunda ya Igire-Gimbuka irimo gushyirwa mu bikorwa, ku ya 21 na 22 Gicurasi 2024, itsinda riturutse muri USAID Rwanda iri kumwe n’abayobozi bashinzwe uburezi bo mu Karere ka Rubavu basuye ibikorwa bya Igire-Gimbuka mu karere ka Rubavu, harimo abana bafashwa kwiga imyuga mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle hamwe n’abana bari muri club ya Mugabo Ukwiye mu Rwunge rw’amashuri rwa Shwemu II.

Ubwo yaganirizaga abana biga imyuga muri Vision Jeunesse Nouvelle babifashijwemo na Igire-Gimbuka, Mupenzi Pacifique, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, yavuze ko kwiga imyuga ari ingenzi cyane  nyuma yo gusoza uba udakeneye gushakisha akazi, ko ahubwo ushobora ushobora kwihangira umurimo ukaba waha abanda akazi. Yanabashishikarije gukomeza amasomo yabo kuko byongera amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Umunsi ubanza wo kuri 20 Gicurasi 2024, itsinda rya USAID Rwanda ryakoze igenzura rigamije gutera imbaraga ibikorwa bya gahunda (Site Improvement through Monitoring System – SIMS), rinasuzuma ubuziranenge bw’amakuru atangwa (Data Quality Assessment – DQA) mu bikorwa bya Igire-Gimbuka biri mu Karere ka Rubavu. Muri SIMS, Igire-Gimbuka yatsinze ku 100% mu murenge wa Rubavu aho SIMS yakorewe.

Ikipe ya USAID Rwanda n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu basuye abana biga imyuga muri Vision Jeunesse Nouvelle babifashijwemo na Igire-Gimbuka.

Hagamijwe kuzamura imibereho y’abagenerwabikorwa kugira ngo bigire, Igire-Gimbuka yashyizeho inashyigikira amatsinda yo kuzigama no kugurizanya. Rimwe muri aya matsinda ryitwa Duharaniramahoro ryorora rikanagurisha imishwi y’ukwezi kumwe, kuri 22 Gicurasi 2024 ryasuwe n’abashyitsi bavuzwe haruguru. Abagize Duharaniramahoro bashimiwe kuba barashyizeho iki gikorwa cyibinjiriza amafaranga, kandi bashishikarizwa gushinga koperative.

Abashyitsi kandi bahuye n’abakorerabushake ba Igire-Gimbuka, kugira ngo basobanukirwe byimbitse neza uko bita ku bagenererwabikorwa b’iyi gahunda, uko babasura mu ngo no gukurikirana abari ku miti  kugira no imibiri yabo isubirane ubudahangarwa. Aba bashyitsi banahuye n’abana b’imfubyi n’abatishoboye (OVC) baterwa inkunga na na Gahunda ya Igire-Gimbuka kimwe n’abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Kigufi kugira ngo bamenye ibijyanye n’ubufatanye hagati ya Igire-Gimbuka n’iki kigo nderabuzima, kubohereza kwa muganda no guhuza abakeneye ubufasha n’aho babukura.

Umwe mu bana batanze ubuhamya ubwo abashyitsi bahuraga nabo bari kumwe n’aba CMV naba linkage facilitators, yavuze ko yatangiye gufata imiti virusi ari nyinshi mu mubiri we. Yafataga imiti y’ukwezi, agahabwa itike ya Frw 1000 na Gahunda ya Igire-Gimbuka. Yongeyeho ko yaje kubona hari abandi bagenzi be bahabwa itike ya Frw 3000, abajije impamvu bamubwira ko bo virusi zagabanutse mu mubiri, bakaba baza gufata imiti nyuma y’amezi atatu. Ati: “Kuva ubwo naguze isaha, saa mbiri zagera nkanywa umuti, ntibyatinda nanjye njya muri ba bandi bafata imiti mu mezi atatu, kandi ndacyakomeje kuyinywa neza”.

Ikipe ya USAID Rwanda n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu baganira n’abana bari muri Club Mugabo Ukwiye mu Rwunge rw’amashuri rwa Shwemu II.

Uyu mwana kandi yashimye cyane Gahunda ya Igire-Gimbuka kuko uretse kumufasha kugarura ubuzima bwiza, yanamufashije kwiga umwuga wo kudoda, inamuha imashini idoda none ubu arikorera.

Mu biganiro byagiranye, abashyitsi bagiriye inama abakorerabushake gukomeza kwita ku bagenerwabikorwa ba gahunda babishyize ku mutima, ndetse na nyuma y’ubwo gahunda ya Igire-Gimbuka izaba yarasojwe bakazabikomeza.

Ikipe iturutse muri USAID Rwanda iri kumwe n’abayobozi bashinzwe mu karere ka Rubavu ubwo bahuraga n’abakorerabushake ba gahunda ya Igire-Gimbuka mu Karere ka Rubavu.

Basabwe kandi gutanga imibare nyayo muri raporo zabo, kuko itanga amakuru ku buzima bw’abagenerwabikorwa ba gahunda, bityo bakabaha guhabwa ubufasha bakeneye.

May 20, 2024

Ku itariki 17 Gicurasi 2024, Caritas Rwanda yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa yo kubasabira, habaho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ibiganiro n’ubuhamya.

Abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni Rugangura Alphonse, Niyibizi Léopold, Beneyezu Eugène, Karangwa Claver, Bunangwa Eugène, Seromba Raphaël na Nyirababiri Joséphine. Uretse abakozi ba Caritas Rwanda, igikorwa cyo kubibuka cyitabiriwe n’imiryango yabo n’abahagarariye inzego zinyuranye bari batumiwe.

Nyuma y’igitambo cya Misa yabereye kuri Centre Missionnaire Lavigerie ikayoborwa na Padiri Kayisabe Védaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, abitabiriye iki gikorwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Aha basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe yabaga ndetse na nyuma yayo.

Kwibuka abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byabimburiwe n’igitambo cya misa yo kubasabira.

Abitabiriye iki gikorwa kandi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, banashyira indabyo ku mva ibitse imibiri yabo.

Mu butumwa yatanze ubwo abitabiriye iki gikorwa bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura yavuze ko kigamije kwibutsa buri wese ko afite inshingano yo guha agaciro ubuzima bwa muntu. Ati: “Ubuzima ni Imana ibutanga, ntawe ufite uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima”.

Mu mwanya w’ibiganiro n’ubuhamya, Mwanangu Juvénal wakoraga ndetse ugikora muri Caritas Rwanda yatanze ubuhamya avuga ukuntu yahunze ava mu Ruhengeri, yagera i Kigali Caritas Rwanda ikamuha akazi ikanamubera umuryango. Yongeyeho ko ibihe byabanjirije Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bitari byoroshye, ndetse avuga ku mibanire myiza na bagenzi be bakoranaga muri Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uwavuze mu izina ry’imiryango y’abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Bwana Niyibizi Albert, yashimiye Caritas Rwanda kuba yarabazirikanye mu gikorwa cyo kwibuka ababo, yongeraho ko n’ubwo imiryango n’Igihugu byatakaje inkingi n’amaboko kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu ubuzima bwongeye gushibuka.

Naho Bwana Hamudu Safari uhagarariye umuryango Ibuka mu Karere ka Nyarugenge nawe yashimye Caritas Rwanda ku rukundo igaragaza ruzira ivangura, avuga ko ari umuhamya warwo kuko na se umubyara yayikozemo kandi ari umuyisilamu. Bwana Hamudu kandi yagarutse ku musanzu wa Caritas Rwanda mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agira ati: “Caritas yabaye iya mbere mu gufasha abarokotse jenoside. N’ubwo ntafite imibare ifatika, ariko Caritas yafashije imfubyi, yafashije abapfakazi, yarihiye abana amashuri n’ibindi. Nanjye ndi mu bo yafashije kuko yahaye umubyeyi wanjye akazi mu bihe byari bidukomereye abasha kutwishyurira amashuri, tuvamo abagabo tubikesha Caritas”.

Ifoto y’urwibutso irimo abayobozi n’abakozi ba Caritas Rwanda, abo mu miryango y’abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abandi bashyitsi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi, Padiri Kayisabe Védaste Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yibukije ko icyoroshye ari ugukora icyiza kurusha gukora ikibi. Ati: “Icyoroshye ni ukwica cyangwa ni ukutica? Twafashe uyu mwanya kugira ngo twige. Tugomba kwigira ku mateka.” Padiri Kayisabe yashimiye Caritas Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa, ashimira abacyitabiriye bose by’umwihariko imiryango y’abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababwira ko Caritas ihora ibazirikana.

May 20, 2024

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, abakozi ba Caritas Rwanda bahuriye mu nama y’umunsi umwe, baboneraho kwizihiza umunsi w’umurimo usanzwe wizihizwa ku itariki ya 1 Gicurasi 2024.

Uyu munsi watangijwe n’amahugurwa magufi/y’umunsi umwe ajyanye no gusigasira/kurinda no gukoresha neza amakuru y’ikigo, akaba yatanzwe n’urwego rw’abanyamategeko rwa Landmark advocates.

Nyuma y’amahugurwa habayeho imikino y’umupira w’amaguru n’uw’amaboko (volleyball) yakinwe hagati y’abakozi ba Gahunda ya Igire-Gimbuka n’abandi bakozi basigaye ba Caritas Rwanda. Mu mupira w’amaguru, Igire-Gimbuka yatsinze ibitego 2 kuri 1 cy’abandi bakozi basigaye ba Caritas Rwanda.Muri Volleyball Caritas Rwanda yatsinze amaseti 2 kuri imwe ya Igire-Gimbuka.

Habayeho imikino y’umupira w’amaguru n’uw’amaboko (volleyball) yakinwe hagati y’abakozi ba Gahunda ya Igire-Gimbuka n’abandi bakozi basigaye ba Caritas Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bakozi basaga 100 bitabiriye uyu munsi mukuru, Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda Padiri Oscar Kagimbura yabashimiye kuwitabira, abasaba gukomeza kwitangira umurimo bakora kuko ari ingenzi mu gufasha Caritas gutabara abakene ishinzwe.

Padiri Oscar Kagimbura yaboneyeho gushyikiriza ishimwe Caritas Rwanda yageneye Madame Nduwamungu Thérèse umaze imyaka isaga 18 ayikorera, akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ishimwe yahawe ryari ryanditseho amagambo amushimira akazi k’indashyikirwa yakoze, mu myaka isaga 18 yari amaze ayikorera. Ni ubutumwa bwashyizweho umukono na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Perezida wa Caritas Rwanda.

Caritas Rwanda yahaye Madame Nduwamungu Thérèse igihembo cy’ishimwe kubera akazi keza yayikoreye mu myaka 18 ishize.

Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda wari witabiriye iki gikorwa cyabereye kuri Cercle Sportif de Kigali, yashimiye ubuyobozi bwa Caritas Rwanda bwateguye iki gikorwa, abusaba gukomeza kurangiza neza inshingano bahawe na Kiliziya.